Umugabo yibye amafaranga yakusanyijwe mu kiriyo none yamuhitanye.

Ubusanzwe hari ibitaribwaga, abantu bakigengesera kugira ngo batavaho bandurukana imivumo bashobora kuyobora mu byo batwaye bugwate cyangwa bibye, aha twavuga nk’amaturo, amasanduku ibyakusanyijwe mu kiriyo n’indi. Gusa mu Isi ya none ntacyo bagicaho n’ubwo atari ko bose bivahira.

Kuri ubu rero Polisi mu gace ka Homa ho muri Kenya yatangiye iperereza nyuma y’urupfu rw’uwitwa Geoffrey
Odhiambo Onoka w’imyaka 33, bikekwo ko yishwe n’umupfumu amuziza kwiba amafaranga yari yakusanyirijwe mu kiriyo cy’uwitwa Peter Angira.

Amakuru ava muri Kenya yavuze ko Geoffrey Odhiambo Onoka yari kumwe n’undi muntu utatangajwe amazina, bajyanye mu cyaro cyitwa Rachuonyo, bahiba amashilingi ibihumbi 56 yari yakusanyijwe n’abari ku kiriyo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

The Citizen TV yatangaje ko aba bantu babiri binjiye mu nzu aho aya mashilingi yari abitse barayajyana, nuko Odhiambo we ngo akomeza kuyabika aryumaho ariko uyu mugenzi we utavuzwe amazina aza kuyasubiza.

Ibi byatumye abo mu muryango wa Peter Angira bajya ahitwa Siaya gushaka umupfumu kugira ngo abafashe guhana uwaba yibye ayo mafaranga.

Ku cyumweru ni bwo uyu mupfumu yatangiye gukoresha ibikoresho bye ashaka uwo ari we wese wibye ayo mafaranga.

Iki kinyamakuru cyavuze ko umupfumu yabaciye amashilingi ibihumbi 70 kugira ngo Geoffrey agaruze ayo mafaranga, ariko bakomeje ibiganiro aza kubaca amashilingi ibihumbi 48 bahita banayatanga.

Umuvandimwe wa Geoffrey yavuze ko ngo umupfumu yijeje uyu muryango wa Peter ko. Geoffrey atazapfa, nyamara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mutarama 2019 yapfuye.

Uru rupfu rwatumye umuryango wa Geoffrey ufata umurambo we uwujyana mu rugo rwo kwa Peter batwika urugo rwabo ndetse bakomeretsa umuntu umwe.

Umuyobozi wa Polisi muri aka gace Jack Obuo, yavuze ko batangiye iperereza kuri iki kibazo ndetse inzego z’umutekano zirabajwe ngo zihosheyo makimbirane.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *