«Uzagire urugo ruhire mwana wanjye!» Ihere ijisho impamba isumba izindi, umubyeyi wese akwiye kugenera umukobwa we, ugiye kurushinga!

Mu buzima bwa muntu,nta gishimisha nk’ ubukwe, ababyeyi bagatega urugori bakizihira ibibondo, abagabo bakivuga imyato. Ubwo kandi ngo ba Se na ba Se wabo, ba Nyirasenge baba barahawe umwanya w’impanuro ku bana babo. Ariko se mu by’ukuri ni izihe mpanuro dukwiye guha abana bagiye kurushinga?

Mutwemerere twifashishe izi mpanuro z’umubyeyi w’umuhanga mu kumenya impamba ikwiye umwana ugiye kurushinga! Izo mpanuro  twazikubiye mu kiganiro kigufi gisa n’ibarankuru giteye ku buryo bikurukira:

Umugabo wari ufite umukobwa we wari ugiye gushyingirwa,
yaramubwiye ati:

“Mukobwa wanjye rero, ejo nzaba nujuje inzozi zanjye kuko uzava muri uru rugo ugasanga umugabo wakunze maze nawe ugatangira kuzuza izawe!”

Kuva mu bwana bwawe, nakureze neza ku bw’impuhwe z’Imana ariko mbere y’uko utaha ku mugabo, hari ibintu bike nshaka kukubwira ku kubana n’umugabo no kubaka urugo muri rusange:

1.Uribuka witegura kurangiza amashuri yawe ?

“Waraje nguha amafaranga yo kwishyura , ariko n’ubwo ari njye wayaguhaye , ntabwo ayo mafaranga yari ayanjye. Ndabizi ko watekerezaga ko ari njye wakwishyuriraga, ariko ukuri ni uko nta kintu nari mfite ahubwo mama wawe ni we wayampaga kuko ari we washoboraga kuyabona”.

Yashoboraga kuba yayakwihera ubwe ariko kubera ukuntu yanyubahaga yahitagamo kuyampa kugira ngo nyaguhe!! Nawe rero uzigane mama wawe ushyigikire (utere inkunga) umugabo wawe.

Hari igihe ibihe bihindika ibyo umugabo agerageje byose bikanga maze bigatuma acanganyukirwa (yibaza icyo akora n’icyo areka ).

Iyo byagenze gutyo rero, muri we aba afite ubwoba ko utakongera kumuha agaciro kubera ko yaguye hasi (nta kintu afite ) kandi abagore benshi babipfa n’abagabo. Icyo rero ni cyo gihe cyo kumuba hafi no kumuhumuriza ukamugaragariza ko nta cyo abuze akigufite!!!

Inzira nziza yo kwereka umugabo wawe ko umukunda ni ukumwubaha, mwaba muri mu rugo cyangwa mu ruhame.

Hari igihe mushobora gushwana cyangwa kugira icyo mutumvikanaho, ariko hamwe n’ibyo uko by agenda kose ujye umwereka ko umwubaha.

2. Uribuka wa munsi nabwiraga mama wawe nabi? Yakoze iki ? Yaracecetse. Uribuka se wa munsi na we yambwiraga nabi ? Nakoze iki ? Nanjye naracecetse.

“Mukobwa wanjye rero, nawe uzige guceceka rimwe na rimwe mu gihe umugabo wawe azaba yarakaye. Iyo umuntu umwe mu rugo ashyushye (agiye hejuru) undi agomba gukonja ( kujya hasi ) kuko iyo bose bavugiye hejuru nta bworoherane burimo ni ho ibibazo bitangira!!!”

Ikintu cya mbere ugomba kumenya ku mugabo wawe ni IBIRYO AKUNDA, yaba akunda indyo nyinshi zitandukanye na byo ukabimenya. Ntukajye umubaza ngo ngutegurire iki, ahubwo ujye ubimutegurira nyine kuko ubizi.

3. Ndagira ngo kandi nkumenyeshe ko hari umunsi Mama wawe yamfashe ndi gukinisha ukuboko k’undi mugore. Nari nagize irari ariko nta na rimwe nari naciye inyuma mama wawe.

Amaze kutubona ntiyigeze arwana n’uwo mugore cyangwa se ngo batongane ahubwo yahise yigendera nk’ aho atabibonye. Icyo gihe natinye gusubira mu rugo kuko natinyaga ko hari bwake umuriro, ariko ubwo nageraga mu rugo ntacyo yigeze ambwira ahubwo yanyakiriye neza nk’ibisanzwe, ampa amazi yo gukaraba ibirenge ndetse ampa n’ibyo kurya.

Mbonye ukuntu nta cyahindutse kandi nzi neza ko ndi mu makosa nari nkwiriye guhanwa, numvise umutima wanjye unshinja icyaha ntangira kumusaba imbabazi.

Kuva uwo munsi nahise mbicikaho kandi sinongeye kureba umugore w’abandi ngo numve murarikiye.

Ubwo se iyo aza gutongana n’uwo mugore, akarwana cyangwa njye nagera mu rugo akantuka byari kugenda bite?Wenda nari kumuhunga kubera umujinya nkirukankira kuri wa mugore maze ibyanjye na mama wawe bikarangirira aho.

Rero mwana wajye, rimwe na rimwe guceceka ( kutihutira
kuvuga) bizana igisubizo kurusha gutsimbarara no gushaka kurwana !!

“Ugomba kwibagirwa ibitabo by’urukundo wasomaga ufite
imyaka 21 ndetse na films romantiques(z’urukundo) z’abahinde n’abanyamerika
wakundaga kureba kuko urugo rwawe atari kuriya rugomba kumera”.

Ubuzima bw’urugo butandukanye cyane na biriya babeshya mu mafilms cyangwa mu matomans kuko biba ari ikinamico.

4.Ikintu cya nyuma nshaka kukubwira ni iki ngiki:

“Uribuka uko wavutse ? Nyuma y’ubukwe bwanjye na mama wawe ubuzima bwacu bwari bukomeye cyane kuko mu rwego rwo kunyunganira mama wawe yakoraga akazi ahantu habiri.”

Nanjye nari mfite akazi ariko ni jye watahaga mbere nkagera mu rugo saa kumi n’ebyiri, mama wawe we akahagera saa mbiri z’ijoro yarushye.

Ariko n’ubwo yasaga yarushye atyo, iyo twageraga mu buriri ntiyangaga kumpa ibiryo byanjye bya nijoro yitwaje ko yinaniriwe ahubwo na we yabigiragamo uruhare, kandi uko ni ko wavutse !!

“Ntuzigere na rimwe ugira akamenyero ko kwima umugabo wawe ibiryo bye bya nijoro kuko iyo ubimwimye cyangwa akabona ubimuha utabyitayeho atangira gukeka ko waba wabiririye ahandi.”

Uzabe umugore mwiza mwana wanjye, maze uzahore uri umukobwa wa papa !!.

Nihagira ibibazo ugirana n’umugabo wawe kandi uzakore uko ushoboye kose ube ari wowe ugaragaza mbere ubushake bwo kubikemura kuko nta cyo umugore yashaka ngo kimunanire.

“Uzirinde inshuti mbi z’ abagore mwana wanjye ahubwo uzashake ubucuti ku bagore biyubaha babanye neza n’abagabo babo ndetse bakaba bakungura ubwenge bwubaka aho kukoshya ngo bagusubize hasi.”

“Ntuzigere na rimwe wibuza amahirwe yo kuganiriza umugabo wawe igihe bishoboka kuko kuganira ari yo nkingi ya mwamba ishoboza abashakanye kureba mu cyerekezo kimwe.”

Urugo rwiza ntirupfa kwizana mwana wanjye, ahubwo ruza iyo buri wese mu bashakanye amenye ibyo mugenzi we yanga akabimurinda, akamenya n’ibyo akunda akabimuhata.

“UZAGIRE URUGO RUHIRE MWANA WANJYE!!!”

Nshuti bavandimwe, babyeyi, bakuru bacu, rungano na mwe mutugwa mu ntege dusigaje iki? Ntacyo pe igisigaye ni kami ka muntu ko mutima we! Wowe ubwawe usabwa gutanga cyangwa guhabwa izi mpanuro.

Babyeyi dukunda mwifurize abana banyu ibyiza bo shema ryanyu, impanuro nk’izi zibabere, wihambirira uwo wibarutse ibimusenya bikazamusenyera!

Bana na mwe, n’ubwo twabwiye abakobwa, abasore na mwe mugenje nk’uyu mubyeyi, ko mwumvise ko ari umugabo, mbese urugo rwanyu rwazabura iki? Bari beza dukunda, birashoboka ko umubyeyi wawe atakuboneye uyu mwanya, wenda se nta n’uwo ufite, ariko Kibehoholyland yakubereye incungu maze igukusanyiriza izi mpanuro ngo uzazigire impamba maze uzarushinge ruhame wizihire umuganji uheshe ishema ababyeyi n’igihugu kizakurizeho kuba indatwa!

Erega igihugu cyiza gutangirira mu muryango, kandi rwose gatanya zateye ubu ziragatabwa!

MUZAGIRE URUGO RUHIRE NSHUTI DUKUNDA, MUBYARE MUHEKE, N’IZI MPANURO ZIZARAMUTSWE IBIBONDO!!! NIMUGIRE AMAHORO!

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *