Papa Papa Benoît XVI wigeze kwegura yavuze ku buzima bwe bwa nyuma muri iyi Si.

Papa Benedigito wa XVI amazina ye bwite Joseph Aloisius Ratzinger wabaye umushumba wa Kiliziya Gatolika muri 2005 ariko akaza kwegura mu 2013, akaba yari Umudage. Nyuma y’imyaka isaga itanu yeguye ku mirimo ye y’ubushumba bwa kiliziya Gatolika aherutse gutangaza  ko ari mu minsi ye ya nyuma y’ubuzima bwe kandi ari mu rugendo rwe rwa nyuma rugana mu ijuru.

Papa Benoît XVI yandikiye abasomyi b’ikinyamakuru Corriere della Sera, bifuzaga kumenya amakuru y’ubuzima bwe muri iyi minsi, ababwira ko ari mu marembera .

Yagize ati “Icyo navuga gusa ni uko intege z’inyuma ku mubiri zigenda zikendera, mu buryo bwite ndi mu rugendo rutagatifu rugana mu ijuru. Ni iby’agaciro kuba ngaragiwe, muri iki gihe cya nyuma, akenshi biba bigoye ariko nitabwaho mu rukundo n’ubugiraneza ntigeze ntekereza.”

Papa Benoît XVI uzuzuza imyaka 91 muri Mata 2018, kuva yakwegura mu myaka itanu ishize, aba muri Monasitere i Vatican, aho abana n’ababikira bane n’umunyamabanga we witwa Georg Gaenswein.

Buri munsi avuga Misa, agasenga cyane, akakira abashyitsi bake kandi agasubiza amabaruwa menshi. Areba amakuru kuri televiziyo nijoro, agasoma ibitangazamakuru byinshi bya Kiliziya Gatolika ndetse n’inyandiko zerekeranye n’Iyobokamana.

Umwe mu bapadiri b’i Vatican umwaka ushize yavuze ko Papa Benoît XVI, atakibasha gukoresha ibiganza bye, atakibasha gucuranga Piano, agaragara nk’umuntu umeze nabi ariko ugifite ubwenge kuko yibuka buri kimwe cyose.

Pape Benedigito wa XVI ageze mu za bukuru.

Papa Benoît XVI yavukiye muri Bavaria mu Majyepfo y’u Budage kuwa 16 Mata 1927, icyo gihe hari kuwa Gatandatu Mutagatifu, umunsi ubanziriza Pasika.

Benoît XVI yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku wa 19 Mata 2005 nyuma y’umwiherero w’aba-Cardinal wabaye ukurikiye urupfu rwa Papa Yohani Pawulo II. Yimitswe ku wa 24 Mata uwo mwaka, yegura ku wa 28 Gashyantare 2013. Akaba yaratowe afite imyaka 78 n’iminsi itatu, uyu akaba yari abaye Papa wa wa mirongo itanu ubaze abapapa bose babayeho.

Yabaye Papa wa mbere weguye kuri uyu mwanya mu binyejana birindwi bishize. Nyamara si we Papa wa mbere wari weguye kuko bose hamwe bagera kuri 11, guhera kuri Papa Pontian weguye ku wa 28 Nzeri 235 kugeza ku waherukaga ari we Papa Gregoire XII ku wa 4 Nyakanga 1415.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *