SHIRA AMATSIKO! Ese koko, aho Kiliziya Gatolika ntiyaba yaratandukiriye ikaba isenga amashusho? Babivugaho iki? Andi madini se yo bite? Ntucikwe!

Dushingiye ku mpaka zikunze gukururwa n’iki kibazo hibazwa niba “Mu by’ukuri Abakristu gatolika baba basenga amashusho”, Kibehoholyland twifuje kubamara amatsiko kuri ibyo bibazo twifashishije iki cyegeranyo gikubiye muri nkuru. Tubahaye ikaze!

Ahatari hake uzumva abantu bagikoresha iyo mvugo tudashidikanya ko isebetse. Ababivuga bakabiterwa n’amashusho Kiliziya gatolika ikoresha mu kiliziya, ari nayo benshi baheraho bayishinja kwica itegeko ry’Imana.

Papa Francis Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

Ntako bisa kuburira abantu basenga amashusho, ariko na none kuvuga ko abakristu gatolika basenga cyangwa baramya amashusho kubera bafite amashusho ya Yezu n’abatagatifu mu Kiliziya, byaba bishingiye ku myumvire micye cyangwa se ubujiji bwo kudasobanukirwa ibyo Bibiliya ivuga ku kamaro n’ikoreshwa ry’amashusho.

Loraine Boettner Umwanditsi urwanya Kiliziya Gatolika, mu gitabo cye yise “Roman Catholicism” bisobanuye ngo Kiliziya Gatolika y’I Roma, avugamo ngo:

“Imana yabujije ikoreshwa ry’amashusho mu kuramya”.

Nyamara iyo abantu baba bitaye koko ku byanditswe bitagatifu bari kuba bazi icyo Imana ivuga koko.

Nibyo rwose Imana yabujije kuramya amashusho, ariko ntiyabujije kuyifashisha igihe tuyisenga kuko yo ubwayo inatubwiriza kwifashisha amashusho igihe tuyisenga.

Imana yavuze ko amashusho akorwa.

Abarwanya ikoreshwa ry’amashusho biyibagiza nkana ahantu henshi Imana itegeka ko amashusho akorwa.

Urugero:

“ Uzakore n’Abakerubimu babiri muri zahabu, uzabacure muri zahabu itsitse, ku mitwe yombi y’urwicurizo. Abo Bakerubimu uzabashyire umwe ku ruhande rumwe, n’undi ku rundi ; kandi bakozwe mu cyuma cyimwe n’urwicurizo. Abakerubimu bazagire amababa aramburiye hejuru, ku buryo urwicurizo barutwikiriza amababa yabo. Bazabe berekeranye, ku buryo uruhanga rwabo ruzaba rwunamiye ku rwicurizo.(IYIMUKAMISIRI 25, 18-20)”

Dawidi yahaye Salomoni gahunda “n’uburemere bwa zahabu iyunguriye izagenerwa urutambiro rw’imibavu. Hanyuma amuha n’igishushanyo cy’Igare, n’icy’abakerubi, na zahabu bazaramburira amababa yabo hejuru y’Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho.

Nuko Dawudi abwira Salomoni , ati:

“Ibyo byose biri mu nyandiko Uhoraho yangejejeho, ansobanurira uburyo iyo mirimo yose izakorwa.” ”(AMATEKA 28:18-19).

Iyo gahunda Dawudi yari afitiye Ingoro, Umwanditsi wa Bibiliya atubwira agira ati:

‘’Ibyo byose biri mu nyandiko Uhoraho yangejejeho’’ Yavugaga amashusho y’abamalayika.

Na Ezekiyeli 41:17-18 abigarukaho agira ati:

“Kuva ku rwinjiriro kugera imbere mu Ngoro, ndetse no ku nkuta hose imbere n’inyuma, hari hatatsweho ibishushanyo by’abakerubimu n’imikindo. Hagati y’ukukerubimu n’undi hari umukindo, kandi buri mukerubimu akagira imitwe ibiri.”

Ikoreshwa ry’amashusho mu iyobokamana.

Igihe inzoka zaterezwaga Abayislaheli nk’igihano mu ntangiriro, Uhoraho yabwiye Musa ati:

“Curisha inzoka isa n’izo zabateye, uyimanike ku giti. Uwo zizajya zirya akayireba azajya akira.”

Musa acurisha inzoka y’umuringa, ayimanika ku giti. Iyo inzoka yarayaga umuntu maze akareba iyo y’umuringa, yahitaga akira.(IBARURA 21:8-9).

Buri umwe yarebaga ku ishusho y’umuringa agahita akira, byerekana ko amashusho ashobobora gukoreshwa mu mihango, atari nk’imitako gusa.

Abakristu gatolika bakoresha amashusho, ibishushanyo n’ibindi bikoresho by’ubugeni mu buryo bwo kwiyibutsa ubiri ku mashusho.

Nk’uko buri umwe iyo arebye ifoto ya mama we bimufasha kumwibuka, ni n’ako bifasha kwibuka urugero rwiza rw’abatagatifu iyo amashusho yabo yifashishijwe.

Abakristu gatolika rero bakoresha amashusho nk’imfashanyigisho.

Mu myaka ya kera ho kiliziya yakoreshaka ayo mashusho yigisha abatarakandangiye mu ishuri.

Aba protestanti(abarokore) benshi bifashisha amafoto ya Yezu ndetse n’andi mashusho yo muri Bibiliya bigisha abana babo mu icyo dukunze kwita ishuri ryo ku cyumweru (Sunday school).

Abakristu gatolika bakoresha amashusho kandi mu kwibuka abantu bamwe na bamwe ndetse n’ibindi bintu byabaye, kimwe nk’uko aba protestanti bakoresha filimi ya Noheli biyibutsa ivuka ry’umwana Yezu.

Haramutswe hapimwe rero ikoreshwa ry’amashusho yo muri Bibiliya mu barokore cyangwa abaprotestanti, icyo gihe n’abo baba bitwa ko ‘basenga amashusho’ . Ariko Ntibyakwitwa ko ari ugusenga amashusho muri ubu buryo.

Imana ibuza ikoreshwa ry’amashusho nk’ibigirwamana, ariko ntiyaciye ikorwa ry’amashusho.

Iyo iba yarayaciye, filimi z’iyobokamana, amafoto, amashusho n’ibindi bisa nk’ibi biba byaraciwe.

Ariko nk’uko ikoreshwa ry’ishusho y’inzoka ikoze mu muringa ribyerekana neza, Uhoraho Imana ntiyigeze ibuza ikoreshwa ry’amashusho nyobokamana mu mihango mitagatifu.

Imana irakara iyo twebwe abantu dutangiye kuramya ayo mashusho nk’ibigirwamana. Nk’igihe umwami Hezekiya, wari indahemuka ku Mana, yashwanyaguje ya nzoka y’umuringa bari barise ‘’Nehushitani’’ yacurishijwe na Musa kuko abayisraheli bari baratangiye kuyishengerera nk’ikigirwamana.(2 ABAMI.18:4).

Kunama cyangwa Gupfukama imbere y’amashusho byo se byafatwa bite?

Rimwe na rimwe abarwanya Kiliziya gatolika bifashisha umurongo wo mu ivugururamategeko aho Imana ivuga ibijyanye n’ibigirwamana igira iti:

“Ntuzapfukame imbere y’ibyo bigirwamana, kandi ntuzabiyoboke, kuko Imana yawe ari jyewe Uhoraho, nkaba Imana ifuha, ihanira icyaha cy’ababyeyi mu bana babo,kugeza mu gisekuru cya gatatu no mu cya kane cy’abanyanga.”

Nubwo rwose kunama cyangwa gupfukama bishobora gukoreshwa mu kuramya, si uko ukunama cyangwa ugupfukama kose ari ukuramya.

Mu Buyapani, abantu berekana icyubahiro bafite bunama imbere y’uwo basuhuza. Rero n’umuntu ashobora gupfukama imbere y’umwami atamuramije.

Mu buryo bumwe nk’ubwo, umukristu gatolika ashobora gupfukama imbere y’ishusho ari gusenga , bitavuze ko aba aramya iyo shusho cyangwa ayisenga, nk’uko kandi abarokore(aba protestanti) bataba baramya cyangwa basenga Bibiliya igihe bayifata mu kiganza bagapfukama basenga.

Guhisha itegeko rya kabiri ry’Imana?

Ikindi abakristu gatolika bakunda gushinjwa ni ikitwa ‘guhisha’ itegeko rya kabiri ry’Imana. Ibi biterwan’uko mu nyigisho za Kiliziya gatolika, itegeko rya mbere rigira riti:

“Nta mana zindi uzagira kereka njyewe ” (IYIMUKAMISIRI 20:3),

Irya kabiri rigira riti:

“Ntuzavuge izina ry’Uhoraho Imana yawe mu bintu by’amanjwe, kuko Uhoraho atazareka guhana uzaba yavuze izina rye mu bintu by’amanjwe.”(IYIMUKAMISIRI 20:7).

Uhereye kuri ibi , hari abakunda kuburana bavuga ko Kiliziya Gatolika yasibanganyije ibuzwa ryo gusenga amashusho mu rwego rwo kubona impamvu yo gukoresha amashusho. Ariko ibi sibyo.

Mu buryo bworoshye,Kiliziya gatolika yasemuye amategeko y’Imana bitandukanye n’aba protestanti.

Mu Iyimukamisiri 20:2-17, aho Bibiliya itubwira ku mategeko cumi, harimo interuro zitegeka cumi n’enye. Kugira ngo rero tubonemo amategeko icumi, interuro zimwe zabumbiwe hamwe kandi hari ubundi buryo bwari gushoboka.

Mu isi ya kera, gusenga Imana nyinshi no gusenga amashusho(polytheism and idolatry) byashyirwaga hamwe buri gihe ndetse ugusenga amashusho bwari uburyo busobanura imana nyinshi

Mu mateka y’abayahudi babaraga amategeko icumi y’Imana bahuza buri gihe zimwe mu nteruro zitegeka.

“Nta mana zindi uzagira kereka jyewe”

Na

“Ntuzikorere ishusho ry’iribazanyo cyangwa se ikindi kibonetse cyose; cyaba gisa n’ibiri hasi ku isi cyangwa se n’ibiri mu mazi akikije isi”(IYIMUKAMISIRI 20:4).

Kiliziya gatolika kuva mbere hose rero, ibara ikurikije uko Abayahudi babaraga mu mateka kuri iyi ngingo, nk’uko kandi aba Luther babaraga mbere. Luther yazirikanye ko interuro zibuza ugusenga imana nyinshi no gusenga amashusho ari ibice bibiri bigize itegeko rimwe.

Abayahudi n’abakristu bahina amategeko ku buryo yajya yibukwa byoroshye, mu isura y’amategeko icumi.

Urugero, Abayahudi, Abagatolika, n’aba protestanti bagerageza guhinira itegeko ry’isabato mu nteruro imwe:

“Urajye wubaha/utunganya umunsi w’Imana(Isabato)”.

Nyamara iryo tegeko riri mu mirongo ine ya Bibiliya (IYIMUKAMISIRI 20:8-11)

Kiliziya gatolika rero ntabwo yahishe itegeko ribuza gusenga ibigirwamana kandi ukuntu ikurikiranya ndetse ikagaragaza amategeko icumi ibikomora kuri Augustine kuko yemeza ibyo byose byagiye bihindagurika uko ibihe byagiye bisimburana .

Ibyo abo mu idini rya orthodoxe n’andi matorero agenda avuka bagenderaho ni ibyashyizweho n’abapadiri b’abagereki (CCC2066).

Ishusho y’Imana se yo bite?

Bamwe mu barwanya Kiliziya gatolika bifashisha igika cyo mu Ivugururamategeko 4:15-18 bamagana Kiliziya ku ikoreshwa ry’amashusho matagatifu:

“Mwimenye mwebwe ubwanyu : nta shusho mwigeze mubona cya gihe Uhoraho yabavugishirije kuri Horebu, ari mu muriro rwagati. Muramenye ntimuzandavure mwiremera ikigirwamana, gikozwe mu ishusho iryo ari ryo ryose: ryaba iry’umugabo cyangwa iry’umugore, ryaba iry’inyamaswa igendera ku butaka cyangwa ity’igisiga kiguruka mu kirere. Ryaba iry’igisimba gikururuka hasi, cyangwa se iry’ifi iba mu mazi akikije isi.”

Twagaragaje mbere ko Imana itabujije ikorwa ry’amashusho agamije gufasha mu iyobokamana(1 Abami 6:29-32, 8:6-66; 2 Amateka 3:7-14). Ariko se ku bijyanye n’amashusho yerekana Imana? Aba protestanti bashobora kuvuga ko atari byo kuko Ivugururamategeko 4 rivuga ko abayisraheli batigeze babona Imana mu isura iyo ariyo yose igihe yagiranaga na bo isezerano, ntibagombaga rero gukora amashusho ayerekana. Ariko se Ivugururamategeko 4 ibuza ayo mashusho?

Igisubizo ni:

‘Oya’

Mu mateka ya kera, Israheli yabujijwe gukora ishusho iyo ariyo yose y’Imana kuko ntiyari yarabiyeretse mu ishusho igaragara. Hagendewe ku muco wa gipagani wari ubakikije, abanyayisraheli bajyaga bagerageza kuramya Imana mu mashusho y’inyamaswa cyangwa ibikoresho karemano.

Ariko nyuma Imana yabiyeretse mu mashusho agaragara, nko muri Daniyeli 7:9:

“Uko nakitegereje, mbona intebe z’ubucamanza ziratewe, maze Umukambwe aricara. Umwambaro we wereranaga nk’urubura, imisatsi ye year nk’ubwoya bw’intama. Intebe ye y’ubwami yari indimi z’umuriro, inziga zayo ari nk’umuriro ugurumana”.

Roho Mutagatifu ubwe yigaragaje mu mashuhso byibuze abiri—iy’inuma, kuri batisimu ya Yezu Kristu(Mat 3:16; Mark 1:10; Luk 3:22; Yoh 1:32), n’indimi z’umuriro, ku munsi wa Pentekoti (ibyakozwe n’intumwa).

Abaprotestanti bakoresha mwene aya mashuhso iyo bashaka kwerekana izi nkuru zo muri Bibiliya

Ariko igisumbye ibindi ni mu kwigira umuntu kwa Kristu, Umwana w’Imana, aho Imana yiyiretse inyoko muntu mu ishusho yayo ubwayo.

Pawulo yagize ati:

“Niwe shusho(Greek:ikon) y’Imana itagaragara, umuvukambere mu biremw byose.”

Kristu ni ishusho ifatika y’Imana tutabonesha amaso yacu, Imana Ihoraho.

Twasomye ko abanyabwenge “binjiye mu nzu babona amwana na Nyina Mriya, barapfukama baramuramya. Nuko bamutura amaturo yabo, zahabu n’imibavu’(Mat 2:11). Nubwo rwose Imana itiyerekanye ku musozi wa Horebu, yiyerekanye mu kiraro I Betelehemu.

Igikomeye ni uko Imana yagiranye isezerano rishya natwe, yiyerekanye ubwayo mu ishusho igaragara ya Yezu Kristu. Ni ku bw’iyo mpamvu, dushobora gujoresha amashusho y’Imana muri Kristu.

Imyumvire rusange itubwira ko, ubwo Imana yiyerekanye mu mashuhso atandukanye, by’umwihariko muri Jambo wigize umuntu, si bibi gukoresha amashusho y’ubwo buryo mu kurushaho gushinga imizi mu kumenya Imana n’urukundo rwayo. Niyo mpamvu Imana yiyerekanye ubwayo mu mashusho agaragara, ni na yo mpmavu amashusho abyerekana yakozwe.

Gusenga amashusho byamaganwa na Kiliziya

Kuva mu minsi y’abahanuzi, Kiliziya gatolika yamaganye bihoraho icyaha cyo gusenga amashusho. Abakurambere ba Kiliziya baburiye benshi kuri iki cyaha, ndetse Concil(soma: Konsili) nyinshi zize byimbitse kuri iki kibazo.

Concil ya kabiri ya Nicaea(787)(Soma: Nise), yize birambuye ku kibazo cy’ikoreshwa ry’amashusho nyobokamana maze igira iti:

“uwadukuye mu mwijima w’ubwandu bwo gusenga amashusho, Kristu Imana yacu, igihe yafatagaho Kiliziya Umugeni we… yasezeranye ko azayirinda ndetse abyizeza intumwa ze agira ati: Ndi kumwe na mwe buri munsi kugeza ku iherezo ry’ibihe”.

Abantu ntibitaye cyane kuri iyi mpano Nyagasani yatwihereye, ahubwo bahumijwe n’ibindi batandukira imitekerereze ikwiye maze bitiranya ikiri gitagatifu n’igipagani, bitiranya amashusho matagatifu n’amashusho abajije mu biti ya Satani.

Gatigisimu yo muri Concil ya Trent(1566) yigisha ko icyaha cyo gusenga ibigirwamana gikorwa iyo:

“Amashusho aramijwe (Kuramya) nk’Imana, cyangwa yizewe ko afite ubumana n’ubundi bubasha bwatuma tuyaramya, cyangwa tugashyira amizero yacu muri yo”(374)

Gukoresha amashuhso ya Yezu n’abatagatifu be, dukora amashusho mu cyubahiro cy’abo si icyaha. Ikorwa ry’amashusho nyobokamana turitozwa na Bibiliya. Uvuga ko bitemewe, ntazi mu by’ukuri Bibiliya ye.

Mutwemerere dusubikire aha ariko twizera ko impaka no kwitiranya ibintu mu buryo bwo kubitwara buhumyi, ku bufatanye na Robert H. Brom, Umwepiskopi wa San Diego dikesha ubu busesenguzi, ingero n’ubusobanuro yatugejeho kuri iyi ngingo ikunze guteza impaka, bifashije benshi.

Sangiza abandi:

2 thoughts on “SHIRA AMATSIKO! Ese koko, aho Kiliziya Gatolika ntiyaba yaratandukiriye ikaba isenga amashusho? Babivugaho iki? Andi madini se yo bite? Ntucikwe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *