UBUSHAKASHATSI: Havumbuwe ibanga rituma abantu bamwe bahora bananutse nyamara abandi bakabyibuha bitabagoye.

Abahanga mu bumenyi bwa siyansi bavuga ko bavumbuye ibanga rituma abantu bamwe bakomeza guhora bananutse cyangwa b’urubavu ruto (bimenyerewe nko kuba kuri “taille”), mu gihe abandi bo babyibuha biboroheye.

Ubushakashatsi bwabo bugaragaza ibice bishya bijyanye n’imiterere abantu bo mu muryango umwe bahuriraho twasanisha n’umurage, bituma bakomeza kuba ari abantu bananutse.

Itsinda ry’abakoze ubu bushakashatsi baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, bavuga ko ibi bishimangira igitekerezo cy’uko, ku bantu bamwe, kugira urubavu ruto biterwa ahanini no kuba baragize “amahirwe” yo kugira
uturemangingo (genes) bakuye ku bo bakomokaho, kurusha kuba byaterwa n’indyo iboneye yabo cyangwa se imibereho yabo.

Ubushakashatsi bwabo bwasohotse mu kinyamakuru PLOS Genetics cy’ubushakashatsi ku masano bisobanura byinshi kuri iyi ngingo.

Mu myaka yashize, abashakashatsi bavumbuye impinduka mu turemangingo zibarirwa mu magana zituma umuntu ashobora kugira umubyibuho ukabije ariko hagiye hitabwa gacye cyane ku turemangingo dutuma umuntu agira urubavu ruto.

Aba bahanga mu bya siyansi bakoreye ubu bushakashatsi ku bantu 1600 bananutse (ariko bitavuze ko hari ikibazo cy’ubuzima bafite) bo mu Bwongereza, abantu 2000 babyibushye bikabije ndetse n’abandi 10400 b’ibiro bisanzwe.

Aba bashakashatsi basanze kandi ko abantu bafite umubyibuho ukabije biba bishoboka cyane ko baba bafite uturemangingo dufite aho duhuriye no kugira umubyibuho ukabije.

Hagati aho, ubu bushakashatsi bwasanze abantu b’urubavu ruto baba bafite uturemangingo duke tujyanye n’umubyibuho ukabije, ndetse bakanagira impinduka mu duce tw’uturemangingo duherutse kugaragazwa ko hari aho duhuriye no kuba umuntu ananutse ariko bitavuze ko hari ikibazo cy’ubuzima afite.

Ntibikwiye ko twihutira gucira abandi urubanza’

Profeseri Sadaf Farooqi wigisha kuri Kaminuza ya Cambridge yo mu Bwongereza akaba ari na we wayoboye itsinda ry’aba bashakashatsi, yasabye abantu kujya birinda kwihutira gucira abandi urubanza bijyanye n’ingano y’ibiro byabo.

Yagize ati:

“Ubu bushakashatsi bugaragaza ku nshuro ya mbere ko abantu bananutse ariko nta bundi burwayi biturutseho, muri rusange baba bananutse kubera ko bafite ingano nke y’uturemangingo twongera ko umuntu ashobora kugira umubyibuho ukabije.Bityo bikaba ntaho bihuriye nuko bitwara neza kurusha abandi nkuko bamwe baba bashaka kubyumvikanisha”.

Yunzemo ati:

“Biroroshye guhutiraho mu gucira abandi urubanza no kubanenga kubera ibiro byayo, ariko siyansi igaragaza ko ibintu ari urusobe kurushaho. Dufite ubushobozi bucye bwo kugira icyo duhindura ku biro byacu kurusha uko dushobora kuba tubitekereza”.

Aba bashakashatsi bavuga ko ubu icyo bagiye gukurikizaho ari ukugaragaza neza nyirizina utwo turemangingo dutuma abantu bananuka ariko bitavuze ko hari uburwayi runaka bafite.

Avuga kuri ubu bushakashatsi, Profeseri Tom Sanders wigisha iby’indyo n’imirire kuri Kaminuza ya King’s College London na yo yo mu Bwongereza, yavuze ko ubu ari Ubushakashatsi bw’ingenzi kandi bwakozwe neza”.

Ariko yongeyeho ati:

“Benshi mu bafite umubyibuho ukabije bawugira bamaze gukura kandi bifite aho bihurira n’aho tuba hatuma byoroha kugira umubyibuho ukabije, bitewe no kwicara cyane no kudakora siporo no kurya ibiryo byinshi bitera imbaraga”.

Impuguke mu by’ubuzima zivuga ko uko waba uteye kose cyangwa uko uturemangingo twawe twaba tumeze kose, inama bakugira ku kugira ubuzima bwawe bukomeye kuzira umuze ari ugukora imyitozo ngororangingo iri mu rugero ikabangikanywa n’indyo yuzuye.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *