Ukuri ku nkuru y’ibikwa ry’Umuhanzi Safi Madiba watangajwe ko yitabye Imana.

Umuhanzi Nyarwanda Niyibikora Safi wamamaye nka Safi Madiba ku izina ry’ubuhanzi, kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Mutarama 2019 yabitswe ko yavuye mu mubiri bitunguranye, igikuba kiracika mu bafana be ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange, ari na ko bamwe habura ayo bacira n’ayo bamira.

Uyu muhanzi wanagaragaye ku wa gatanu aririmba ku gitaramo cyo kwibuka Radio Mowzey, inkuru imubika yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu Rwanda, iturutse ku muntu wanditse ubutumwa ku rubuga rwa Facebook, avuga ko Safi Madiba yapfuye azize impanuka.

Ubu butumwa bwagiraga buti:

“Iruhuko ridashira ku muhanzi nyarwanda witwa Safi Madiba mu gihe gito amaze kuva ku Isi azize impanuka. Twese abafana be RIP (Aruhukire mu mahoro)”.

Niyibikora Safi Madiba tabitswe.

Iyi nkuru y’incamugogo ibumbatiye butumwa bubi bw yatumye abafana benshi b’uyu muhanzi imitima ihangayika mu buryo bukomeye bakeka ko byaba ari ukuri nyamara Safi Madiba Niyibikora ni mutaraga yewe nta n’igicurane aheruka.

Safi Madiba wabitswe ni mutaraga rwose nta n’igicurane aheruka.

Ibi kandi bishimangirwa na Bad Rama ureberera inyungu z’uyu muhanzi wemeje ko aya makuru ari ibihuha bidafite aho bishingiye ndetse batazi n’icyatumye ikinyoma nk’iki gihimbwa bakaba batibaza n’imvano yacyo.

Yewe mu rwego rwo guhumuriza abatari bake bari bakutse umutima, Bad Rama no mu butumwa yanditse ku rukuta rwa Instagram yavuze ko aya amakuru atariyo na mba.

Yagize ati:

“Ibi ni ukubeshya, Safi Madiba ni muzima”.

Bad Rama na we yahakanye aya makuru.

Tubibutse ko uyu muhanzi wamenyekanye cyane ubwo yari mu itsinda rya Urban Boys ryari rigizwe na Humble Jizzo, Nizzo ndetse nawe nyine Safi, imyaka irimo irasatira ibiri yitandukanyije n’iri tsinda akaba asigaye yikorana umuziki ku giti cye ndetse na Urban Boys ya babiri iguma ukwayo.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *