Uruzinduko rwa Papa Francis muri UAE, igihugu cy’Abisilamu gusa, rusize nkuru ki imusozi no mu mateka y’isi? (Amafoto)

Ku wa 03 Gashyantare 2019 ni bwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yatangiye uruzinduko rw’amateka rw’iminsi itatu yagiriye mu murwa mukuru Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu[UAE].

Uru ruzinduko rwa Papa Francis rwabaye urw’amateka dore ko yabaye uwa mbere mu bayoboye Kiliziya usuye iki gihugu cy’Abarabu twavuga ko ubundi kigizwe n’abarabu gusa.

Ubwo yageraga i Adu Dhabi, Papa Francis yakiranywe urugwiro rudasanzwe n’Igikomangomba cya UAE, Sheikh Mohammed Bin Zayed Al-Nahyan.

Papa Francis akigera i Abu Dhabi yakiriwe n’igikomangoma Sheik Bin Mohammed .

Uru ruzinduko rwahuriranye no kuba iki gihugu cya UAE kiri kwizihiza ‘Umwaka wo kubabarira’ watangajwe
na Perezida w’iki gihugu, Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan, mu Ukuboza 2018. Bitanasanzwe iki gihugu cyanashyizeho Minisiteri yihariye y’Imbabazi yahawe Sheikh Nahyan bin Mubarak.

Muri rusange ku bizerimana n’abakurikiranira hafi ibijyanye n’imyemerere, uru rwanditse amateka ya mbere abayeho nyuma y’ivuka rya Yezu.

Muri uru ruzinduko rero Papa Francis yahuye n’abakuriye Ihuriro ry’Abayisilamu, rwanasinyiwemo amasezerano ashingiye ku myemerere y’umubano n’ubwuzuzanye hagati
ya Islam n’andi madini.

Basinyanye amasezerano y’amahoro hagati y’amadini yombi.

Papa Francis n’abayobozi b’andi madini banagiranye ibiganiro n’abahagarariye Islam mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bayobowe n’Umuyobozi w’Umusigiti wa al-Azhar, wanayoboye Kaminuza ya Al-Azhar, Sheikh Ahmed al-Tayeb.

Ibi biganiro byanitabiriwe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, nkuko
yanabishimangiye kuri Radio Rwanda mu kiganiro ‘Isi ya None’.

Sheikh Hitimana yavuze ko bidasanzwe kuba Papa Francis yarasuye igihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu gituwe n’abaturage hafi 100% by’abayoboke ba Islam.

Yagize ati:

“Ikintu kidasanzwe navuga ni uko iki gihugu ari icya Kiyisilamu 100%, ikindi kandi Nyiricyubahiro ari kumwe n’umuyobozi w’ikirenga mu idini ya Islam bashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa umusigiti na kiliziya izazamurwa iruhande rwawo.”

Yunzemo ati:

“Ni ikimenyetso kigaragaza ko abantu bagomba kubana no kuzuzanya bagashingira kuri ayo madini yabo badahuje ariko bafasha kugira ngo Isi yose ishobore gusengera amahoro.”

Muri iki kiganiro kandi Sheikh Hitimana yasobanuye ko ibiganiro byanzuriwemo ko imyemerere y’amadini idakwiye kuba icyanzu cyo kwigisha abantu ubuhezanguni n’urwango.

Yagize ati:

“Bariya bakora ibikorwa nka biriya baba bari mu idini ahubwo tugomba guharanira gushyira hamwe, ukuri n’ituze mu muryango mugari ugize abantu.”

Mu ruzinduko rwe kandi Papa Francis yayoboye misa yitabiriwe n’abasaga ibihumbi 150 muri Stade ya Abu Dhabi.
Iki gitambo cya misa cyasomwe na Papa Francis ku wa 5 Gashyantare 2019, cyitabiriwe n’abakirisitu ba Kiliziya Gatolika ibihumbi 50.

Papa Francis i Abu Dhabi yari yishimiwe cyane.

Muri iyi misa hari abari bitwaje ibyapa biriho ubutumwa bwanditseho ngo:

“Twe abayoboke Gatolika ba Yemen turagukunda.’’

Uretse abafashe indege bakigira i Abu Dhabi, abandi bagera ku 120 000
bakurikiraniye inyigisho hanze.

Ku rundi ruhande ibitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe bw’Abarabu byatangaje ko abayisilamu 4000 aribo bari baguze amatike yo kwinjira.

Ubusanzwe iki gihugu kibarizwamo kiliziya umunani, insengero z’Abahindu n’ahantu ho gusengera.

Papa Francis kandi yatangarije mu nama yahuje abanyamadini ko abayobozi bafite inshingano zo kwanga intambara y’amagambo.

Yagize ati:

“Ndatekereza by’umwihariko kuri Yemen, Syria, Iraq na Libya.’’

Uretse uru ruzinduko agiriye muri UAE, igihugu cy’Abisilamu gusa, no muri 2017, Papa Francis yagiriye uruzinduko mu Misiri, igihugu nacyo gituwe n’umubare munini w’abayoboke ba Islam ariko ho hakaba hanagaragara andi madini ku buryo budatika.

Muri rusange izi nziduko zose z’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi mu gutsura umubano n’andi madini ubusanzwe adacana uwaka, zigamije kurushaho kunoza Umuco w’ubusabane mu bemera kabone nubwo inyemerere yabo yaba itandukanye barushaho gusenyera umugozi umwe aho guhora mu ndyane n’ivangura risenya aho kubaka nyamara uwo basenga bose ari umwe.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *