Umunyabigwi Don Moen yakoze igitaramo cy’amateka cyaruhuye imitima ya benshi, Abanyarwanda nka Israël Mbonyi bishimirwa bidasanzwe. (Amafoto)

Nk’uko byari biteganyijwe Umunyabigwi rurangiranwa ku isi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Don Moen wasesekaye i Kigali ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu, kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Gashyantare 2019 yakoze igitaramo cy’amateka cyaruhuye imitima ya benshi aho yanagaragarijwe urukundo rudasanzwe n’abanyarwanda ndetse n’abandi yataramiye mu gitaramo gikomeye cyiswe ‘MTN Kigali Praise Fest Edition I’.

Iki gitaramo cyanatumiwemo n’abanyarwanda nka Israël Mbonyi Dinah Uwera, Columbus, itsinda ry’abaramyi bo mu Rwanda bibumbiye mu Ihuriro rya Gikirisitu AFLEWO (Africa Let’s Worship) n’umuhanzi Levixone wo muri Uganda, cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Uwera Dinah.

Uwera Dinah watwaye igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka muri Groove Awards Rwanda 2017 yageze ku ruhimbi, aririmba indirimbo yo mu Gitabo. Yaririmbye indirimbo ‘Nshuti’ na ’Shimwa’ ziri mu zatumbagije izina rye mu ruhando rw’umuziki wo kuramya Imana. Gusa uburyo yakiriwe bushushanya ko benshi batazizi cyane.

Abagize itsinda ry’abaramyi AFLEWO.

Itsinda ry’abaramyi bo mu Rwanda bibumbiye mu Ihuriro rya Gikirisitu AFLEWO (Africa Let’s Worship) ryatangiye riririmba indirimbo zo kuramya zirimo izo mu ndimi z’amahanga. Ryahagurukije imbaga nyamwinshi mu ndirimbo zirimo ‘Amazing grace’, ‘Turirimbire Uwiteka’, ‘My God is good’, ’Sinzibagirwa’ ya Luc Buntu wari uriyoboye n’izindi.

Ni igitaramo  cyasize amateka atazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda yaba ku bakitabiriye, Don Moen nk’umutaramyi ndetse n’abandi Banyarwanda bamufashije. Ni igitaramo rwose byagaragaye ko cyanyuze imitima.

Ku i saa kumi n’imwe z’igicamunsi ni bwo umurishyo utangira igitaramo wakomwe n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana. Niryo ryakandagiye ku ruhimbi ku ikubitiro, ritangira gufasha ibihumbi by’abari bateraniye Camp Kigali kujya mu mwuka.

Umuhanzi Columbus yasusurukije imbaga.

Umuhanzi Nduwayo Columbus ni we wabimburiye abandi kugera ahirengeye. Yaririmbye indirimbo ebyiri zirimo ‘Naganze.’  Yeretswe urukundo n’abafana benshi bishimiye umuziki akora mu njyana ya Reggae na Dancehall.

Umugande Levixone wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana na we yigaragaje.

Muri iki gitaramo, Don Moen yagaragaje ko ari umukozi w’Imana mu buryo bweruye. Mu gihe yamaze ku ruhimbi, yahavugiye amasengesho menshi yakoze benshi ku mutima. Yasabye Imana gukiza imitima y’abababaye, abihebye n’abandi bose bari mu bihe bitoroshye.

Yaririmbye indirimbo nyinshi avuga ko hari hashize igihe kinini ategereje kuza mu Rwanda, akongeraho ko azamura umuziki hejuru mu rwego rwo kwirinda ko abantu bitabiriye igitaramo
basinzinzira.

Mbere y’uko umushyitsi mukuru aza ku ruhimbi Umuhanzi Israel Mbonyi na we yigaruriye imitima ya benshi aho yeretswe urukundo rudasanzwe mu
ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo ‘Intashyo’, ‘Yankuyeho urubanza’, ‘Amarembo y’Ijuru’, ‘Ku musaraba’, ’Sinzibagirwa’.

Yageze kuri ‘Ndanyuzwe’ asaba buri wese gucana itoroshi rya telefoni ye, akarishyira mu kirere, bafatanya kuyiririmba mu majwi gusa mbere yo kuyaherekeza n’ibyuma by’amajwi arenga.

Buri ndirimbo ye yose yayisozaga ahabwa amashyi menshi. Ibihangano bye byinjiye mu buzima bwa benshi kuko bafatanyaga na we kuririmba amagambo abigize nta gusobwa. Ahagana ku i saa 20:40 ni bwo Mbonyi Israel yavuye ku ruhimbi ubona  agikunzwe. Yakurikijwe amashyi menshi yo kugaragaza ibyishimo bari bamufitiye.

Don Moen yageze ku ruhimbi saa tatu z’ijoro, yakirijwe amashyi y’urufaya rw’abari bamutegereje mu gihe kigeze ku myaka 20 bihwihwiswa ko azataramira mu Rwanda ariko amaso agahera mu kirere.

Nawe ageze ku ruhimbi, abishimangira avuga ko yategereje igihe kinini kugera mu Rwanda ariko ko ubushake bw’Imana bumusunikiye gutaramira i Kigali uyu munsi.

Yagize ati:

“ ‘Noneho ngeze Kigali, byafashe igihe kinini ariko ubu ndahageze’.”

Muri iki gitaramo Don Moen yahereye ku ndirimbo ye yise ‘Our father’ yaririmbye yicurangira mu buryo bwa ‘classic’ yafashishijwe byihariye n’abitabiriye iki gitaramo mu gihe cyose yamaze ku ruhimbi.

Benshi mu bitabiriye iki gitaramo bari bashyize hejuru amaboko mu kirere bagaragaza ko Imana ariyo ikwiye guhabwa icyubahiro.

Don Moen yateye isengesho agira ati:

“Nyagasani ukore imirimo yawe muri iyi nzu’, afata indirimbo yise ‘This is your House’, yaririmbye mu buryo bwa ‘semi-live’ indirimbo zose. Yaririmbye kandi ‘thank you lord’. ‘I want to be where you are’. ‘be magnified’ n’izindi. “

Ubwo uyu mugabo w’imyaka
66 y’amavuko yari ari ku ruhimbi, abashinzwe tekinike ku byuma bye bahise basimbura abakozi ba Alpha Entertainment yahawe ikiraka cyo gucuranga muri iki gitaramo, bakurikirana umunota ku munota iki
gikorwa.

Mbere yo kuririmba indirimbo, Don Moen yabanzaga gusobanuro no kuvuga ijambo ry’Imana yakubiyemo. Yumvikanishaga ko Imana yohereje umwana wayo ku Isi kugira ngo akize, asaba Imana gukiza abantu bayo muri iri joro.

Yagize ati:

“Nyagasani ndagusaba ko iri joro wakora ku mitima y’abantu bari hano, ubakize’ ‘Ndategereza kuririmba indirimbo nyinshi kuko nzi ko hashize imyaka irenga 20 ntaragera hano, kandi ndakora uko nshoboye ntimusinzire’.”

Bigeze hagati mu gitaramo bamwe mu bitabiriye bicaye akomeza kuririmba ageze ku ndirimbo ‘I will sing’ yazamuye ibigwi bye barongera barahuguka bafatanya kuririmba iyi ndirimbo yakunzwe by’ikirenga.

Ibyishimo by’ikirenga byongeye gusaba benshi ageze ku ndirimbo ‘God will make a way’, ‘God is Good all the time’, ‘somebody’s praying for me’, ‘sing for joy’ n’izindi nyinshi zururukije imitima ya benshi.

Benshi batabishaka uyu muhanzi w’icyamamare yavuye ku ruhimbi saa 22h:40′. Don Moen yongera gushimangira ko koko izina rye rinyura amatwi y’abaramyi n’abandi biyeguriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza mu buryo budasubirwaho.

Iki gitaramo cyari kitabiriwe ku rwego rwo hejuru.

Biteganyijwe ko Don Moen azava mu Rwanda ahita akomereza urugendo rw’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo i Abidjan aho yatumiwe muri ‘Love Côte d’Ivoire Festival’ iteganyijwe ku wa 17 Gashyantare 2019, ni ku cyumweru gitaha.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *