Uko byari byifashe ubwo abasaga 7050 bahabwaga impamyabumenyi muri Kaminuza y’Urwanda. (Amafoto) 

Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ugushyingo, Kaminuza y’u Rwanda yashyize ku isoko ry’umurimo abakozi 7050. Ni birori byabereye kuri Stade ya Huye mu Karere ka Huye, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 55 Kaminuza ya mbere ibayeho mu Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga ni rwo rwigaragazaga mu muhanda uva i Kigali ndetse no mu zindi mpande z’igihugu berekeza i Huye.

Mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza hasoje abanyeshuri 6540. Muri bo abagore ni 2594 mu gihe abagabo ari 4456. Mu banyeshuri barangije, abo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza ni 509, naho umwe ni we uhabwa impamyabumenyi ihanitse (PhD).

Mu bahahawe impamyabumenyi, abiga ibijyanye n’uburezi nibo benshi kuko ari 1887 (26.7%), abize iby’ubukungu ni 1697 (24.1%), abize iby’ubuvuzi ni 1221 (17.3%), abize iby’ikoranabuhanga ni 1145 (16.2%), iby’ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo ni 635 (9%) naho abize iby’ubugeni n’imibanire ni 465 (6.6 %)

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene atanga impanuro ku basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda.

Muri rusange abize amasomo ajyanye n’inderabarezi ni bo benshi mu banyeshuri basaga 7050 bahawe impamyabumenyi zisoza ibyiciro bitandukanye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku barangije muri UR.

Ubusanzwe kuva i Kigali ugerayo byatwaraga amasaha agera kuri atatu ariko uyu munsi byashoboraga gutwara amasaha ane.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku barangije muri Kaminuza y’u Rwanda wayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard.

Minisitiri w’Intebe n’abayozi ba UR ubwo binjiraga ahabereye ibirori.

Yashimye ko ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba Guverinoma y’u Rwanda yafashe ngo zikemure ibibazo bya Kaminuza rimaze gutanga umusaruro ushimishije. Atanga urugero ku buryo bushya bwo kunganira umutungo wa Kaminuza y’u Rwanda bwemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14Gashyantare 2018.

Yibukije ko umubare munini w’abanyeshuri ugiye kuza kwigira mu mujyi wa Huye ari amahirwe yo kurushaho guteza imbere uyu mujyi.

Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri, Kayisire Marie Solange na we yitabiriye uyu muhango i Huye
Minisitiri w’Intebe yashimiye abayobozi, abarimu n’abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda kubera uruhare rwabo mu gufasha Kaminuza kugera ku nshingano zayo.
Bamwe mu banyeshuri bahize abandi mu bahawe impamyabumenyi.
Dr Ntabomvura Venant wanditswe bwa mbere Kaminuza Nkuru y’u Rwanda igitangira mu 1963, n’uyu munsi yari ahari.
Muganga Rutangarwamaboko na we ntiyatanze
Bamwe mu banyeshuri bahize abandi muri Kaminuza y’u Rwanda.
Akanyamuneza kari kose mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi.
Mbere y’umuhango wo gutanga impamyabumenyi akozwe akarasisi.

Itorero rya Kaminuza y’u Rwanda ryasusurukije abitabiriye ibi birori 

 

 Photo:Igihe.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *