Rubavu: Umugabo wituye hasi agahita apfa yateje urujijo.

Mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Rubavu, umugabo wari mutaraga agenda mu nzira nta n’igicurane arwaye yituye hasi ahita apfa abaturage basigara mu rujijo, ari na ko bamwe bavuga ko ashobora kuba yarwaraga igicuri n’ubwo nta gihamya.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, mu Kagali ka Rubona , Umurenge wa Nyamyumba, aho umugabo witwa Birihose Faustin, yituye hasi ahita aca.

Umwe mu bamubonye yitura hasi, yatangaje ko ibyo yabonye byababereye rujijo n’amayobera.

Yagize ati :

“Byatubereye urujijo. Umugabo yagendaga mu nzira ubona ko nta kibazo afite, tugiye kubona tubona yituye hasi ahita apfa. Mbese ni amayobera.”

Uyu mugabo (uryamye woroshe igitenge) yituye hasi ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa
w’Umurenge wa Nyamyumba, Murenzi Augustin, nawe yatangarije Igihe ko ikishe uyu mugabo Birihose na bo batarakimenya.

Yagize ati:

“Ayo makuru nyamenye mu kanya kuko nari ndi mu nama ku Karere . Bambwiye ko hari umugabo wituye hasi ahita apfa, ariko birakekwa ko yari asanzwe arwara igicuri.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Gisenyi ngo ukorerwe isuzuma bityo icyamwishe kimenyekane. Imana imwakire mu bayo!

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *