Umugeni yabengewe imbere ya Padiri ku munsi wo gusezerana ibyari ibyishimo bihinduka ibindi.

Tumenyereye ababengana bataragera imbere y’ababashyingira no mu nsengero, ariko noneho umugeni yabengewe imbere ya Padiri bageze kuri Altari ibyari ibyishimo bihinduka amarira no gukwira imishwaro.

Ibi byabereye mu gihugu cya Nijeriya aho umugore yahuye n’uruva gusenya akabengwa n’umugabo we bagombaga gusezerana ubwo bari bageze imbere ya padiri aho bagombaga gusezeranirq mu murwa mukuru w’iki gihugu.

Uyu mugore wagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yazengurukaga mu gace k’ubucuruzi akurikiye uyu mugabo we wari umaze kumuterera mu Kiliziya, amusaba ko yagaruka bakajya gusezerana ariko undi akamubera ibamba.

Uyu musore yamaze kubenga uyu mukobwa wari wazindukiye ku Kiliziya aje ngo basezerane imbere y’Imana, yanitambitswe n’abantu benshi mu gace kitwa Robinson plaza bamusaba kumva uyu mugore we wamukurikiye amusaba imbabazi ngo agaruke basezerane ariko na bwo ntibyagira icyo bitanga.

Nubwo bimeze bitya, icyateye uyu musore kubengera uwari umukunzi we kuri Altari nticyamenyekanye, gusa bamwe mu nshuti za hafi bavuze ko mu minsi ishize havuzwe urunturuntu hagati yabo ko baba barigeze gushwana bapfa ko umwe aca inyuma mugenzi we, bityo bikaba ari yo mvano y’iyi myitwarire.

NB: Ifoto ni yo twifashishije ngo inkuru yumvikane si ya ba nyir’ubwite nyirizina.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *