Papa Francis yatanze ishusho ikwiye kuranga abashakanye batagamije kuvugwa gusa ahubwo bakabera Isi isomo.

Mu birori by’inama y’itangizwa ry’umwaka w’ubutabera yabaye kuri uyu wa 29 Mutarama 2019 byahuje Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis n’abacamanza b’urukiko rw’i Roma ruzwi nka “Rota” rushinzwe gukemura ibibazo by’abashakanye, Papa yagarutse ku ishusho nyayo ikwiye kuranga abashakanye bakabera Isi isomo.

Papa Francis yatangaje ko n’ubwo kurambana kw’abashakanye kudashobora kuvamo inkuru
ngo gushobora kubera isomo n’inyigisho bikomeye bya buri munsi abantu bakwigiraho.

Mu ijambo rye, Papa yavuze ko abashyingiranywe bakabana bafite ubumwe kandi badahemukirana byongeye kandi bakisunga Ubuntu bw’Imana bifasha kandi bigatanga n’urugero rwiza ku rukundo nyarwo bigatuma baba abahamya n’abafatanyabikorwa mu kwaguka kwa Kiliziya.

Papa Francis yagize ati:

“Abo bantu ni inyigisho ikomeye kuri bose kandi inyigisho ya buri munsi”

Francis kandi yanabwiye Umuyobozi w’urwo rukiko Musenyeri Pio Vito Pinto n’abandi bacamanza ko ubumwe n’ubudahemuka mu buzima bw’abashakanye ari umuti w’imico ya gipagani iri kwiyongera ituma imiryango itabana nk’uko ijambo ry’Imana rivuga.

Yagize ati:

“Ubumwe n’ubudahemuka mu bashakanye ni ibintu bibiri by’ingenzi bikenewe hagati y’abashyingiranywe no mu mibanire ya rubanda. Gusigasira umubano mwiza ntabwo bireba gusa abashyingiranywe ahubwo binagaruka ku bapadiri n’abashumba bafatanya na bo kuri buri ntambwe yose y’ubuzima bwabo.”

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yPapa Francis yasoje ijambo rye avuga ko umurimo wa Rota urenze ku guca imanza gusa ahubwo ngo harimo no gusobanurira umuntu amategeko agenga abashyingiranywe.

Ubusanzwe “Rota” ni urukiko rw’I Vatican rushinzwe gukemura ibibazo by’abashakanye bo mu mpande zitandukanye zo ku isi.

Tubibutse ko ibi bitangajwee nyuma y’imyaka 3 Papa atangaje ibigenderwaho mu kwemera iseswa ry’umubano w’abashakanye. Muri rusange Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis akaba asaba abashakanye kubana mu mahoro kandi bakera imbuto.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *