Ukuri ku nkuru ya ruswa y’igitsina yavuzwe muri Miss Rwanda, uwari uhibereye yabivuye imuzingo. (Amafoto)

Mu minsi ishize ni bwo byavuzwe ko umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 witwa Uwase Muyango Claudine afitanye umubano wihariye na Joel Rutaganda, uri mu bateguye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda uyu mwaka ndetse ngo yamuzanye mu irushanwa ngo amuheshe ikamba rya nyampinga uyu mwaka. Gusa uyu mukobwa yamaze kwibikaho ikamba rya Miss Photogenic ariko bidakuyeho ko n’irya Miss yaryegukana nk’uko Miss Liliane yari abitse aya makamba yombi.

Uwase Muyango Claudine yamaze kwegukana ikamba rya Miss Photogenic yambitswe na Miss Liliane wegukanye amakamba abiri umwaka ushize.

Nyuma y’aya makuru rero umwe mu bari bahibereye witwa Umurungi Sandrine umukobwa wasezerewe ku nshuro ya 3 mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019 yahakanye yivuye inyuma amakuru amaze iminsi avugeaa na benshi ko uyu mukobwa witwa Uwase Muyango Claudine wambara nimero 1 afitanye umubano wihariye n’umwe mu bategura iri rushanwa witwa Joel Rutaganda.

Umurungi Sandrine yabaye umukobwa wa Gatatu wasezerewe mu irushanwa.

Mu kiganiro yagiranye n’ijwi rya YouTube ryitwa Rwanda Daily, Umurungi Sandrine yatangaje ko mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 abakobwa bose bafatwa kimwe ndetse nta n’umwe uba uzi ibyo bababazwa mbere y’uko bitangwa ndetse anashimangira ko nta mubano wihariye yabonye uri hagati ya Muyango na Rutaganda nkuko byari bimaze iminsi bivugwa.

Yagize ati

“Ntabwo bishoboka, ruswa y’igitsina wayiha umukemurampaka wa 1, uwa 2, uwa3, uwa 4? Ntabwo bibaho. Hariya mukurwamo n’akanama nkemurampaka ntabwo mukurwamo n’abategura Miss Rwanda. Ntabwo waha ruswa y’igitsina buri muntu wese uje mu kanama nkemurampaka”.

Yunzemo ati:

“Kuva mu irushanwa no kurigumamo umuntu aba yabikoreye. Ntabwo mbizi pe. Abantu bavuga bitandukanye, ariko sinkeka ko umubano wabo bagiye kuwugirana bakagira uwo bahamagara. Ese babikuye he? Abantu batanga amakuru mu buryo butandukanye ariko mbere y’uko uyemeza ugomba kubanza kuyasesengura”.

Yakomeje agira ati:

“Twebwe mu mwiherero ntabyo twari tuzi,mbyumvise ngeze hanze.Joel yari umuyobozi wacu usanzwe nta n’umuntu n’umwe yari afitanye nawe umubano wihariye. Ibibera hariya ni Fair game, nta muntu n’umwe wazamura n’iyo mwaba muziranye bimeze bite, hariya ntabwo bikora.”

Umurungi ngo ntiyababajwe no gusezererwa kuko irushanwa ari irushanwa ahubwo integuza y’abo ku gutaha ngo ntiyayishimye.

Ku rundi ruhande, kimwe n’ibyagiye bigarukwaho n’abatari bake, Umurungi na we yavuze ko yagowe bikomeye no kubyuka babwirwa ko bagomba gupakira ibikapu ko harimo uributahe, ibintu ngo byatumye agira ubwoba ntiyabasha gusubiza neza ibizamini bahawe ndetse ari yo mvano ashinja kuba nyirabayazana y’isezererwa rye.

Tubibutse ko uuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 yewe mu masaha make ari ho haribumenyekana uwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019 ndetse n’ibisonga bye ndetse na Miss Popularity, ibirori bikaza k kubera muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *