Papa Francis ntahakana ko hari Abapadiri n’Abasenyeri bafashe Ababikira ku ngufu, ariko ngo hari ingamba.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis mu kiganiro yahaye abanyamakuru ubwo yavaga Abu Dhabi asubiye i Vatican, yasobanuye byinshi ku inozwa ry’imikorere ya Kiliziya Gatolika abereye Umushumba ndetse agera no ku ngingo y’Abihayimana bavugwaho guhohotera bagenzi babo.

Muri kiganiro buri wese yari yahawe urubuga ngo baganire, umwe mu banyamakuru yabajije Papa Francis icyo avuga ko makuru y’uko hari Abapadiri
n’Abasenyeri bavugwa ko bafashe Ababikira ku ngufu, maze mu kumusubiza Papa amubwira ko ibivugwa byabayeho gusa ngo ingamba zarakajijwe.

Papa Francis yagize ati:

“Hari bamwe mu Bapadiri n’Abasenyeri babikoze.”

Papa yabwiye abanyamakuru ko kiriya kibazo kiri ahantu hatandukanye, gusa ngo hari ibice by’Isi kigaragaramo cyane kurusha ahandi.

Yagize ati:

“Ntekereza ko ntawakwemarara ngo avuge ko byabaye amateka kuko si ikintu gihita gicika ako kanya.”

Gusa Papa Francis ashimangira ko ibi bikorwa bitari mu ndangafaciro z’Abihayimana, akaba ari yo mpamvu Kiliziya Gatulika yahagurukiye iki kibazo yewe hari bamwe mu Bapadiri ndetse Abasenyeri bahagaritswe mu mirimo w’ubu butumwa kubera iyi myitwarire.

By’umwihariko Papa Francis yanatangaje ko ko hari izindi mbaraga Kiliziya iri gushyiramo kugira ngo iki kibazo gicike, aho ashimangira ko abakora ariya mahano babiterwa n’imitekerereze ikocamye y’uko abagore ari ‘abantu baciriritse’ hakiyongeraho ko na bo baba badahamye mu muhamagaro bahamagariwe.

Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika yemeje ibi nyuma y’uko mu Cyumweru gishize hari inkuru yasohotse muri kimwe mu bitangazamakuru byandika ku bagore gikorera i Vatican yavugaga ko hari Abihayimana b’Ababikira bafashwe ku ngufu.

Ibi kandi bikiyongera ko umwaka ushize hari Umubikira washinje Musenyeri ukomoka mu Buhinde kumufata ku ngufu.

Iki kinyamakuru cyanditse ko bamwe batewe inda biba ngombwa ko bazikuramo, abandi biyemeza kurera abana mu bwihisho kuko Abihayimana bazibateye banze kubemera.

Muri Nzeri 2018 Musenyeri w’Umuhinde witwa Franco Mulakkal yavuzweho
guhohotera Umubikira, yaje gutabwa muri yombi na Police y’Ubuhinde mu Ntara ya Kerala, Aregwa gufata ku ngufu Umubikira inshuro 13 guhera muri 2014 kugeza muri 2016.

Umunsi umwe mbere y’uko afatwa, Papa Francis yari yamukuye ku nshingano
z’ubushumba.

Iki ni kimwe mu bintu byasize isura mbi Kiliziya Gatulika mu myaka mike ishize ni ibirego by’uko bamwe mu Bashumba b’Intama z’Imana bashoye mu bikorwa bigayitse bishingiye ku busambanyi, gusa Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yemeza ko bagihagurukiye kandi ngo ingamba zarakajijwe kuko badashobora gukomeza kwihanganira abasiga icyasha Kiliziya Gatolika n’umuryango w’Imana muri rusange.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *