Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis wari witezwe mu nama nkuru y’Abepisikopi b’Afurika ntakiyijemo.

Mu gihe hitegurwa inama ikomeye y’abakuru ba Kiliziya Gatolika yari initezwemo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis, bitandukanye n’ibyari byitezwe, Musenyeri John Baptist Kauta uyobora Inama nkuru y’Abepisikopi muri Uganda yakiriye ubutumwa bwavuye i Vatican buvuga ko Nyirubutungane Papa Francis atakitabiriye inama y’Abepisikopi b’Afurika izabera i Kampala muri Nyakanga 2019, na we ashimangira aya makuru .

Musenyeri John Baptist Kauta ashimangira ko bari batumiye Papa Francis ngo aze gutangiza iriya nama yari buzitabirwe n’abapesikopi 400 baturutse muri Afurika yose no mu kirwa cya Madagascar.

Ibi bibaye mu gihe inama nkuru y’Abepisikopi ya Uganda umwaka ushize yari yasabye Perezida Museveni gufatanya na yo bagatumira Papa Francis akazaza kubatangiriza iriya nama gusa yemeje ko atakibonetse.

Ubusanzwe Papa Paul VI ni we watangije inama nkuru y’ Abepisikopi b’Afurika ndetse kuva ubwo itangira kuba ngarukamwaka na n’ubu igikorwa.

Gusa imyiteguro yo kwakira Papa Francis yari yaratangiye umwaka ushize, ni mu gihe ubundi uyu Mushumba wa Kiliziya ku Isi yaherukaga gusura Uganda mu Ukwakira 2015.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *