Umugore wa Yannick Mukunzi yasutse amarira ku kibuga cy’indege i Kanombe ubwo yasezeraga ku mugabo we gutandukana biranga. ( Amafoto)

Abanyarwanda babivuze neza ngo amatage ni amatindi yo atandukanya abakundana, imitima itabishaka, ibi ni byuzurijwe kuri Joy Iribagiza, umugore wa Yannick Mukunzi ubwo basezeranagaho uyu mugabo yerekeje ku mugabane w’Uburayi aho yabonye ikipe nshya agiye gukinira.

Iribagiza Joy.

Hari hashize iminsi itari mike hateguzwa urugendo rwa Yannick Mukunzi wari usanzwe akinira ikipe ya Rayon Sports ndetse akaba asanzwe ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, wagombaga kwerekeza ku mugabane w’i Burayi.

Uyu mukinnyi wafashe umwanya wo gusezera ikipe yakiniraga, agasezera inshuti ze ndetse n’abanyarwanda muri rusange, mbere yo gufata rutemakirere ngo yerekeze i Bwotamasimbi, yaniyemeje gushimangira urukundo rwe n’umunzi we Iribagiza Joy unamuhekeye ikibondo basezerana imbere y’amategeko nk’umugore n’umugabo. Ntidushidikanya kandi ko bagize umwanya wa gusezeranaho no kwifurizanya ibyiza nubwo gutandukana abakundana biba bitoroshye.

Joy yari yaherekeje umugabo we Yannick ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Nk’uko byari biteganyijwe rero Yannick Mukunzi yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ahagana i Saa Cyenda zuzuye, yari aharekejwe na bamwe mu nshuti ze ndetse n’umugore we Iribagiza Joy, bamaze igihe gito basezeranye imbere y’amategeko kubana akaramata.

Gusa ubwo uyu mugore yasezeraga ku mugabo we kwihangana byanze amarangamutima aramurenga maze asuka amarira, gutandukana biranga ubona ababajwe nuko umugabo amusize, ariko nyine nta kundi yagombaga gusigara nubwo nibiba ngombwa azamusangayo nk’uko Yannick yigeze kubitangaza nk’imwe mu mpamvu zatumye asiga basezeranye.

Joy yasutse amarira, umuvandimwe agomba kuza kumuhoza.

Yannick rero yerekeje ku mubagane w’i Burayi mu gihugu cya Suède aho agiye gukina mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu.

Yannick na Joy gutandukana ntibyaboroheye.

Uyu mukinnyi yari amaze umwaka umwe muri Rayon Sports nyuma yo kuyerekezamo avuye muri APR FC yakuriyemo.

Muri rusange Yannick Mukunzi yagize ibihe byiza muri iyi kipe kuko nyuma yo gusinyira Rayon Sports muri Kanama 2017 yayifashije gutwara igikombe cy’Agaciro na Super Cup mu 2017 byombi batwaye batsinze mukeba APR FC, ikipe yari anavuyemo.

Mu ntangirizo z’umwaka ushize kandi, yatwaranye na Rayon Sports igikombe cy’Intwari mbere yo kongera kwisubiza igikombe cy’Agaciro muri Nzeli. Yannick ari kandi mu bakinnyi bafashije iyi kipe kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup ya 2018.

Hanyuma tariki 13 Mutarama 2019 ubwo Rayon Sports yakiriye Kirehe FC ikayitsinda 3-0, Yannick Mukunzi yakinnye uyu mukino wa nyuma imbere y’abafana ba Rayon Sports, aho yaje yambaye umupira ugaragaza ishimwe afitiye iyi kipe yakiniraga.

Asezera, Umukino we wa nyuma yawukiniye i Rubavu batsinda Marines FC ibitego 2-0 harimo n’igitego yatsinze kuri penaliti, ahita anasezera ku mugaragaro iyi kipe ari nako ayitura icyo gitego.

Uretse abafana, abayobozi b’ikipe takiniraga, Abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko Abakinnyi bakinanye na Yannick muri Rayon bagaragaje uburyo bakundaga uyu musore ndetse batangaza ko hari byinshi bazamwibukiraho ngo yari umusirimu cyane kandi ni we wabazaniraga ibigezweho muri iyi kipe yambara uburu n’umweru, yewe hari n’abagaragaye i Kanombe bamuherekeje. Tumwifurije amahirwe masa!

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *