Umushumba wa Kiliziya Gatolika yirukanye kandi asezerera burundu Musenyeri mu nshingano ze. (Amafoto)

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis yambuye inshingano Musenyeri Martin Holley wayoboraga Diyosezi Gatolika ya Memphis iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Memphis muri Leta ya Tennesee.

Nyuma yo kwirukana Musenyeri Martin Holey, Papa Francis yahise aha inshingano Archbishop Joseph Kurtz uyobora Louisville ngo abe  ayobora iyi diyosezi by’agateganyo.

Catholicnewsagency dukesha iyi nkuru yatangaje  ko Umuvugizi wa Vatikani Greg Burke yavuze ko Holley atakuwe ku nshingano zo kuyobora iyi diyosezi kubera ibyaha byo guhohotera abana bimaze iminsi bivugwa muri Kiliziya, ahubwo ngo yazize imiyoborere mibi ya Diyosezi.

Musenyeri Martin Holley.

Musenyeri Martin Holley yasezerewe mu butuma bwe nyuma y’iperereza ryakozwe n’itsinda ryaturutse i Vatikani muri Kamena uyu mwaka aho byagaragaye ko iyi Diyosezi irimo amakimbirane aturuka ku miyoborere idahwitse ahanini yari yihishwe inyuma n’uyu Mwepiskopi.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis.

Amakuru avuga ko Holley akimara guhabwa kuyobora iyi diyosezi,  ngo yahise afata Abasaseredoti ba za paruwasi bagera kuri 75 abakura aho bayoboraga abajyana mu yandi ma paruwasi, ibi ngo biri mu bintu byateye amakimbirane no kutavuga rumwe mu bakristu.

Nyuma y’iperereza, ngo Holley yasabwe kwegura arabyanga biba ngombwa ko Papa amweguza ku nshingano ari na byo byakuzwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Ukwakira 2018 nk’uko n’Umuvugizi wa Vatikan yabyemeje.
Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *