Rwamagana: Mu gahinda n’amarira 14 bagwiriwe n’ikirombe barimo n’umusore wari urangije Kaminuza basezeweho, Perezida akomeza imiryango yabo.

Mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Mwulire, kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Mutarama 2019 ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro ya Tin na Coltan, cyagwiriye abacukuzi 15 barimo abagabo umunani n’abagore barindwi, 14 bose bitaba Imana, umwe aba ari we urusimbuka.

Abagwiriwe n’ikirombe bose bakoreraga Ikigo cyitwa ‘PIRAN Resources Limited’ gikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Mirenge ya Musha na Mwurire yose yo mu Karere ka
Rwamagana.

Mu bahamya bwa Ntanyungura John wari uri kumwe n’abagwiriwe n’ikirombe ari na we warudimbutse yavuze ko binjiyemo ari abakozi 15 ku bw’amahirwe make bagenzi be akaba ari bo bagwiriwe n’ikirombe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Mutarama 2018 ni bwo imibiri ya ba nyakwigendera yagejejwe mu ngo zabo, aho yavanwe ijyanwa gusezerwaho mu
nsengero mbere yo gushyingurwa.

Abantu barindwi barimo n’umunyeshuri wari usoje amasomo ya kaminuza wari ugiye gucukura mu kirombe bwa mbere, basezeweho.

Bashyinguriwe icya rimwe mu
Mudugudu wa Kadasumbwa, Akagari ka Ntunga, mu Murenge wa Mwulire.

Abakozi bane bashyinguwe ahantu hatandukanye barimo uwajyanywe mu Murenge wa Musha, i Muhanga, i Kamonyi na Gatsibo.

Abandi bazashyingurwa iwabo mu turere nk’uko imiryango yabyifuje barimo babiri bazashyingurwa mu karere ka Gakenke n’umwe w’i Nyagatare mu muhango uteganyijwe ku wa 23 Mutarama 2019.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Mufulukye Fred, yihanganishije imiryango yabuze ababo.

Guverineri y’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred(na we ufashe ku musaraba) yifatanyije n’imiryango yagize ibyago.

Yagize ati:

“Mu izina rya nyakubahwa Perezida wa Repubulika, turabagezaho ubutumwa bwo kwihangana. Impanuka ikiba habayeho ubutabazi bwihuse ariko byari bigoye kuba twaramira ubuzima bw’abavandimwe bacu. Twahageze batagihumeka kuko igitaka cyari
cyabagiye hejuru. Byaratubabaje cyane. Umukuru w’igihugu arabasaba kwihangana kandi yifatanyije namwe muri ibi bihe by’akababaro.’’

Abantu bari batabaye ari benshi.

Yavuze ko abavuye mu mubiri bari bakiri bato, bagifite umuhate wo gufasha igihugu ariko ubuyobozi bukomeza kubaba hafi.

Yagize ati:

“Twahuye n’ubuyobozi bw’ikigo (PIRAN Resources Ltd) bakoreraga gicukura amabuye y’agaciro. Twakoranya inama. Twababwira ko ibirebana n’ibyo amategeko ateganya ku miryango y’ababuze ababo, turabizeza ko bitaza gutinda gutangwa.’’

Inzego zishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zitangaza ko umwaka ushize abantu 80 baguye mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro. Imana yakire aba bavandimwe kandi imiryango yabo ikomere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana na we yihanganishije imiryango y’ababuze ababo.
Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *