Ukuri k’uwavuzwe ko ari Malayika uherutse kuva mu ijuru akagwa ku Isi n’ikibyihishe inyuma byamenyekanye. (Amafoto)


Mu minsi ishize hano ku Isi humvikanye inkuru ndetse hagaragara ikiremwa kimeze nka Malayika wo mu ijuru dore ko cyasaga neza n’ifoto iba ibyerekana muri Bibiliya no mu bindi bitabo Nyobokamana.

Ibi byahuriranye n’uko muri ibi bihe usanga abantu benshi, cyane cyane abemera umunsi w’imperuka aho baba bavuga ko imperuka izabaho kandi abantu bazajya babona ibidasanzwe ku Isi ya Rurema, ndetse iki kiremwa cyahujwe n’ibyo abatari bake bakuka umutima abandi barahinduka.

Iki kiremwa giherutse kuva mu ijuru kigwa ku Isi, abayituye barahindana.

Iki kiremwa ubundi cyagaragaye ku butaka bw’Ubwongereza ku wa 27 Nyakanga 2015 i saa 13:50, aho hagaragaye umuntu usa na Malayika mu ishusho nk’uko bamugaragaza mu bitabo bitandukanye by’Iyobokamana.

Ubwo iki kiremwa gitura ku Isi abatari bake bakutse imitima.

Icyo gihe uwo muntu-malayika yavuye mu Ijuru akagwa hasi, aza mu ishusho ya Malayika, afite amaguru n’amaboko bisanzwe, umutwe, n’ibindi bice bya muntu ariko akiyongeraho n’amababa atuma aguruka nk’bigendajuru bisanzwe, ndetse yari mu mwambaro y’urwererane.

Ikindi mu maso he yaje mu isura y’umuntu w’umugabo, abantu batandukanye barikanze bahuruza amahanga, aho bamwe babanje gutinya kwegera uwo muntu w’Umumalayika dore ko akigera ku Isi atanyeganyegaga na gake.

Iki kiremwa ntigitandukanye cyane n’umuntu usanzwe uretse kuba gifite amababa azwi ku bamalayika.

Uretse ibyo kandi uyu muntu usa na Malayika waguye ku Isi yagaragaye nyuma y’aho ikigo cya NASA cyari kimaze igihe gito gitangaje ko hari undi mubumbe wakwita indi Si, utuwe kandi ugaragaraho ibinyabuzima bitandukanye, ndetse bimwe byashimangiwe na bimwe byagiye bigwa ku Isi n’ubwo habayeho amwe mu mayobera y’aho noneho uyu mugabo w’isura ya Malayika yaturutse.

Nubwo icyo kiremwa cyateje urujijo no gukura umutima abatari bake, ku rundi ruhande wenda mu buryo buziguye hari aho cyagize akamaro, dore ko abantu benshi bahise bahinduka ngo kuko ari imperuka yegereje.

Gusa amakuru k’ukuri kw’iki kiremwa agera kuri bamwe batuye Isi ahamya ko aya mafoto ya Malayika ari umushinwa witwa Sun Yuan hamwe na Peng Yu bayashyize ahagaragara kandi bagahamya ko atari malaka koko ahubwo ari ikiremwa bakoze ubwabo.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *