Ubushize Chorale de Kigali yakoze igitaramo Abaminisitiri bakura ingofero, none ngo kuri iyi nshuro ho si ingofero zizakurwa gusa. ( Amafoto)

Chorale de Kigali imaze kuba ubukombe mu kuririmba indirimbo zuje ubuhanga bunyura amatwi n’umutima, dore ko umwaka ushize bataramye abaminisitiri bagakura ingofero, burya ngo uwaguhaye araguhata kandi imvura igwa ni isubira, ni muri urwo rwego na none iyi korali iri gutegurira abakunzi bayo igitaramo cy’indirimbo zizabafasha kwinjira muri Noheli neza ariko noneho uyu mwaka bazagaragaza ubudasa bihebuje

Bimaze kumenyerwa ko mu bihe bya Noheli Chorale de Kigali itaramira Abanyarwanda, dore ko  kuva mu 2013 iyi Korali yihaye umuhigo wo gutegura iteka igitaramo cyitwa
‘Christmas Carols Concert’, kiba gifite intego yo kwifuriza Abanyarwanda by’umwihariko abakunzi bayo Noheli nziza, batibagiwe gusoza neza umwaka no gutangira undi mu mahoro no mu munezero.

Kuri iyi nshuro rero byitezwe ko iki gitaramo noneho kizabera muri ‘Kigali Conference and Exhibition Village’, ahahoze ari Camp Kigali, kikazaba kuwa 23 Ukuboza 2018, mu ihema ryitwa Akagera HaIl, kikazatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali buvuga ko bwateguriye abakunzi b’iyi korali ibyiza byinshi birenze ibyo bakunze mu myaka yatambutse, bityo hakaba ntawukwiye gucikanwa kuzajya kwiyumvira umuziki mwiza w’umwimerere unyuze amatwi n’umutima.

Uretse ibyo, bahamya kandi badashidikanya ko ubushize igitaramo bakoze cyatumye aba Minisitiri bakura ingoferi, ariko noneho ngo bari gukora ku buryo kuri iyi nshuro noneho nta n’iyonka isigaye batazakura ingofero gusa kandi ntibakurirwe ingofero gusa.

By’umwihariko Umuyobozi wumgirije wa Chorale de Kigali, Bwana Rukundo Charles Lwanga, yashimangiye ko nk’uko bisanzwe mu gutegura
igitaramo nk’iki bashaka ibyiza birushijeho, uyu mwaka bikaba ari agahebuzo ku buryo yizera ko abazaza bazishima kurusha uko bishimye mu bihe byatambutse.

Yagize ati:

“Tuzabaririmbira indirimbo ziririmbanye ubuhanga bw’umwimerere ugereranyije n’izo twaririmbye mu myaka yashize, ubu rwose abahanga bacu mu by’umuziki bagerageje gushaka indirimbo zuje ubuhanga n’uburyohe, zigaragaza koko umuziki nyamuziki”.

Uyu muyobozi yongeyeho ko igitaramo cya 2018 gifite umwihariko w’indirimbo zifite ubuhanga butandukanye n’izindi, aho abazitabira igitaramo bazishima ariko bakaniga uko izo ndirimbo ziririmbwa.

Yagize ati:

“Sinatinya no kubwira abantu ngo bazaze bige umuziki muri iki gitaramo kuko ni umwanya mwiza wo kureba uburyo abantu baririmba neza kandi baririmba indirimbo koko zifite ubuhanga buhanitse”.

Ku bijyanye n’ubuhanga buhanitse bw’indirimbo zitegurirwa abazitabira igitaramo, Ndikubwimana Gilbert uri mu bazitegura, asobanura ko zifite amanota akomeye aririmbwa n’abahanga cyane mu muziki yabisobanuye muri aya magambo:

“Hari nk’ibintu abantu bazi umuziki bita ‘ton’, ‘demi-ton’, ibyo bintu rero kuririmba demi-ton nk’eshanu cyangwa esheshatu zikurikirana, abantu benshi ntabwo bakunze kubishobora, turimo turabyitoza”.

Yakomeje agira ati:

“Ikindi rero hari ibyitwa Octave, kuva kuri Octave imwe ujya ku yo hasi, ujya hejuru, ukongera ugasubirayo cyangwa
ukamanukaho gato, gutyo gutyo bigafata umwanya, ni ibintu turimo kwitoza dutoza n’abaririmbyi, ku buryo inyinshi mu ndirimbo zigiye zifite utwo tuntu tw’umwihariko. Uretse n’uko
abantu igitaramo bagikuramo ibyishimo, ariko na none bagikuramo n’amasomo”.

Kugeza ubu rero imyiteguro irarimbanyije muri Chorale de Kigali mu buryo bunoze kandi mu ndirimbo ziri mu ndimi zitandukanye nk’Ikinyarwanda,
Icyongereza, Igifaransa, Igitaliyani n’izindi.

Uretse abazanyurwa mu buryo bw’amaso n’amatwi, n’abifuza kugorora umubyimba, kuri iyi nshuro batekerejweho ku buryo hari gutegurwa indirimbo n’umwanya wo hucinya akadiho mu ntego yo gutarama nyabyo bitanga ibyishimo by’umutima.

Ikindi twababwira ku mwihariko w’igitaramo cya Chorale de Kigali n’ubwo ibyo tubabwiye ari bicye cyane ugereranyije n’ibyo bahishiye abatumirwa ngo ya myiyereko n’indirimbo ziririmbwa n’abana, ikundwa cyane nk’umwihariko w’ikindi gice cy’igitaramo cyizihira abakunzi cy’iyi Korali, uyu mwaka na cyo ngo nticyibagiranye ahubwo noneho kizazana umwihariko utarigeze ubaho ku buryo kizanogera abakunzi bacyo mu isura nshya.

Birumvikana ko musigaranye amatsiko y’igitaramo cy’umwimerere nk’iki, ibiciro byo Kwinjira muri iki gitaramo cya Chorale de Kigali kizaba ari amafranga ibihumbi icumi(10000Frw) mu myanya y’imbere n’ibihumbi bitanu(5000Frw) mu myanya isanzwe.

Naho matike azatangira kugurishirizwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali mu minsi micye iri imbere.

Tubibutse Chorale de Kigali ari imwe muri Korali z’zubukombe mu Rwanda dore yashinzwe mu 1966, ikaba isaguye imyaka 50 iriho. Ni korali igwizwe n’abagore, abagabo n’urubyiruko ari nabo benshi. Kuri ubu ikaba ifite abanyamuryango(abaririmbyi) bahoraho 125. Tubifurije imyiteguro myiza.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *