Waba utuye cyangwa witegura kwerekeza i Huye? Wiyobagurika Chorale le Bon Berger yakubereye Igisubizo. (Amafoto)

Chorale le Bon Berger  imwe muri Korali Gatolika mu Rwanda, ikorera ubutumwa bwayo  muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, ariko kandi ibikorwa byayo bikagera mu Rwanda rwose dore ko abo idasuye ngo ibataramire, ibagezaho ibihangano byayo bagakomeza gusangira ibyishimo by’Umushumba mwiza na yo.

 Ni korali izwiho indirimbo n’amajwi bikora ku mitima ya benshi mu ntego ikwiye iranga umuririmbyi nyawe wa Nyiribiremwa ufasha abamwumva gusenga kabiri na we atisize. Nk’uko n’izina ryayo ribivuga ni korali yiragije Umushumba mwiza(Le Bon Berger) bityo igaharanira iteka kuguma mu rwuri rwe yitagatifuza itibagiwe n’abandi, ifashanya, ikenura kandi isakaza ibyishimo by’umutima muri bose na hose.

Uretse ubutumire bw’umwihariko ishobora kugira ikaba yajya gukorera ubutumwa mu bindi bice by’igihugu, ubusanzwe nk’uko twabikomojeho haruguru ikorera ubutumwa bw’ayo mu Karere ka Huye mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ubwo ni muri Paroisse Universitaire St Dominique UNR.

Ni korali ahanini igizwe n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye ndetse n’izindi Kaminuza ziherereye mu mujyi wa Butare, hakiyongeraho n’undi muryango mugari w’abayiciyemo bibumbiye muri Antennes bayifasha mu bikorwa bitandukanye.

Ni muri urwo rwego muri ibi bihe amashuri ya za Kaminuza yitegura gutangira ishishikariza kandi imara impungenge inshuti ndetse ababyeyi bafite abanyeshuri by’umwihariko bitegura kwerekeza i Huye, yaba abaje kwiga ndetse n’indi mirimo itandukanye ko yababereye igisubizo kandi yabashyize igorora badakwiye kuyobagurika bibaza ko aho bazakomeza gusingiriza Imana no gusohoza inzozi zabo bamaranye igihe bifuza kuzavamo abaririmbyi beza.

Bityo uramutse ukunda kuririmba wifuza kubinoza cyangwa ubikunda ariko ukumva warabuze abagufasha, igihe ni iki kandi inzira ni imwe erekeza muri Chorale le Bon Berger bakwigishe amanota kuko bagira Classe de Solfège, bakugorore ijwi, bakwigishe indirimbo kandi bagusangize ibyishimo by’umutima icyo usabwa gusa ni ubushake no gutera intambwe ubasanga bakwakirana urugwiro. Chorale le Bon Berger biga kandi bagasubiramo (Repetition) indirimbo ku wa kane no kuwa Gatandatu nyuma y’amasomo saa 17:00 z’umugoroba.

Niba kandi ukunda iyi korali n’ibihangano byayo ariko bikaba bitakorohera kubona uko wifatanya na bo na we bagutekerejeho bagukusanyiriza ibihangano byabo kandi barabikwegereza. Ushobora kugura indirimbo zayo yasohoye muri Album yabo ya mbere yiswe “AMAHORO Y’UMUTIMA” mu buryo bw’amajwi ndetse na Album yabo nshya yitwa “KARAME DAWE” ikubiyemo indirimbo z’amajwi n’amashusho.

Si ibyo gusa kuko na we wifuza kwigisha abandi no guteza imbere agace uherereyemo ubigisha indirimbo mu buryo bugezweho ntibakwibagiwe bagufitiye igitabo cyiswe “DUTARAMIRE UMUSHUMBA MWIZA” gikubiyemo indirimbo zayo ndetse n’abahanzi batandukanye bakomeye mu gihugu, byose bitunganyijwe mu buryo bw’amajwi. Icyo wakenera dusigire ubutumwa tuzabahuza.

By’umwihariko iyi ni yo korali yaciyemo abahanga batandukanye muri muzika mu Rwanda kandi n’ubu badahwema kuyifasha, aha twavuga RIZINJIRABAKE Fabien, Felix MUHIRE, Landouard RUHANGANDE, Mp Jose, n’abandi batandukanye bagenda bigaragaza, abacuranzi bo ntibyoroshye kubarondora, Itsinda The Bright Five Singers ni imbuto za Chorale le Bon Berger, gucikwa ntiwerekeze amaso muri Chorale le Bon Berger ntaho bitaniye no kwibuza umugisha wari ugutegereje.

Chorale le Bon Berger ni ubukombe dore ko isaguye imyaka 20 ishinzwe, ikaba yarashingiwe n’ubundi mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, ubu yahindutse Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, akaba ari naho ikorera ibikorwa byayo by’ibanze muri rusange, urisanga na we mu muryango mugari.

N’izindi ndirimbo zifite umwihariko mu muririmbire bitewe n’umwimerere wazo barebaho.

 

 

Ushobora kwiyumvira imwe mu ndirimbo zaririmbwe n’iyi korali:

Sangiza abandi:

8 thoughts on “Waba utuye cyangwa witegura kwerekeza i Huye? Wiyobagurika Chorale le Bon Berger yakubereye Igisubizo. (Amafoto)

  • October 14, 2018 at 11:41 am
    Permalink

    Woooow CBB nukuri Ni Chorale nziza pee mukomereze ahooooo

    Reply
  • October 14, 2018 at 12:45 pm
    Permalink

    Miracle’s are done at kibeho as I heard and I believe, so keep praying fr me and all people working from abroad
    Holy Mary mother ov God pray fr us now and at the hour of our death Amen

    Reply
  • October 14, 2018 at 4:20 pm
    Permalink

    Cholare le Bon Berger, Umushumba utarumanza 👌💓❤❤

    Reply
  • October 16, 2018 at 5:42 am
    Permalink

    Yewe CBB ibaye ubukombe pe kutayiririmbamo ntiwumve amajwi yabo Ni uguhomba ndabarahiye

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *