UKO MBIBONA: Niba irushanwa rya Miss Rwanda ari ubu buryo rikorwamo, turasaba inzego za leta n’abarishinzwe ko ryahagarikwa burundu amazi atararenga inkombe. (Amafoto)

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu, bigira amarushanwa y’ubwiza aho umukobwa urushije abandi yambikwa ikamba ndetse akanahabwa izina rya Miss w’icyo gihugu, birumvikana mu Rwanda ahita ahabwa izina rya Miss Rwanda hakongerwaho umwaka ariherewemo.

Ubusanzwe mu guhitamo ubikwiye ahanini hagenderwa ku bwiza bw’inyuma(Beauty), Ubuhanga(Brain), Umuco(Culture) ibi bikagenda biherekezwa n’impano ndetse n’uburyo abahatana basubiza ibibazo babazwa n’akanama nkemurampaka.

Muri ibi bihe ubona hariyongereyemo n’uruhare rw’ababashyigikiye cyangwa ababatora, ku buryo ziriya ngingo eshatu z’ibanze(ubwiza,ubwenge n’umuco) usanga zisa n’izishobora kwirengagizwa hakaba havukiramo n’ibindi turibuze kugenda dusesengura tunabihuza n’umutwe w’iyi nkuru.

Muri rusange ku rwego rw’isi amarushanwa y’ubwiza yatangiye mu myaka myinshi mbere ya Yezu/Yesu, gusa ku mugaragaro ku nshuro ya mbere, mu mwaka w’1854 ni ho hateguwe irushanwa ryenda gusa nk’ay’iki gihe rikaba ryarabereye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, riteguwe na Phineas Taylor Barnum.

Guhera ubwo amarushanwa y’ubwiza atandukanye yatangiye gutegurwa, gusa abayategura bakibanda cyane ku bwiza n’indangagaciro z’abenegihugu bitewe n’aho ribera. Mu Rwanda se ho bite?

Tugendeye ku makuru dufite ubu turi mu mwaka wa 27 irushanwa ry’ubwiza mu Rwanda ritangijwe, dore ko gutora nyampinga bwa mbere mu Rwanda byabaye mu mpera z’umwaka w’1992 n’ubwo hari andi makuru yemeza ko ryatangiye mbere ariko  nta bimenyetso bifatika. Ni irushanwa  ryagiye rigaragaramo ibibazo, dore ko hari n’ibihe ba nyampinga bagiye bimwa ibyo bari basezeranyijwe, yewe imyaka imwe n’imwe iri rushanwa ntiryabaye ari nayo mpamvu dufite ba nyampinga bake ugereranyije n’imyaka rimaze.

Ariko se muri abo bake bagiyeho, batanze uwuhe musaruro, ubundi batorewe izihe nshingano, bijyanye n’iterambere; umuryango mugari waba ugeze he mu kubona inyungu z’iri rushanwa? Ryakirwa rite? Mbese nta bindi biryihishe inyuma ku buryo hari indi ndorerwamo ribonwamo? Biramutse ari byo hakorwa iki amazi atararenga inkombe?

Icyo twemeranywaho ni uko Ubunyarwanda; [birumvikana inyungu rusange z’Umuryango Nyarwanda] busumba kure ibindi bikorwa byose byaba biteganyijwe, bityo haramutse hari ikigamije gutsitara kuri ubu Bunyarwanda[umuntu yarebera mu ishusho y’Ubumwe n’ubwiyunge], inzira idashidikanwaho ko yavunnye Abanyarwanda, nta gushidikanya icyo gikorwa gikwiye gutekerezwaho byimbitse byaba ngombwa kigakomanyirizwa.

Dusubiye inyuma gato, ubundi Miss w’igihugu aba afite inshingano zo
guhagararira no kugera aho abakobwa bagenzi be baba batabasha kugera, ahagararira kandi igihugu mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza ndetse no gufata iya mbere mu gufatanya na bagenzi be kubaka no guteza imbere igihugu. Bivuze ko uyu mukobwa aba ahagarariye umuryango rusange w’abanyagihugu ndetse n’abari mu mahanga.

Dufatiye wenda nyuma ya Jenoside kugeza mu mwaka ushize wa 2018 bigaragara ko tumaze kugira ba Nyampinga 8 bagiye basimburana mu bihe bitandukanye. Gusa wenda ku bw’iterambere [ntawamenya] iri rushanwa ryagiye rihindura isura gahoro gahoro, hakavugwamo imikorere idafututse abandi bakarishinja ko amafranga aritakazwamo yagakwiye gukora ibindi bikorwa biteza imbere abaturage. Ibi tubyirengagije, ubu muri 2019 turi mu nkundura yo gushaka undi mukobwa ugomba kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Turengeje amaso ibyagiye bivugwa ko iri rushanwa umukobwa utorwa yitwa Miss Rwanda nyamara hakavugwa ko agaragara mu ishusho ya Miss Cogebanque, umuterankunga mukuru w’iri rushanwa, tutitaye kandi ku kuba kenshi haravuzwe ko nta kigaragara abatorewe izi nshingano bagejeje ku muryango Nyarwanda ku buryo bufatika ndetse na Madame Ingabire Marie Immaculée yabigarutseho vuba aha n’abandi. Twirengagije kandi andi makosa yagiye avugwa muri iri rushanwa, ku buryo mu bigaragara ritayoborwa n’amategeko hame arigenga kandi adahinduka ahubwo rikaba rigengwa n’ibitekerezo n’inyungu z’abantu runaka, kuri ubu iri rushanwa riranuganugwamo ikindi kintu gishobora koreka Umuryango Nyarwanda wari umaze kwiyubaka.

Ibi turabivuga dushingiye ku bitekerezo twakiriye, amakuru tubona hirya no hino ndetse yewe bamwe batangiye gutanga impuruza ngo abafite aho bahuriye n’iri rushanwa babe maso kuko by’umwihariko uyu mwaka wa 2019 wahinduye byinshi ndetse bihishura amabanga menshi biherekejwe n’imbamutima z’abakotanira ndetse n’abihisha inyuma y’iri rushanwa bavuga ko bashyigikiye abakobwa runaka tukibwira ko ari ubuhoro nyamara turi gusasira ku kibi.

Gusa abari muri iri rushanwa ni ukuvuga abaryitabira ntidushidikanya ko ari abere b’impirimbanyi z’iri rushanwa batangiye kurihuza n’amateka nyamara benshi muri abo bali(abarushanwa) ayo mateka ntibanayazi kuko usanga baravutse nyuma y’umwaka w’1994, 5… gutyo nyamara icyo twabonye ipfundo ryacyo rizingiye ahanini mbere ya 1994.

Gusa icyatangiye kugaragara mu bihishe mu mitima ya benshi, ariko na bo ku batinyuka kuvuga umuntu akaba yakwibaza ikiri mu mitima no ntekerezo z’abatigaragaza ku mpamvu zabo, cyangwa nta buryo cyangwa ubushobozi ariko bakaba bafite ubundi buryo bigaragazamo buziguye, aha twitse ku cyiswe Nyampinga wa Rubanda Nyamwinshi n’ibisa na cyo.

N’ubwo umuntu atabyanzura nk’ihame, ari na byo dusaba inzego zibishinzwe kubishyiramo ubushishozi. Tudaciye ku ruhande nubwo atari benshi cyangwa se bakaba banahari badashaka kwigaragaza, ikigaragara ni uko iri rushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda by’umwihariko uyu mwaka wa 2019 ryinjiwemo n’ubuhezanguni ku mpande zombi ndetse bunagaruka ku ivangura rinashingiye ku moko no ku mateka bishobora gusubiza u Rwanda inyuma ndetse na wa mukobwa agatakaza agaciro yakagize, cyane ko bikomeje bitya bitazatungurana hadutse imvugo ko Nyampinga runaka atari uw’Abanyarwanda bose ahubwo agafatwa mu ishusho y’igice runaka nk’uko ibimenyetso byatangiye kwigaragaza.

Birashoboka ko habamo kwibeshya mu busesenguzi bwacu ariko, ku ruhande rwa Kibehoholyland.com ndetse n’abagiye batwoherereza Ibitekerezo, mu rwego rwo kwirinda aho kuzategereza kwivuza, reka twerekeze uruhanga kuri MINISPOC, ITORERO RY’IGIHUGU, RGB, CNLG, RALC, inzego zose zifite aho zihuriye n’uburenganzira bwa muntu, Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Rwanda Inspiration Back Up ndetse n’inzego z’Umutekano, hamwe n’abandi tutarondoye mutwemerere tubisabire.

Muri rusange uyu mwaka wa 2019 si bwo bwa mbere iri rushanwa ribaye, ariko se kuki ari bwo ryahanzwe amaso cyane yaba mu Rwanda na Diaspora ? Kuki se ari bwo hahishuwe ndetse hakavugwa byinshi? Aho ntacyo duhishe ku buryo uyu mwaka ushobora kuzarangira uhishuye? Kuki se ari ho abantu bakunze guterana amagambo ndetse ukabona hari harimo n’uburakari? Iri vangura se n’ihuzamateka byo byagarutse bite? Ababishinzwe bazatugenzurire.

Nubwo uru atari urugamba rwakanga abantu ugereranyije n’izo batsinze, ariko ntanuwakwirengagiza ko ikibyimba gitangira ari agaheri, agaheri kakaba ikibyimba, ikibyimba kikaba igisebe, wanareba nabi kigagutwara urugingo.

Bityo rero dushingiye kuri bike tubona, umuntu ashobora gusesengura akabibyaza ibisubizo byinshi, niba irushanwa ryo gushaka umukobwa uhagarariye abandi mu ari irushanwa rusange rifitiye akamaro Abanyarwanda bose, nihatekerezwe kandi  hanozwe n’izi ngingo:

1. Tubona kandi tukumva ubutumwa bwo gushyigikira aba bakobwa ariko nta butumwa butangwa bugamije kwibutsa kwirinda ibyaha bifitanye isano n’iri rushanwa. Turajwe ishinga no kwinjiza amafaranga gusa.

2. Mu by’ukuri agaciro n’impamvu y’iri rushanwa byasobanuriwe umuryango nyarwanda? Barabyumva?

3. Mbese koko Miss Rwanda ni irushanwa cyangwa ni ubucuruzi?

4. Niba atari ibanga, abategura iri rushanwa bafite amategeko afatika arigenga ndetse akaba ari yo ariyobora kugeza ku musozo waryo? Cyangwa riyoborwa n’ibitekerezo/imbaraga z’abantu runaka bashobora kuvumbuka batari bitezwe bityo n’ihuzagirika rikaziramo?

5. Iri rushanwa kimwe n’andi yose muri rusange riramutse rigaragaweho kuba imbarutso y’amacakubiri n’ibindi byaha mu buryo bugaragara cyangwa buziguye bushobora gusenya Umuryango Nyarwanda  hateganwa iki?

6. Mbese ko ibihwihwiswa bijyanye n’ishusho iri rushanwa rifatwamo bifitanye isano n’ukuri? Cyangwa ni ukwivugira gusa?

7. Mbese Social media ko ari imwe mu nzira ikoreshwa cyane mu migendekere myiza y’iri rushanwa (batora, bamamaza,..) ikaba n’inzira y’ibitekerezo by’ivangura n’amacakubiri, byombi bihuzwa bite?

8. Mu by’ukuri ko Miss Rwanda atari ryo rushanwa rikorerwa mu Rwanda, kuki rikomeje gukemangwa? Aho ryo ubwaryo ni shyashya?

9. Niba umukobwa utorwa ahagarariye Abanyarwanda bose, hakorwa iki mu gihe hari ushobora gutorwa atijwe umurindi na ba bahezanguni atari abikwiye, cyangwa bikozwe n’abafite aho bahuriye n’iri rushanwa kandi hakagaragara ko hari izindi nyungu zibyihishe inyuma.

10. Bishobotse Ndi Umunyarwanda izagirwe Urwego rwihariye rudakorera mu biro rushobora guhuzwa no gukurikirana amarushanwa nk’aya n’ibindi birori, ariko kandi Ubuyobozi nibugire uruhare no mu bikorwa nk’ibi.

Basomyi bacu dukunda iyi ngingo yacu yatubanye ndende n’ubu turacagaguye twakagaragaje byinshi ariko mutwemerere dusoreshe amwe mu mafoto twafashe ashimangira ukuri kw’iki kibazo:

 

 

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *