Waba ukunda kwibagirwa kenshi? Dore uko ukwiye kubigenza ugatandukana na byo.

Kwibagirwa ni ibintu bishobora kuba kuri buri muntu wese, nko kwibagirwa amazina y’abantu mukorana, ukaba washaka imfunguzo cyangwa se amadarubindi(Lunettes) byawe ukabibura, ariko bikaba bitewe gusa ni uko wibagiwe aho wabishyize.

Ushobora gutekereza ko byaba ari uburwayi kandi atari byo, nyamara ari uko ubwonko bwawe bunaniwe n’ubwo n’uburwayi bushoboka.

Hagendewe ku buryo ubwonko buba bumeze Urubuga rwa doctissimo.fr rugaragaza uburyo umunani umuntu yakoresha kugira  yongerere imbaraga ubwonko bwe, ndetse yirinde no kwibagirwa bya hato na hato ku buryo ugeraho ukumva birakabije ndetse bikanagutera ipfunwe.

Ubwonko ntibusaza na gato, gusa ikiba gikenewe ni ukubukoresha, no kumenya
umwanzi wabwo ukabumurinda kandi nawe ukamenya kwitwararika byaba ngombwa ukanegera abaganga cyangwa inzobere bakagufasha.

Muri gahunda yacu yo kubafasha kugira Roho nzima ituye mu mubiri muzima, kuri uyu twahisemo kubagezaho inama zagufasha kuvugurura ubushobozi bwo kwibuka k’ubwonko ugaca ukubiri no guhora wibagirwa.

1. Gukina

Mu buzima bwawe bwa buri munsi gerageza gukina imikino itandukanye nk dame, igisoro n’indi mikino yose ituma ukoresha ubwenge. Niba nta muntu wo
gukinana na we uhari, ifashishe magazine, Ndetse n’imbonerahamwe y’amagambo anyuranyije. Aha kandi utabashije ibi, imyitozo ngororamubiri na yo ni ingenzi cyane.

2. Kwiga.

Kugira ngo ufate ubwonko bwawe neza ugomba kubukoresha. Gusa ntacyo bimaze kwiga ibintu bitazakugirira akamaro. Fata mu mutwe ibyo ukenera mu buzima bwawe bwa buri munsi. Urugero ni nko gufata mu mutwe nomero za telefoni ukenera buri munsi, aho kujya kuzireba aho zanditse buri
uko uzikeneye.

Gerageza kandi gufata mu mutwe urutonde rw’ibyo uri bukenere mbere yo kujya mu isoko n’ibindi, aha kandi ku bakunda gusoma toza ubwonko bwawe kugira ibyo bufata mu mutwe nk’imivugo, ibisigo, amahamba, ibihozo, amazina y’inka, indirimbo n’ibindi. Ibi bizabufasha gukora cyane bunamenyere guhora buzirikana.

3. Gusinzira.

Ubwonko bwifashisha ijoro mu kuyungurura no kubika ibyabaye ku manywa. Mu byiciro by’ibitotsi, imyakura y’ubwonko itunganya
amakuru iba yakiriye ku manywa. Iyo rero umuntu acitswe ibyiciro 2 cyangwa 3 by’ibitotsi, bihungabanya ubushobozi bwawe bwo kwibuka, jya unyitaho na byo.

4. Kurya

Indyo nziza kandi yuzuye igira umumaro munini ku bwonko, kuko ituma bubona intungamubiri zose buba bukeneye ngo bukore neza. Si ngombwa amafi, nk’uko byibeshywa na benshi, kuko ibyiza bya phosphore iba mu mafi, ku bwonko bitigeze byemezwa n’abahanga mu by’ubuzima n’imirire.

5. Kwirinda inzoga z’umurengera.

Burya biba byiza kunywa mu rugero kuko inzoga nyinshi ( alcool ) zifashwe mu gihe gito bituma habaho kwangirika kw’imyakura y’ubwonko. Ibi byiyongera
cyane ku bantu banywa inzoga mu buryo bukabije.

6. Kwitoza kugira ubumenyi ku bintu bitandukanye.

Niba ufite igihe unabishaka, ushobora kwitoza ubumenyi bw’ikirere, kumenya ubwoko bw’inyoni, inyenyeri n’ibindi
bitandukanye. Ibi bituma ubwonko bukomeza kugira ubushobozi bwo gufata no kwibuka.

7. Kwitoza no kwimenyereza amagorane.

Hari interuro ziri mu ndimi zitandukanye zifasha gutandukanya no kuvuga withstand amagambo yenda kuvugwa kimwe, ari byo mu Kinyarwanda twita amagorane. Kuvuga bene ziriya nteruro bifasha ubwonko gukuza ubushobozi bwo gufata, kwibagirwa bikagenderako.

8. Gusoma.

Gusoma ni igikorwa gifasha ubwonko ndetse n’umubiri wawe kurusha ibindi byose, kuko bifasha gutunganya
bikanongera ubushobozi bw’imikorere y’ubwonko harimono kukurinda kwibagirwa.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *