Sobanukirwa n’ibyiza byo kumva umuziki birimo gukiza no kurinda indwara zinyuranye. Ntucikwe n’inkuru irambuye»»»

Muri rusange mu buzima bwa muntu uzasanga abenshi mu batuye Isi ikintu kibashimisha kurusha ibindi ari ukumva umuziki bakunda, kuko ubafasha kugabanya umunaniro, ukabavura ndetse ukabaha n’ibyishimo bifuza, nka bimwe mu ibyiza bituma bakunda kumva umuziki yewe ugasanga hari abemera ukabitwarira.

Iyo urebye n’abawukora usanga ubatunze cyane, kuko kuva ku muhanzi nyirizina, uwutunganya(Producer) umukorera indirimbo ze, abajyanama be n’abandi bantu bafite aho bahuriye n’umuziki bose usanga bafite
agatubutse, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kandi bakesha uwo muziki.

Muri iyi nkuru twabateguriye turabagezaho bimwe mu bintu byiza umuziki ushobora kugufasha mu buzima bwawe bwa buri munsi.

Kumva umuziki bigufasha gukora imyitozo ngororamubiri.

Umuntu ukora siporo arimo kumva umuziki adashobora kumva ko yananiwe, cyane ko ubwonko bwe buba bumeze nk’aho buri mu yindi Si, bigatuma utita ku gikorwa nyirizina umubiri urimo gukora.

Umuziki ushobora kukwibutsa ibihe byawe bya kera.

Hari igihe wumva indirimbo runaka igahita ikwibutsa ibihe bya kera, ndetse rimwe na rimwe ibitekerezo bikanakwereka  wari uherereye urimo kumva iyo ndirimbo, mu Rwanda tubimenyereye nka Karahanyuze (Abakuze usanga iyo bumvishe Karahanyuze bahita bibuka nk’uburyo bajyaga bajya gutereta abakobwa bo mu rungano rwabo, ibikorwa by’ubuto byaranze n’ibindi).

Umuziki utuma ubwonko bukora neza.

Hari imitsi imwe nimwe isinzira iyo umaze igihe kinini utumva umuziki, iyo wongeye kuwumva bigufasha gukangura ya mitsi, bikanatuma ubwonko burushaho gukora neza cyane.

Umuziki utuma umutima utera neza.

Hari igihe usanga umuntu afite ikibazo cyo kugira umutima utera cyane, gusa iyo wumvishe umuziki bigufasha kuba umutima wawe wakongera gutera neza nta kibazo ufite.

Umuziki birinda umunaniro no kwiheba.

Iyo Umuziki ugeze mu matwi y’umuntu, umunaniro no kwiheba birahunga kuburyo umuntu ahita abiburira irengero.

Umuziki ufasha abana bato gutuza no gusinzira neza.

Iyo umwana muto yumvishe umuziki bimufasha kurushaho kugubwa neza, agaceceka yeww akenshi usanga ahita anasinzira, uretse ibi, ngo burya biranamufasha mu mikurire ye.

Umuziki ufasha abagabo gutera akabariro neza.

Hafi 90% by’abagabo batuye ku isi, usanga bakunda kumva umuziki mu gihe bari gutera akabariro, ibi ngo bibafasha kumva bamerewe neza ndetse no kugira imbaraga nyinshi muri iki gikorwa, ibi kandi ngo bishobora no gutuma umugabo atarangiza vuba bityo akarushaho kuryoshya icyo gikorwa.

Umuziki ugabanya umunaniro ukabije n’umujinya.

Burya umuntu naho yaba yababaye kajana, hari igihe ashobora kumva indirimbo akunda cyane ku isi maze agahita yishima bimwe byo mu rwego rwo hejuru kuburyo akenshi usanga yahise anibagirwa ibibazo yari afite.

Uretse ibyo kandi buriya umuziki unafasha abantu kwirinda umunaniro ukabije uturuka mu mirimo inyuranye baba bakoze.

Umuziki utuma umuntu akora neza akazi ke.

Iyo uri mu kazi urimo kumva umuziki, hari igihe ushobora gushiduka wakoze imirimo y’ikirenga bitewe n’umurava udasanzwe uba ufite.

Icyitonderwa:

Nubwo ibyiza byo kumva umuziki ku buzima ari byinshi, ngo ntabyera ngo de! Icyo dushaka kuvuga ni uko kumva umuziki usakuza cyane
(high volume ) bishobora kukugiraho ingaruka zirimo no gupfa, ukisanga wagusenye aho kukubaka.

Bityo ni byiza Yego kumva umuziki ariko uri mu rugero kugira ngo dukomeze kurushaho kugira ubuzima buzira umuze. Gusa mu gihe ukoreshejwe neza, umuziki ni ingirakamaro ku buzima bwacu bwa buri munsi.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *