Ya modoka Mwiseneza yemerewe yashyikirijwe amafaranga yo kuyigurira ndetse yasinye Kontaro y’akazi. (Amafoto)

Mwiseneza Josiane watowe nk’umukobwa wakunzwe na benshi [Miss Popularity] mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, yashyikirijwe amafaranga yo kugura imodoka nk’impano yemerewe n’umunyamidelikazi witwa Mimi Mirage.

Mwiseneza wumvikanye bwa mbere mu matwi y’abanyarwanda benshi tariki ya 16 Ukuboza 2018, ubwo yitabiraga ijonjora ry’ibanze ryo gushaka abakobwa bagombaga guhagararira Intara y’Uburengerazuba mu
irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Mwiseneza Josiane wakunzwe n’abatari bake bimuhesheje imodoka yo kugendamo.

Uyu mukobwa yakoze ibilometero bigera ku 10 n’amaguru kugira ngo agere ahabereye irushanwa, atunguka yo ino rimwe riva amaraso nyuma yo gusitara.

Ubusanzwe Mwiseneza akomoka mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka karongi, yahise agira bafana batangira ingano, bamushimira ko yitinyutse akarenga imbibi zashyizweho na bamwe bumva ko iri rushanwa ari iry’abanyamujyi gusa.

Mwiseneza twavuga ko atarazwi na yahise aba icyamamare, izina rye ripfukirana andi bari bahanganye, hashingwa amatsinda uruhuri yo
kumushyigikira, ubundi baramutora karahava bimuhesha kwitwa Miss wakunzwe n’abantu (Miss Popularity).

Uyu mukobwa yashyigikiwe n’imbaga itabarika y’abanyarwanda utaretse n’abanyamahanga, by’umwihariko umwe mu bamushyigikiye akanabigaragaza ni umunyamidelikazi Mimi Mirage uba ku mugabane w’u Burayi, watangaje ko yatsinda
atatsinda agomba kumuha imodoka nk’impano yo kumushimira.

Icyo gihe bamwe babifashe nk’amagambo cyangwa se
gushaka kwiyamamaza gusa Mwiseneza ahamya ko iyo modoka izataha.

Ibyafatwaga nk’urwenya byujujwe kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Gashyantare 2019 aho Mwiseneza Josiane yamaze gushyikirizwa ibahasha ifungiyemo amafaranga atatangajwe ingano akaba ari yo agiye kuguramo iyo modoka.

Mwiseneza yashyikirijwe amafranga yo kugura imodoka yemerewe n’umunyamidelikazi Mimi Mirage.

Uwitwa Manizabayo Philomene, watanze aya mafaranga mu izina rya Mimi Mirage yabwiye Mwiseneza ko bamushyigikiye kandi ko akwiye gukomeza umushinga we akawushyira mu bikorwa.

Mwiseneza na we ubwe yashimangiye ukuri kw’aya mafaranga akaba yatangarije Igihe ko bahisemo ko bamuha amafaranga akazigurira imodoka bitewe n’uko basanze kuyikura i Burayi byari kuba ari byo bihenze.

Yagize ati:

“Twararebye dusanga bitakoroha ko imodoka iva i Burayi, duhitamo ko
twazayigurira inaha kuko naho hari imodoka nziza kandi twabonaga byanatwara igihe kinini, duhitamo ubwo buryo bwo kohereza amafaranga.”

Nyuma yo gushyikirizwa amafaranga, Mwiseneza ashimangira ko agiye guhita atangira kurambagiza imodoka azajya agendamo.

Mwiseneza ntiyagiye gufata aya mafaranga wenyine na musaza we yamuherekeje.

Gusa yatangaje ko ataramenya ubwoko bw’imodoka azagura ngo bizaterwa n’iyo azashima. Mwiseneza Josiane yavuze ko kugeza ubu yamaze kubona akazi akuramo amafaranga, ku buryo atazabura amafaranga yo kugura lisansi cyangwa se kuyikoresha mu gihe yaba
yagize ikibazo.

Yagize ati:

“Akazi karahari ntabwo nshaka kuvuga akazi nkora ariko hari kontaro umuntu
agenda asinya, rero lisansi cyangwa amafaranga y’umushoferi n’ibindi ntabwo bizabura.”

Uyu mukobwa usanzwe ufite umushinga wo kurwanya igwingira mu bana, yavuze yashimiye Mimi Mirage, avuga ko ari intwari kandi ko azamwitura ku buryo bizamukora ku mutima nk’uko yabigenje.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *