Nyuma ya Petrović, APR FC yasubiye mu gihugu cye ihakura undi mutoza mushya umenyereye Afurika. (Amafoto)

Nyuma y’aho uwahoze ari umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, UmunyaSerbia Ljupko Petrović asezeye ku mirimo ye y’ubutoza muri iyi kipe kubera ikibazo cy’uburwayi, APR FC yamaze kumusimbuza undi mushya twavuga ko atari mushya ku mugabane w’Afurika dore ko yigeze gutoza TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

N’ubundi nk’aho uwacyuye igihe akomoka, APR FC yasubiye muri Serbia irambagiza umutoza witwa Zlatko Krmpotic wanabaye umukinnyi, akaba ari we uje gukorera mu ngata mwene wabo Petrović uherutse kwegura ku mirimo ye y’ubutoza.

Zlatko Krmpotic umutoza mushya wa APR FC.

Uyu mutoza Zlatko Krmpotic afite imyaka 60 y’amavuko yabaye umukinnyi aho yakinaga nka myugariro, akaba amenyereye umupira wo muri Afurika kuko yatoje Zesco United yo muri Zambia ndetse na Tout Puissant Mazembe gusa muri iyi minsi nta kazi yari afite.

Nk’uko n’ubundi ari we wari warasigaranye ikipe nyuma y’isezera rya Petrović, uyu Zlatko Krmpotic na we azungirizwa na Jimmy Mulisa
wari usanzwe afite iyi kipe mbere y’uko Zlatko Krmpotic aza, bivuze ko uyu mutoza mushya azatangira kwigaragaza mu mikino ya shampiyona yo kwishyura izatangira tariki 16 Gashyantare 2019, hazaba ari ku wa Gatandatu aho kuba ku cyumweru nk’uko byari byatangajwe mbere.

Ubuyobozi bwa APR FC bwerekanye Zlatko nk’umutoza mukuru w’iyi kipe.

Zlatko Krmpotic ni umutoza twavuga ko usibye kuba yaraciye mu kibuga nawe agakina, uyu Munyaserbia mu kazi k’ubutoza amaze guca mu bihugu bisaga 12, u Rwanda rukaba rubaye urwa 13 aje gukoreramo uyu murimo. Tumwifurije amahirwe mu rwa Gasabo.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *