Sebeya yibasiye bikomeye Seminari ya Nyundo ituma bamwe mu banyeshuri bayo bagomba kwimurirwa ahandi. (Amafoto)

Muri uyu mwaka ibihe by’imvura byagaragaje ubukana budasanzwe, ku buryo imvura y’uyu mwaka yaguye ku kigero cyo hejuru, kuri ubu iyi mvura imaze guhitana ubuzima bw’abatari bake ndetse imiryango myinshi yarimutse. Gusa noneho iyi mvura yanibasiye Seminari nto ya Nyundo bituma abanyeshuri 175 bayo biga mu Cyiciro Rusange bagomba kwimurirwa mu Murenge wa Busasamana ho mu Karere ka Rubavu kubera ibiza by’iyi mvura byibasiye ishuri bikangiza ibikoresho by’ingenzi bakoresha n’amashuri bigiramo.

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Gicuransi 2018 ni bwo mu bice bitandukanye by’igihugu, haguye imvura nyinshi yangije ibikorwaremezo ndetse inahitana ubuzima bw’abantu, aho muri Karongi abagera ku icumi bitabye Imana, imiryango itabarika ikwira imishwaro kubera gusenyerwa n’imvura.

By’umwihariko mu Karere ka Rubavu, imvura yaguye yatumye amazi yuzura Umugezi wa Sebeya asenya inkingi ziwukikije yinjira mu ngo z’abaturage ndetse no mu Iseminari Nto yo ku Nyundo aho yangije ibikoresho bya bamwe mu banyeshuri ndetse yewe ibitari bike birimo ibiryamirwa byaburiwe irengero.

Abanyeshuri bageragezaga gukoraopa amazi ariko ntibyari byoroshye.

Kubera ubukana bw’iki kibazo,  byahagurukije inzego zitandukanye kuva mu buyobozi Diyosezi Gatolika ya Nyundo, ubw’Akarere ka Rubavu n’inzego z’umutekano banzuye ko abanyeshuri bagizweho ingaruka bimurwa bakajyanwa kuri Paruwasi ya Busasamana kugira ngo bakomereze amasomo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Busasamana.

Uyu mwanzuro wafashwe mu rwego rwo kwirinda ko hari uwabura ubuzima kubera ibiza no gufasha gusukura ibyumba abanyeshuri bararamo n’ibyo bigiramo, ibi bikorwa by’itunganwa ry’iri shuri bikaba bishobora gufata igihe kitari munsi y’ukwezi.

Umuyobozi w’Iseminari Nto ya Nyundo, Ngendahayo Laurent, yavuze ko bimwe mu byangiritse kubera imvura birimo ibikoresho by’abanyeshuri byo kwigiramo, ibyo kuryamaho, ibyo mu isomero n’ibindi.

 

Yagize ati:

Umuyobozi w’Iseminari Nto ya Nyundo, Ngendahayo Laurent.

“Nijoro mu rukerera ubwo imvura yagwaga cyane, byahereye Mahoko aho urukuta rwafataga amazi ya Sebeya rwasenyutse yose ahita amanuka. Yaje iwacu (mu Iseminari ya Nyundo) ibyari hasi byose byangiritse usibye ibyo mu nyubako yo hejuru. Nabonye bikaze nka saa saba mbwira abanyeshuri ngo mukize amagara ibindi birashakwa usibye ubuzima. Bahise bahungira hanze.”

Uyu nuyobozi yongeyeho ko hafashwe umwanzuro wo kwimurira abanyeshuri mu Rwunge rw’Amashuri rwa Busasamana rwitiriwe Mutagatifu Matiyasi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Murenzi Janvier, yemeza ko aba banyeshuri bimuwe nyuma yo gushaka kubohereza mu rugo ariko ngo aho bagiye barakomeza gukurikiranwa.

Yagize ati:

“ Bagiye kwimurirwa Busasamana aho bazajya bigishwa ndetse bafashwe nkuko bisanzwe mu gihe cy’icyumweru cyangwa bibiri. Harimo hakorwa isuku mu kigo ndetse hanarebwa ko ibibazo bya Sebeya byagabanuka cyane ko ikomeje kuzana imbaraga nyinshi kandi tutazi igihe amazi agabanukira, gusa natwe turakomeza kubaba hafi.”

Iseminari ya Nyundo ibarizwamo abanyeshuri 360, muri bo 175 nibo bagiye kwimurwa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Gicurasi 2018, mu gihe aho bari bacumbitse hakorwa isuku.

Uretse muri iyi Seminari, ibiza kandi byibasiye ibice bimwe by’Akarere ka Rubavu byasenye inzu zigera kuri 50 z’abaturiye Umugezi wa Sebeya. Byahitanye umwana umwe mu Murenge wa Bugeshi.

Muri uku kwezi kutarageza no ku minsi 10 gutangiye, ibiza byibasiye aka karere ka Rubavu bikaba bimaze guhitana abana babiri mu Murenge wa Kanama, byanasenye inzu zirenga 900 mu wa Nyundo hafi ya Sebeya.

 

 Nubwo n’ahandi hose mu gihugu iki kibazo cy’imvura idasanzwe gikomeje guhungabanya abatari bake, yaba kwangiza imyaka, ibikorwa remezo no gutwara ubuzima bw’abantu, haratekerezwa ko iyi mvura ishobora kuzasiga ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa dore ko uretse ibyangiritse, n’imikorere hari aho itari kugenda neza n’ubwo atari henshi.

 

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *