Umunyamakuru René Hubert washinze Ikinyamakuru Ibyishimo wari uherutse gufungwa yarekuwe by’agateganyo.

Ku wa 28 Mutarama 2019 ni ho hamenyekanye inkuru y’uko Umunyamakuru Nsengiyumva René Hubert, washinze urubuga rwa murandasi(internet) rutambutsa inkuru ziganjemo iz’Iyobokamana rwa Ibyishimo, ko yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB
ashinjwa ibyaha birimo icy’ivangura no gukurura amacakubiri, nyuma y’icyumweru afashwe yarekuwe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 4 Gashyantare 2019, ni bwo uyu munyamakuru Nsengiyumva, yarekuwe by’agateganyo, gusa hari icyo yasabwa.

Mu kiganiro gito yagiranye n’Igihe René Hubert yagize ati:

“Kugeza ubungubu ibaruwa nahawe yemeje ifungurwa ry’agateganyo nkajya nitaba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi. Ibyo nari nkurikiranyweho, Urwego rw’Ubugenzacyaha rwasanze nta byaha nakoze byatuma nkomeza gufungwa.”

Yakomeje ati:

“Nashinjwaga kuba icyitso mu gikorwa cyo kubiba amacakubiri kubera Video yatambutse mu kinyamakuru nyoboye, nk’umuyobozi w’ikinyamakuru rero birumvikana hari ibyo nagombaga kubazwa.”

Nsengiyumva yakomeje avuga ko yafunganwe n’abandi bantu babiri baregwaga icyaha kimwe, umwe muri bo akaba na we yarekuwe.

Yagize ati:

“Ikintu cyose Imana iba izi impamvu yacyo. Imana yari yashimye ko bigenda uko byagenze, ikinshimishije cyane ni uko mvuyemo hari abantu bagera kuri 52 bamaze kwakira agakiza […] kugeza ubu umuvugabutumwa Harerimana Steven twareganwaga nawe yarekuwe, uwo ntaramenya amakuru ye ni umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Ibyishimo.”

Nsengiyumva ashimira cyane urwego rw’Ubugenzacyaha, akavuga ko yafashwe mu buryo bukurikije amategeko kandi ngo uburenganzira bwe bwose bwarubahirijwe.

KANDA HANO usome inkuru yabanjirije iyi.

Sangiza abandi: