UMUTEGO MUTINDI: Wa Mupasiteri uherutse kwemezwa ko yazuye umuntu wapfuye agiye kugezwa mu nkiko, ibye byatahuwe! Isomere inkuru irambuye»»»

Urugaga rw’abayobozi b’ibigo bifasha gushyingura abitabye Imana muri Afrika y’Epfo batangaje ko bagiye gukurikirana no kugeza mu nkiko wa mupasiteri bavuga ko yigize umuhanuzi akemeza ko yazuye umuntu wari wapfuye.

Nk’uko byagaragaye mu nkuru zinyuranye ndetse n’amashusho yanarebwe cyane, ku Cyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2019 hasakaye inkuru ya Pasiteri Alph Lukau wagaragaye avuga ngo “Byuka” abwira umugabo wari uryamye mu isanduka y’abapfuye, na we agahita abyuka akirwa n’urufaya rw”amashyi y’abakiristu bari bakoraniye aho bikemezwa ko ari uwo azuye yari yapfuye.

Uyu Mupasiteri, umutego mutindi yateze avuga ko yazuye umuntu waba ugiye ku mushibukana bidaciye kabiri.

Ibi bigo bifasha gushyingura abapfuye byo bishimangira ko byabeshywe n’ababiyitiriye muri ibyo bintu.

Ubu buhanuzi butavugwaho rumwe bwbereye mu rusengero rwa Pasitori Lukau iJohannesburg, aho bwakemanzwe n’abatari bake abandi barabitangarira, ariko na ko abandi bemeza ko ari ubuhanuzi bw’ikinyoma.

Urwego rushinzwe guteza imbere imico, amadini hamwe n’indimi mu gihugu wabwiye televiziyo y’igihugu ko ibi ari itekinika.

Bagize bati:

” Mu by’ukuri nta bitangaza nka biriya byabaye. Ahubwo ngo byakozwe binategurwa n’abishakira indonke n’amafaranga ku bantu bafite ukwizera guke”

Pasiteri Alph Lukau bivugwa ko ngo yabwiye uwari wapfuye ngo ‘Byuka’ akazuka, ngoicyo gitangaza ni ikinyoma.

Ibigo bitatu bifasha gushyingura abapfuye byatangaje ko byiyemeje kwinjira muri iki kirego cy’ububeshyi n’ibinyoma bityo bikaba bigiye kugeza ikirego mu nkiko kuko ibyabaye byabatesheje agaciro, icyubahiro n’icyizere bagirirwaga.

Ibigo Kingdom Blue, Kings & Queens Funeral Services na Black Phoenix byabwiye ibigo by’itangazamakuru byo mu murwa mukuru Johannesburg ko ikigaragara, abahagarariye amadini n’amatorero babaswe no gutegura imitego y’ibinyoma ibagusha mu makosa mu buryo butandukanye.

Ni mu gihe kandi “Abavugwa ko ari inshuti y’uwapfuye ari na bo bemezaga ko uwazuwe yapfuye ku wa Gatanu”, babwiye ikigo Kings & Queens Funeral Services ko bagiranye “amasezerano n’ikindi kigo gifasha mu guhamba”.

Abo bakaba ari abitwa ko ari abasanzwe bifuza ubufatanye bashyize “autocollants” z’ikigo Black Phoenix ku modoka zisanzwe kugira ngo bashobore gukorana n’ikigo Kings & Queens Funeral Services, igihe bagiye gukodesha imodoka itwara abapfuye (corbillard).

Kutavuga rumwe ni kwinshi, ku rundi ruhande abayobozi b’abafaasha gushingura abapfuye bo bemeza ko isanduka yakuwe mu kigo Kingdom Blue.

Kugeza ubu ariko uruhande rw’itorero rya Pasitori Lukau, Alleluia Ministries International, rwirinze kugira icyo ritangaza ku byo rishinjwa.

BBC dukesha iyi nkuru yanatangaje ko iyo videwo yakwirakwijwe yatumye haduka ukutavuga rumwe gukomeye mu gihugu cyane cyane mu banyamadini kubera abaPasiteri b’ibinyoma, bamaganwa n’imiryango itandukanye y’amadini.

Bamwe mu banya Afurika y’Epfo babyamaginiye cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi bibaye byongeye kubyutsa impagarara mu banyamadini bafite mu nshingano zabo kuvugira Amadini yabo.

Uretse uyu kandi no mu mwaka ushize umupasiteri wo muri Afrika y’Epfo yahanwe n’ubutabera nyuma y’aho
ateye umuti w’udukoko (insecticide) ku bayoboke be abemeza ko uvura indwara ya kanseri n’indwara ya SIDA nyamara ari ibinyoma.

Muri rusange rero iki gihugu cya Afurika y’Epfo kikaba gikomeje kuza ku isonga mu kugira abitwa abakozi b’Imana b’abigishabinyoma bagamije kwigwizaho imitungo no kwiyamamaza bicariye ikinyoma.

Kanda HANO urebe inkuru yabanje y’uyu mupasiteri inagaragaramo Video y’icyo gitangaza cye!

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *