Umuhanzi Kizito Mihigo yasohoye indirimbo nshya yo Kwibuka. YUMVE HANO!!! (Video)

Mu gihe habura iminsi isaga itanu ngo mu Rwanda twibuke ku nshuro ya Jenoside yakore Abatutsi, Umuhanzi Kizito Mihigo yasohoye indirimbo nshya yise “Kubabarira ntibivuga kwibagirwa” nk’umwihariko we ujyanye n’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bidatandukanye n’uko yabigenzaga mbere y’uko afungwa, aho byari bimenyerewe ko mu ntangiriro za Mata ashyira ku mugaragaro indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kuri iyi nshuro yongeye gukomeza uwo murongo.

Iyi ndirimbo nshya ijyanye no kwibuka yashyizwe hanze n’uyu muhanzi yise ‘Kubabarira ntibivuga kwibagirwa’. Ije nyuma y’iminsi mike y’iyitwa ‘Abarinzi b’amateka” nayo itanga ubutumwa bwo kwibuka no kurwanya ipfobya n’ihakana bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

“Kubabarira ntibivuga kwibagirwa” ni indirimbo ya gatandatu mu mezi atandatu Kizito Mihigo amaze afunguwe. Ije nyuma y’izindi kandi zakunzwe nka “Aho kuguhomba yaguhombya”, “Uzabe intwari”, “Vive le pardon” n’izindi.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, Kizito Mihigo aririmba ati:

“Abacitse ku icumu ntituzima n’ubwo agahinda kacu katazima, tukabyazamo ishyaka n’ingoga, tukanogerwa no gufatanya n’abandi kwiyubakira u Rwanda”

Naho mu nyikirizo yayo ya kabiri agira ati:

“Twebwe abarokotse, n’ubwo twababajwe, ntiduhora mu maganya y’urudaca. Ntitwitwa imbabare ubuziraherezo, ahubwo dufite umurava, tukanogerwa no gufatanya n’abandi kwiyubakira u Rwanda”

Akomeza agira ati:

“Kubabarira si ukwibagirwa, ni ukuba mu mahoro y’umutima. Ni nko kwemerera roho igasumba umubiri, maze ukemera kugenda, ukanogerwa no gufatanya n’abandi kwiyubakira u Rwanda”

Iyi ndirimbo y’iminota 5:05 amajwi yayo yatunganijwe na Producer Nicolas, naho amashusho afatwa na Mussa nyir’inzu Rday Entertainment.

By’umwihariko Kizito Mihigo yanavuze ko ashimira abacitse ku icumu bataheranwe n’agahinda mu myaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Yagize ati:

“Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abacitse ku icumu bagize umujinya mwiza, aho guheranwa n’agahinda bakabyaza ishyaka n’ubutwari bigirira akamaro kandi bakagirira igihugu. Abo numva ari ishema ry’igihugu n’icyizere kuri benshi batuye iyi Si”

Yumve hano:

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *