Papa Francis agiye gutsura umubano udasanzwe n’igihugu cy’Abisilamu gusa.

Nubwo bidakunze kubaho kuri iki Cyumweru tariki 03 Gashyantare 2019, Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis arasura Leta zunze ubumwe z ’ Abarabu zituwe n’Abisilamu gusa.

Nubwo tutavuga ko ari ubwa mbere mu mateka y’Abapapa na Kiliziya bagirana umubano ndetse bakanatembererana dore ko nka Muli 2001, Papa Pawulo wa II yasuye Siriya ndetse asengera muli Great Mosque of Damas, naho Papa Benedigito wa XVI yaguye Turikiya, anasengera muri Blue Mosque iba ISTANBUL, gusa si kenshi bibaho ko Umushumba wa Kiliziya Gatulika atemberera igihugu cy’ Abisilamu gusa.

Papa Francis usanzwe ari we Mupapa wa mbere w’Umuyezuwiti uyoboye Kiliziya Gatulika akaba n’uwa mbere uyiyoboye aturuka muri Amerika (akaba akomoka muri Argentine ). Uyu Mupapa ashimangira ko Kiliziya Gatulika na Islam ari abavandimwe n’ubwo badahuje imyemerere.

Uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika yemeza ko n’ubwo Abakirisitu n’Abisilamu batandunye mu kwemera, ngo ubusanzwe ‘ni abavandimwe’ . Yemera ko kuba bakwicara bakaganira ntawe utabyungukiramo .

Papa Francis anashimangira ko nubwo amateka y’aya madini yaranzwe no kumena amaraso amenwe na buri ruhande , ngo hagomba kubaho guhindura imyumvire, abantu bakabana mu mahoro .

Muri Video yatambutse kuri Twitter kuri uyu wa Kane yageneye abatuye Leta Zunze Ubumwe z’ Abarabu yagize ati:

“ Nishimiye kubandikira bavandimwe ngira ngo mbamenyeshe ko nishimiye kwandika ipaji nshya mu mubano wa Kiliziya gatulika na Islam. Gusura abatuye igihugu cyanyu ni ingenzi, nubwo hari ibyo dutandukaniyeho ariko turi abavandimwe.”

Abakurikiranira hafi iby’imikorere n’umubano hagati ya Kiliziya Gatulika na Islam bavuga ko Papa Francis atandukanye n’uwo yasimbuye ( Papa Benedigito XVI ).

Papa Francis we ngo ahitamo kujya guhura imbonankubone n’abakuru ba Islam kurusha gusohora inyandiko zibavugaho.

Papa Benedigito wa XVI we ngo yakoreshaga inyandiko kenshi avuga k’uburyo umubano w’aya madini wanozwa bitandukanye na Papa Francis we uhitamo guhaguruka agafata indege akajya kuganira na bo imbonankubone .

Ikindi kivugwa kuri Papa Francis gishobora kunoza umubano w’aya madini yombi ngo ni uko mu bigaragara adakunda kujora Korowani nk’uko byagiye bivugwa ku bandi bamubanjirije.

Uretse ibyo kandi ngo Abasilamu banamukundira ko ngo ni uko yemera ko abimukira (baniganjemo Abasilamu) bakwiriye kwakirwa nk’abandi mu bihugu bagiyemo .

Tukiri ku nzira yo kunoza umubano n’abisilamu uyu Mupapa kandi anibukirwa cyane ku buryo yanigeze kuzana imiryango itatu y’ Abasilamu ayigeza i Roma ubwo yari avuye mu Bugereki ku kirwa cya Lesbos.

Gusa no hagati ya 2016 na 2017 Papa Francis yagiranye ibiganiro na Imam wa Cairo mu Misiri Sheikh Ahmed al – Tayeb akaba ari na we uyoboye Kaminuza ukomeye cyane cy’Abasilamu yitwa Al, bazongera bahure kandi ku wa Mbere tariki 04 Gashyantare 2019 bahurire muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, aho bazitabira inama mpuzamahanga ihuza amadini .

Papa Francis kandi ngo azwiho ko mu bisubizo byose aha abanyamakuru yirinda kuvuga ijambo ‘intagondwa z’Abasilamu’ ahubwo akavuga ‘abakora iterabwoba’.

Yigeze kuvuga ati:

“Iyo mvuga intambara mba mvuga izishingiye ku mafaranga, umururumba, umutungo kamere n’ibindi Ariko nta dini rishoza intambara. Amadini yose aharanira amahoro.

Muri rusange uyu Mushumba asa n’uwashimangiye ko yishimirwa cyane ku Isi, dore ko Papa Francis usanzwe yitwa Jorge Mario Bongolio, ari we muntu wa mbere waciye agahigo kugukurikirwa n’abantu benshi mu gihe gito ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram asigaye anakoresha dore ko mu masaha atagera kuri 12 yahise akurikirwa na miliyoni imwe y’abantu.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *