Undi munyeshuri witabye Imana habura iminsi micye ngo ajye muri Graduation i Huye, umuvandimwe we yamushyiriye ikanzu ku mva.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Ugushyingo 2018 ubwo habaga ibirori by’abanyeshuri barangije amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda, ni bwo hasakaye ifoto y’umusore witwa Regis witabye Imana habura iminsi micye ngo nawe yitabire ibi birori byabereye i Huye.

Iyi nkuru y’akababaro yongeye gukora ku mitima ya benshi ubwo mu buryo bwatunguye abantu hagaragaye ifoto y’umusore yashyize ikanzu y’abarangije kaminuza ku gituro bivugwa ko ari icy’umuvandimwe we Regis witabye Imana azize impanuka y’imodoka habura iminsi micye ngo yitabire ibirori byabarangije kaminuza.

Uyu musore witabye Imana arangije amasomo ye muri kaminuza.

Uyu musore witabye Imana amazina ye yose ni Niyotwagira Jean François Regis, wavutse ku wa 12 Nyakanga 1994 yari asanzwe yiga muri kaminuza y’u Rwanda mu Ishuri ry’imari n’Icungamutungo CBE i Gikondo ryahoze ryitwa SFB yitabye imana mu ku wa 05 Kanama 2018, mu gihe yiteguraga umunsi wo guhabwa impamyabumenyi ya kaminuza. Yatabarutse afite imyaka 24 y’amavuko.

Umuvandimwe we wagaragaye ku ifoto yamujyaniye ikanzu ye ku gituro yakoze ibyasabwaga byose ku munyeshuri urangije
kaminuza, agura ikanzu bambara mu birori n’ibindi, na we yerekeza i Huye mu mwanya w’umuvandimwe we witabye Imana.

Kuri uyu wa gatanu ubwo habaga ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku barangije muri UR i Huye uyu musore mukuru wa Regis yajyanye ikanzu ku gituro cy’ umuvandimwe we nk’ uko bigaragara ku ifoto.

Uyu muvandimwe wa Regis rero yajyanye ikanzu nyirubwite yagombaga kwambara  ayirambura ku mva ya Regis wari bucura iwabo nk’ikimenyetso cyo kumwereka ko nubwo rwamutwaye ariko umuvandimwe we ngo azahora amuzirikana ko yarangije nk’abandi. Imana ikomeze kumwireka aruhukire mu mahoro!

Tubibutse ko uyu abaye undi munyeshuri wa Kabiri umenyekanye ko yitabye Imana ku munota wa nyuma mu bagombaga kurangiza amashuri yabo muri Kaminuza y’u Rwanda uyu mwaka, nyuma y’undi mukobwa twabagejejeho mu nkuru zacu zabanje witwa Mukundwa wagongewe I Butare ariko we haburaga Iminsi ibiri gusa ngo Graduation igere.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *