Umunyamakuru Olivier Habimana wa RBA, yatawe muri yombi akaba yamaze no gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Umunyamakuru Olivier Habimana wakoreraga Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), akaba yakoreraga kuri Radio y’Abaturage ya Rubavu (RC Rubavu), yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ndetse yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha abinyujije ku rubuga rwa Youtube.

Mu cyumweru gishize nibwo Olivier Habimana yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano zamusanze i Rubavu aho asanzwe akorera akazi k’itangazamakuru.

Kuri ubu amakuru mpamo agera agera mu itangazamakuru ashimangira ko uyu munyamakuru akurikiranweho kuba yarajyaga ashyira amashusho y’inkuru mpuha ku rubuga rwa Youtube akwirakwiza ibihuha, nk’aho yagaragazaga ibinyoma ku bijyanye n’ikibazo cy’umutekano mu gihugu.

Nyuma yo gukora iperereza, inzego z’umutekano zaje gutahura ko konti (account) ya Youtube yakoreshaga n’ubwo itari mu mazina ye, ari we waba uyifashisha mu gukwirakwiza amakuru y’ibihuha yagira ingaruka ku mutekano n’umudendezo wa rubanda.

Arthur Asiimwe, Umuyobozi mukuru wa RBA, na we yashimangiye ko koko uwo munyamakuru wabo afunzwe akaba arimo gukirikiranwa n’inzego z’umutekano zimukoraho iperereza ku bihuha yakwirakwije, gusa uyu muyobozi asobanura neza ko ibyo yakoze ntaho bihuriye n’akazi asanzwe akorera iki kigo, ahubwo ko ari ibyo akekwaho gukora ku giti cye biri hanze y’akazi ka RBA.

Ifatwa ry’uyu munyamakuru kandi ryanemejwe n ‘ Umuvugizi Modeste Mbabazi, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru ko ko dosiye ikubiyemo ibiregwa umunyamakuru Olivier Habimana ntacyo yayivugaho kuko yarenze uru rwego igashyikirizwa ubushinjacyaha.

Umunyamakuru Olivier Habimana wa RBA yatawe muri yombi.

Ni mu gihe Faustin Nkusi, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, we yirinze kugira byinshi atangaza kuko ngo hari amakuru yari atarabona neza.

Ingingo ya 39 y’ Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ivuga ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa agatangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *