Umunyamakuru Mike Karangwa yasezeranye n’umukunzi we Isimbi, mu bukwe bwasize umwihariko n’amateka. (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gashyantare 2019 umunyamakuru Karangwa Jean Michael wamamaye cyane mu Gisaka cy’imyidagaduro, yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Isimbi Roselyne ubyinirirwa Mimi.

Ni abageni bagize ibirori binogeye ijisho udasize n’ugutwi dore ko amagambo yabo bikiranyaga nayo yabaye umwihariko. Bakaba basezeraniye mu rusengero rwa Eglise Vivante de Jesus Christ.

Mbere yo kwinjira mu rusengero, imodoka yatwaye abageni yageze ku rusengero Eglise Vivante de Jesus Christ saa munani n’igice (14h:30′).

Mu mudoka barimo Mike na Isimbi baganiraga; inshuti, abavandimwe n’abandi bakabasanganira bakaganira
abandi bakifotozanya na bo.

Mike yinjiye mu rusengero saa munani n’iminota mirongo itanu(14h:50′): Umugeni yamusanganiye imbere mu rusengero saa 15:00 zuzuye, barahoberana bombi bagaragaza akanyamuneza ku munsi wabo w’amateka.

Mu mwihariko wanaranze ubu bukwe, mbere y’uko Pasiteri Straton abasezeranya, yasabye abageni ahereyw kuri Mike Karangwa, kuvuga ijambo rimuri ku mutima aribwira umukunzi we.

Nuko Mike afata indangururamajwi akora mu muhogo atomora umukunzi we nta mbebya agira ati:

Mike Karangwa yatomoye umukunzi we amwizeza urukundo rudacogora.

“Isimbi Roselyne mfashe aka kanya imbere y’umuryango n’inshuti n’itorero, kandi ibyo ngiye kukubwira bivuye ku mutima wanjye wose. Ndagukunda kandi nzagukunda iteka. Uzahora uri umwamikazi wanjye mu bihe byiza byose, mu bihe bibi nta na kimwe kizigera kibuza urukundo rwanjye na we. Muri aka kanya sinabona uko nkubwira ko ngukunda ariko Kristo wenyine ambere umuhamya. “

Isimbi Roselyne [Mimi] nawe yahawe indangururamajwi maze avuga ko yakavuze byinshi kuri uyu munsi ariko icyo ahamya ari uko akunda Mike Karangwa, yasabye Imana kumurindira umugabo we basezeranye kubana akaramata mu bibi no mu byiza.

Mu ijwi rituje rya kigeni , Isimbi Roselyne yagize ati:

“Mike Karangwa ndagukunda
mbivugiye imbere y’imiryango n’inshuti. Ni byinshi nakubwira. Gusa icyo ugomba kuzirikana ni uko nzahora ngukunda yaba mu bibi no mu byiza. Nzakuba hafi ibihe byose, Imana ijye ihora ikumpera umugisha.”

Imbere y’Umukozi w’Imana, Pastor Gataha Straton,  Mike yavuze ko ari we wahisemo Isimbi n’umutima we wose. Ahamya ko bazakundana kugeza ku munsi wa nyuma azahumekeraho umwuka wa nyuma.

Bambikanye impeta y’urudatana.

Isimbi nawe yahamije ko azaba hafi Mike Karangwa mu buzima bwabo bwose. Nuko Pasiteri ashimangira isezerano bagiranye imbere y’Imana na Rubanda.

Imbere mu rusengero Mike wavutse ubwa kabiri yanyuzagamo akaririmbana na korali yabaririmbiraga akaganiriza umukunzi we, bikamusetsa.

Korali yaririmbye yabaragije Imana ndetse no kuyoborwa na yo. Muri iyo ndirimbo yaririmbwe ubona ko Mike Karangwa yatwawe, agaragaza gucengerwa n’ubutumwa bwari muri iyi ndirimbo yaririmbwe n’abasore n’inkumi.

Karangwa na Isimbi babaye umugore n’umugabo mu buryo busesuye!

Ubukwe bw’aba bageni bwanitabiriwe n’abantu benshi ndetse b’ingeri zinyuranye banarimo barimo n’ibyamamare bitandukanye bya hano mu Rwanda. Tubifurije urugo ruhire bazabyare baheke!

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *