Nyuma y’imyaka 8, Umurerwa wapfakaye akiri umugeni, Imana yamushumbushije akora ubukwe bw’agatangaza. (Amafoto)

Ntibyoroshye gusobanura mateka y’ibyabaye kuri Umurerwa Olive, kuko inkuru ye ni ubuhamya bwagiye bukora ku mutima ya benshi ariko kandi ku batari bake bikaba n’ikimenyetso cyo gukomera kw’amasezerano y’Imana.

Uyu mwali/mubyeyi yapfushije umugabo we bakimara gukora ubukwe, ahigira Imana ko atazigera ayijya kure nayo imusezeranya ko itazigera imutererana ndetse mu byo yamusezeranyije harimo no kongera gukora ubukwe, ubu umugabo yamushumbushije batangiye kubana nk’umugore n’umugabo nyuma y’ubukwe bw’agatangaza bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Gashyantare 2019.

Umurerwa hagati y’abandi bakobwa bari bamuherekeje.

Bwa mbere ariko ku wa 12 Werurwe 2011 ni bwo Umurerwa Olive yashyingiwe, akora ubukwe n’umusore wari umusirikare bamarana ibyumweru bibiri bari mu kwezi kwa buki hanyuma umugabo asubira mu kazi ariko muri Nzeri uwo mwaka aza gutabarukirayo atarongera kubonana n’uwari
umugore we.

Umurerwa Olive Imana yamushumbushije.

Kuva icyo gihe intimba yatashye umutima wa Olive Umurerwa ndetse ni inkuru yamushenguye cyane kuko icyo gihe yari afite imyaka itarenga 24 hakiyongeraho ko yari yaranakuriye mu buzima butoroshye bw’ubupfubyi.

Mu buhamya bwe bwite yagiye atanga mu myaka ishize, yagize ati:

“Nabanye n’umugabo wanjye ibyumweru bibiri, nongera kumubona ngiye kumushyingura.”

Nyuma yo gupfakara ariko ntiyihebye ngo ahagarike umurimo w’Imana yari asanzwemo, dore ko ari umuhanzikazi akaba n’umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR. Asobanura ibyo yahigiye Imana kugeza imusohoreje isezerano.

Yagize ati:

“Naravuze ngo Mana, ngiye kukubaha nawe uzanyubahisha. Ntabwo nzitwara nabi, nzakomeza kwitwara nk’uko umugore ufite umugabo yitwara, noneho nzanarushaho kugira ngo izina ryawe ritazatukwa kubera njyewe.”

Koko iri sezerano ntiyaritatiye, Umurerwa Olive yakomeje kwihangana no kwitangira umurimo w’Imana mu kubwiriza ubutumwa cyane akoresheje indirimbo zihimbaza Imana, nyuma na we Imana iza kumusezeranya ko azabona undi mukunzi
izamushumbusha bagakora ubukwe.

Iryo sezerano  Imana ikaba yararihiguye inaryuzuza imuhuza na Biziyaremye Jean Marie Vianney basezeranye imbere y’Imana kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kumusaba no kumukwa.

Umurerwa Olive na Jean Marie Vianney bagize ubukwe bwiza.

Imihango yo gusaba no gukwa yabereye i Gikondo aho bakunda kwita i Gatagara, nyuma banasezeranira imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR SEGEM i Rwampara muri Gikondo.

Olive na Vianney bambikanye iy’urudatana.

Ubukwe bwabo bwaranzwe n’udushya twinshi turimo n’ubuhamya bwa Umurerwa aho muri ubu bukwe na bwo, uyu mugeni yasubiyemo amagambo akomeyy’ibihe yanzuyemo, biramurenga afatwa n’ikiniga ararira ariko n’abandi batashye ubukwe b’imitima yoroshye basutse amarira biratinda.

Umurerwa yongeye gusuka amarira ubwo yatangaga ubuhamya bw’ubuzima bwe.

Uyu mugeni wagaragaje ibyishimo bidasanzwe kandi yanafashe umwanya uhagije akora mu nganzo araririmba abantu baranyurwa, ubukwe bwabo bukaba bwari bushyushye kandi ababutashye bagaragaza ibyishimo byinshi, byari ukubyina no kuririmba bashimira Imana yabikoze.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *