Rwamagana: Ubukwe bwa Kwizera w’imyaka 21 wasezeranye n’umugore umurusha 27 bwabaye akataraboneka. (Amafoto)

Nyuma y’igihe kirekire havugwa ubukwe bw’umusore w’imyaka 21 y’amavuko wihebeye umubyeyi w’imyaka 48, umunsi wari utegerejwe wageze bashimangira urukundo rwabo ku mugaragaro n’imbere y’amategeko.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Mutarama 2019 ni bwo umusore witwa Kwizera Evariste w’imyaka 21 yasezeranye na Mukaperezida Clotilde w’imyaka 48 y’amavuko, kuri ubu bakaba  umugabo n’umugore byemewe n’amategeko y’u Rwanda nyuma yo kubihamya imbere y’imbaga y’abantu n’imbere y’umwanditsi w’irangamimerere mu murenge wa Musha ho mu karere ka Rwamagana ariko kandi bakaba bari basanzwe banabana.

Muri rusange ubukwe bwa Mukaperezida na Kwizera Evariste bwavuzwe cyane mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize ubwo byamenyekanaga ko bwegereje. Kuri uyu munsi na bwo bwaranzwe n’udushya twinshi ku bari babutashye n’abaje kwihera ijisho.

Gusa uyu musore ntiyahwemye gushimangira ko atewe ishema no kurongora umugore umukubye inshuro zirenze ebyiri mu myaka, ndetse akaba anafite umukobwa urusha uyu mugabo we imyaka 10.

Kwizera na Mukaperezida barushanwa imyaka 27.

Ibi ariko ntibyabujije ko imihango y’ubukwe bwabo yaranzwe n’ibyishimo bidasanzwe ariko udushya twari tuyirimo na two ntidusanzwe.

Mu cyumba basezeraniyemo abantu bari benshi.

Nk’uko byari biteganyijwe kuri uyu wa Kane Saa tatu za mu gitondo ni bwo Kwizera Evariste na Mukaperezida Clotilde bagombaga gusezerana kimwe n’abandi, ariko aya masaha yageze bataranahagera.

Byabaye ngombwa ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Muhoza Theogene, afata icyemezo cyo gusezeranya abandi, bijya kurangira Mukaperezida na Kwizera baba barahasesekaye.

Aha na ho ntibahise basezeranwa kuko byabaye ngombwa ko uyu muyobozi abanza kwitabira inama yari iteganyijwe ariko ntiyatinze kuko yababariye Kwizera na Mukaperezida n’imbaga y’abantu benshi bari baje babashagaye, yemera ko nabo basezerana imbere y’amategeko.

Mukaperezida yemereye Kwizera kumubera umugore ku buryo bwemewe n’amategeko.
Imbere y’amategeko Kwizera na we yemereye Mukaperezida kumubera umugabo.

Bigaragarira no ku maso muri iyi mihango yo gusezerana, Kwizera wabonaga atewe ishema cyane n’umugore we ku buryo yamwitaga umugore we agaragaza amarangamutima akomeye y’urukundo ndetse akanyuzamo akanamusoma mu ruhame.

Kamwe mu dushya twabaye muri ubu bukwe, ni uko umukobwa wa Mukaperezida ufite imyaka 31 y’amavuko, yavuze ko adashaka ko nyina yasezerana na Kwizera Evariste ivangamutungo rusange kuko ngo imitungo afite ari iya se.

Umukobwa wa Mukaperezida yarwanyije ko nyina asezerana ivangamutungo risesuye.

Ibi byakuruye impaka ndende ahabereye aya masezerano, Mukaperezida n’umugabo we
biyemeza ko nta kabuza bagomba gusezerana ivangamutungo rusange.

Mukaperezida yamaze umwanya asobanura iby’ivangamutungo n’uko azakomeza kubana n’umukobwa we uruta umugabo we kure.

Mukaperezida yagaragarije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha ko yabyaye uyu mukobwa we akiba iwabo kandi ko atigeze asezerana na se byemewe n’amategeko, ikindi ngo yarihiye umwana we amashuri, aramushyingira, amushakira akazi, amuha ibibanza, amuha inzu we n’umugabo we n’abana babyaranye ngo bamererwe neza, kandi ngo na nyuma yo gushaka umugabo ntazigera amwanga kuko ari umwana we akunda cyane.

Nyuma y’impaka ndende, Umunyamabanga Nshingwabikorwa yagaragaje ko ntacyo amategeko y’u Rwanda ateganya cyabuza Mukaperezida na Kwizera gusezerana
ivangamutungo rusange, bityo ahita asaba abageni kugeza indahiro yabo ku mwanditsi w’irangamimerere no ku mbaga yari yitabiriye ubu bukwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge yemeje isezerano ryabo.

Akandi gashya kagaragaye muri ubu bukwe, harimo kuba umusore yamaze umwanya munini avuga nabi ibijyanye n’amasezerano ye n’umugore we, aho yavugaga ko basezerana ivangamutungo risesuye nyamara ritabaho, kugeza ubwo Umunyamabanga
Nshingwabikorwa yamubwiye ko arimo guhimba ibitabaho.

Ikindi cyasekeje abantu cyane ni uburyo Mukaperezida ubusanzwe utazi gusoma, yavuze indahiro ye adakurikije ibyanditswe maze nyuma y’akanya akomeza kubizambya biba ngombwa ko umugabo we amusomera akazajya asubiramo ariko na bwo hari aho yageraga akibagirwa ati: “… ko Kwizera Evariste ambera umugore”

Nyuma yo gusezerana, abageni bahise bajya kwinjira mu modoka ariko byagoranye cyane kubera abantu benshi bari babuzuyeho.

Imodoka zitwaye abageni n’ababaherekeje zavuye ku biro by’umurenge wa Musha zijya kuzenguruka mu mujyi wa Rwamagana aho bagendaga bavuza amahoni bashagawe n’abamotari n’abandi bagendaga n’amaguru benshi kuburyo byari ibirori bidasanzwe muri Rwamagana.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *