René Hubert nyir’ikinyamakuru Ibyishimo yatawe muri yombi.

Umunyamakuru Nsengiyumva René Hubert washinze urubuga rwa murandasi(internet) rutambutsa inkuru ziganjemo iz’iyobokamana rwa Ibyishimo, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha akurikiranyweho icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Uyu munyamakuru yatawe muri yombi ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, kugeza ubu ibyo akurikiranyweho bikaba bigikorwaho iperereza.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste yemereye Igihe dukesha iyi nkuru ko koko uyu mugabo afunzwe ariko yirinda kuvuga uburyo ibyaha ashinjwa yabikoze.

Yagize ati:

“Ni ibyaha yakoze mu buryo butandukanye bikiri gukorwaho iperereza. Natwe turacyari mu iperereza kuko arakekwa.”

Ibyaha Nsengiyumva akurikiranyweho bihanwa n’ingingo ya 163 n’iya 164 mu gitabo cy’itegeko giteganya ibyaha n’ibihano byabyo.

René Hubert Nsengiyumva washinze Ikinyamakuru Ibyishimo.

Ingingo ya 164 isobanura ko umuntu ukoresha imvugo, inyandiko, cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose gitanya abantu, byatuma abantu bashyamirana, cyangwa bigatera intugunda
mu bantu, bishingiye ku ivangura aba akoze icyaha cyo gukururura amacakubiri.

Uhamijwe icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *