Umunyeshuri utatsinze yimurwa ate? – Perezida Kagame

Mu ruzinduko yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo, Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy’abana basibizwa bigatuma bamwe bata ishuri kidakwiriye kureberwa ku mwalimu gusa, ngo kuko n’ubundi bitumvikana uburyo umwana utatsinze yapfa kwimurwa.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Gashyantare 2019, ubwo yasuraga Akarere ka Nyamagabe akaganira na bo ndetse bakamugezaho ibyifuzo n’ibitekerezo byose yahaye umurongo bigomba gukemirwamo.

Ni mu gihe Minisiteri y’Uburezi iherutse gusaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe gukurikirana ibibazo bibangamiye ireme ry’uburezi birimo icy’abana barenga 1200 bo mu bigo 36 bataye ishuri mu 2018, naho abasaga 3000 basibijwe mu myaka bigagamo.

Ibi bikaba byaragaragaye mu isuzuma ryakozwe n’intumwa za Mineduc muri ako karere, zsanze imwe mu mpamvu ituma abana bava mu ishuri muri Nyamagabe harimo gusibizwa, kwirukanwa kwa hato bakajya gukora mu cyayi, kurinda umuceli, gucukura amabuye y’agaciro n’ibindi.

Aha ni na ho Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yabwiye Perezida Kagame ko bagiye gukomezwa ‘gushishikariza ababyeyi kurinda abana guta ishuri kuko bigararagara ko umubare w’abana bata ishuri uri hejuru cyane n’abarimu bakomeje gutesha abana ishuri kubera ko babasibiza ku kigero kiri hejuru’.

Gusa Perezida Kagame yashimangiye ko abalimu atari bo kibazo, cyane ko atumva inyungu baba bafite mu gusibiza umunyeshuri kandi yatsinze anavuga ko na none bitumvikana uko bamwimura atatsinze.

Yagize ati:

“Sinibwira ko hari umwalimu wifuza ko yasibiza abanyeshuri. Umunyeshuri utatsinze we bamwimura bate? Biri impande zombi rero. Hari ubwo umunyeshuri aba atatsinze kubera ko yigishijwe nabi ibyo ubibara ku mwarimu.”

Bityo yemeje ko mu kurwanya ko gutsindwa k’umunyeshuri byaturuka kuri mwalimu, Leta yashyizeho ingamba zitandukanye zirimo kongera ubushobozi bwa mwalimu ahabwa amahugurwa n’ubushobozi mu buryo
bw’imibereho.

Yagize ati:

“Ubushobozi bw’imyigishirize n’ubushobozi bw’ibyo bahembwa turagerageza ngira ngo natwe dukeneye kongera imbaraga kuko ntabwo biba bihagije. Hashyizweho aho abarimu bashobora kuvana inguzanyo ku buryo buhendutse, ejo bundi twongeye imishahara, wongera uko ubishoboye ntabwo wongera ibihagije umuntu ariko icyo aba ari ikimeneyetso cyiza.”

Perezida Kagame yavuze ko abanyeshuri n’ababyeyi bagomba gushyiraho akabo kugira ngo uburezi n’uburere by’abana birusheho gutera imbere.

Yagize ati:

“Biturutse ku bufatanye hagati y’ababyeyi n’abanyeshuri na bo baba bakwiye gushyiraho akabo, bagakoresha uburyo buhari abantu bagatera imbere, tukagira uburezi bumeze neza tukagira abana babyungukiramo biga bagatera imbere bakabasha gukorera igihugu cyabo uko bikwiye.”

Ikibazo cyo gutsinda no kwimura abanyeshuri kigarutsweho, mu gihe imibare y’uko uburezi buhagaze yasohowe na Minisiteri y’Uburezi umwaka ushize, igaragaza ko gusibira mu mashuri abanza byari ku kigero cya 16.4% mu 2017, kuva mu ishuri kw’abana mu mashuri abanza byo biri kuri 5.6 %.

Mu mashuri yisumbuye gusibira byari ku kigero cya 5.2%, na ho kuva mu ishuri bingana na 4.4%.

Ibi kandi binahuzwa n’iguherutse guteza impaka mu bantu batandukanye barimo n’abayobozi, aho muri uyu mwaka cyane cyane mu banyeshuri bakoze ibizamini bya Leta hatangajwe ko bose batsinze ibintu byaburiwe ibisobanuro ndetse bikagorana kumvikana kuko abatari bake batiyumvisha ukuntu abanyeshuri bose bakoze ibizamini batsinze yewe batananganya amanota.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *