Ruhango: Umugore yagiye ku izamu, umugabo yizanira undi ngo bararane, uwo azanye bucya yapfuye.

Mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Nyamagana, Akagari ka Nyamagana ho mu Ntara y’amajyepfo haravugwa inkuru idasanzwe aho mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere, umugabo witwa Kanyeshyamba yararanye iwe umugore utari uwe witwa Felicitée Mukabaranga ( uyu nta mugabo yagiraga ) bucyeye atabaza ko uyu mugore yapfiriye iwe, kuri ubu uyu mugabo akaba yahise atabwa muri yombi ngo akorweho iperereza.

Aya mahano yabaye ubwo umugore wa Kanyeshyamba yari yagiye ku izamu ku bitaro bya Kabgayi n’uko ahindukiye mu gitondo asanga yishyano ryaguye iwe.

Aya makuru kandi yashimangiye n’Umunyamabanga nshingwabikorwa
w’Umurenge wa Ruhango, Jean Bosco Nemeyimana watangaje ko koko uyu mugore yapfiriye mu rugo rw’abandi kandi bivugwa ko yari yaharaye . Kanyeshyamba we akaba yashyikirijwe
Ubugenzacyaha mu murenge wa Ruhango kugira ngo ahatwe ibibazo.

Umurambo Mukabaranga uri mu bitaro bya Kinazi aho wajyanwe gusuzumwa ngo hamenyekane icyamuhitanye.

Bimwe mu bikekwa ko byaba byahitanye uyu mugore, uyu Muyobozi w’Umurenge avuga ko amakuru bahawe n’abaturage bari bazi uriya mugore, ariko akaba ataremezwa n’abaganga, ari
uko ngo Mukabaranga yari asanzwe arwara umutima n’umuvuduko w’amaraso .

Gitifu yaboneyeho gusaba abashakanye gucika ku ngeso y’ubuhehesi no gucana inyuma kandi bakarushaho kubahana .

Aha uyu Muyobozi avuga ko kuba Kanyeshyamba yari aziko umugore we yagiye ku kazi guhahira urugo maze akamuca inyuma ngo ni ibintu
bigayitse cyane ndetse bigaragaza ubuhemu.

Ku rundi ruhande Kanyeshyamba n ’umugore we wari wagiye ku kazi ku izamu kwa muganga basanzwe babana nk’umugore n’umugabo ku buryo bwemewe n’amategeko dore ko banasezeranye ndetse bafitanye abana bakuru, bakaba babarirwa mu myaka mirongo itanu .

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *