Umuramyi akaba n’umuhanzi w’icyamamare Don Moen yasesekaye i Kigali. (Amafoto)

Nk’uko byari bimaze igihe byitezwe, Umuramyi akaba n’umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Donald James Moen [Don Moen] yasesekaye i Kigali aho aje mu gitaramo gikomeye cyateguwe na MTN.

Uyu munyabigwi yasesekaye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda zirengaho iminota mike aherekejwe n’ikipe izamufasha mu miririmbire ye mu gitaramo cya MTN Kigali Praise Fest Edition I, kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 10 Gashyantare 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali] .

Don Moen aje akubutse muri Uganda aho yaraye akoreye igitaramo gikomeye mu ijoro ryo ku wa Gatanu akishimirwa mu buryo budasanzwe n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo bakunda ibihangano bye.

Iki gitaramo kandi Don Moen azagihuriramo n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Israel Mbonyi, Dinah Uwera, Columbus n’itsinda ry’abaramyi bo mu Rwanda bibumbiye mu Ihuriro rya Gikirisitu AFLEWO (Africa Let’s Worship).

Abazacyitabira bazanafashwa kwegerana n’Imana binyuze mu muziki w’aba-dj bazwi mu ruhando rw’iziramya uwiteka nka DJ Spin na DJ Shawn.

By’umwihariko uretse kuririmba uyu muhanzi azwi nk’umwanditsi ikomeye w’indirimbo zigaruriye imitima ya benshi ku Isi ndetse zikoreshwa mu nsengero zitabarika mu gihe cyo kuramya.

Ku bakunda Don Moen cyane cyane ku batwawe n’umuziki uhimbaza Imana, indirimbo ze nka ‘Our Father’, ‘God Is Good All The Time’, ‘God With Us’, ‘God Is Good I Will Sing’, ‘Sing For Joy’, ‘Hallelujah To The Lamb’, ‘God Will Make A Way’ n’izindi ntibashobora kuzibagirwa kandi n’ubu zirakigarurira benshi. 

Tubibutse ko umuhanzi Don Moen mu mateka ye ari ubwa mbere ajandagije ikirenge mu rw’imisozi igihumbi. Tumwifurije ikaze mu Rwanda rwiza.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *