TWARAGUMIWEEE! Niba umukobwa atari igicuruzwa, kuki inkwano iciririkanwa? Rubanda, Ubuyobozi, inzobere na MINISPOC bati iki? Inkuru irambuye»»»

Mu birori binyuranye byo mu Rwanda cyane cyane iby’ubukwe ariko by’umwuhariko mu gice ikwa/isaba n’ikosha/isabisha, bimaze kuba nk’umuco ko haciririkanwa inkwano, ibintu bitavugwaho rumwe, ndetse bamwe banakurizaho gusanisha inkwano n’ikiguzi. Byaba ari ibyo se?

Minisiteri y’Umuco na Siporo nk’imwe muri Minisiteri zifite gukurikirana mu nshingano zayo ibi bikorwa ibibona ite kandi ibivugaho iki? Abandi bantu basobanukiwe iby’inkwano se bo batanga iyihe shusho?

By’umwihariko Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), nk’imwe muri Minisiteri zifite aho zihuriye cyane n’iku kibazo isanga inkwano idakwiye guciririkanwa kandi ngo nta mukobwa wagombye kuvuga ko yabuze umugabo kubera inkwano.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance, yatangarije Imvaho Nshya ko inkwano ari ikimenyetso kandi ko ikimenyetso nta kiguzi kigira.

Nyirasafari Esperance Minisitiri w’Umuco na Siporo.

Ibi Minisitiri Nyirasafari yabivuze ibi mu gihe mu Karere ka Gatsibo by’umwihariko muri Paruwasi ya Kiziguro, hari abakobwa babyarira mu rugo kubera kwangirwa n’ababyeyi babo kurongorwa nta nkwano.

Uyu Muyobozi asobanura ko nta giciro cy’inkwano kibaho kandi ko inkwano itagombye guciririkanywa.
Yagize ati:

“Nta giciro cy’inkwano kibaho kuko umuntu si igicuruzwa, inkwano si itegeko ahubwo ni imwe mu migenzo myiza y’urukundo noneho miryango ikarushaho gukundana.”

Yakomeje agira ati:

“Udafite inkwano ntacyakubuza gukundana kuko inkwano ni ikimenyetso cy’urukundo kandi inkwano nticiririkanwa.”

Minisitiri Nyirasafari yakomeje avuga ko inkwano itangwa hakurikijwe ubushobozi umuntu afite bityo ngo icyangombwa ari urukundo, cyane ko inkwano atari yo yubaka urugo.

Yagize ati:

“Inkwano ntabwo ari yo yubaka urugo kuko utayitanze ukaba ukundana n’uwo washimye mwakubaka. Abantu bakwiye kureka kuyiha igisobanuro kitari cyo. Inkwano nticiririkanwa kandi nta wavuga ko yabuze umugabo kubera ikibazo k’inkwano.”

Naho Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kiziguro, Rutinduka Laurent, agaragaza ko ikibazo k’inkwano cyafashe indi ntera kuko abakobwa barimo kubyarira iwabo cyangwa bakishyingira.

Uyu mupadiri avuga ko ibyo bikorwa kubera ko imiryango
y’iwabo w’umukobwa banenze inkwano y’umusore, ibyo bigateza amakimbirane muri iyo miryango.

Padiri Rutinduka agaragaza impungenge z’uko inkwano mu minsi iri imbere zizaba ikiguzi.

Yagize ati:

“Dufite impungenge z’uko zizaba ikiguzi kandi ubusanzwe zafatwaga nk’ikamba rihabwa ababyeyi b’umukobwa babashimira ko bareze neza. […] barashaka batishimiranye kubera ko umusore niba atanze inkwano y’amafaranga ibihumbi 500, umukobwa ategekwa kuzana ibishyingirwa bifite agaciro k’inkwano yatanzwe ibyo bigatuma imiryango itangira kugirana amakimbirane n’abashakanye bakabana batishimiranye.”

Iby’ikibazo cy’inkwano kinakurura igumirwa ry’abakobwa, bishimangirwa na Mazimpaka Philbert utuye mu Murenge wa Remera avuga ko umusore asabwa inkwano y’ibihumbi 500 yaba atayifite ntashyingirwe kandi akundana n’umukobwa.

Yagize ati:

“Umusore w’inaha uko yaba ameze kose bamuca inkwano ihanitse nk’ibihumbi 500 bigatuma adashobora kubana n’uwo akunda. Iyo bimeze bityo bahitamo kwibanira
badasezeranye cyangwa umukobwa bakamutera inda
akazabyarira iwabo. Inkwano ishyizwe ku bihumbi 200 byatuma abasore bashimirwa binyuze mu mucyo, ikindi kandi inkwano ntizikwiye kuba ikibazo cyatuma abantu badashakana kandi barakundanye.”

Ku rundi ruhande iki kibazo cy’inkwano ihanitse isabwa umusore mu Karere ka Gatsibo, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko atari akizi.

Ibi bagarutsweho cyane mu gihe Ingabire Marie Immaculee, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda aherutse gusobanura ko inkwano zitangwa muri iki gihe zitandukanye n’izo hambere kuko hari ababyeyi b’umukobwa babigize nko kugurisha.

Yagize ati:

“Inkwano kera yari nziza koko. Cyari ikimenyetso cy’ubumwe hagati y’imiryango ishyingiranye, ubu rero byarahindutse kuko usanga baciririkanya nkaho bari kugurisha.”

Akomeza avuga ko uku guciririkanya hari ubwo gutuma umuryango mushya ugiye gushinga urugo, utangira uri mu myenda ya banki n’ahandi, nyuma kwishyura byananirana bikaba byakurura amakimbirane mu muryango cyangwa umugabo akajya abyitwaza, akavuga ko umuryango w’umugore ari wo nyirabayazana.

Ingabire asaba imiryango ishyingirana kudashyira imbere inkwano, ahubwo bakita cyane ku by’ibanze abana bayo bafite byo gutangira ubuzima, byaba ngombwa bakabashyigikira.

Ubusanzwe mu muco Nyarwanda no mu gitabo cy’amategeko mbonezamubano y’u Rwanda, hagaragaza ko inkwano ari ishimwe rihabwa ababyeyi b’umukobwa, bashimirwa ko bareze neza. Gusa ubu bisa n’ibyahinduye isura, birakwiye se? Hakorwe iki? Twemere abikundaniye batane abandi bagumirwe kubera inkwano?

Ku rundi ruhande ariko tunibaze tunabaza ababyeyi n’abakoshwa, ubundi umusore niyemera agatanga n’icyagatunze umwana wawe nuko ukamushima ukamuha umukobwa wawe, ejo naharwarira bwaki babuze uko bigira kubera kubakosha n’ayo mu ihembe ni bwo uzaba ubonye ishema??? Umwana wawe nasenya uzamutunga? Nagumirwa se uzamubera incungu n’umuhoza? Oyaaa, … Yego dukoshe ariko tunarebe kure!

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *