Nyuma gukubuka muri Miss Rwanda 2019, Miss Popularity Mwiseneza na we agiye gutangiza irushanwa rye.

Miss Popularity Mwiseneza Josiane wamamaye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2919 akanegukana ikamba ariko by’umwihariko igikundiro yagiriwe kikaba cyarabaye akataraboneka, nyuma yo gukubuka muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2019, uyu mukobwa w’igikundiro yatangaje ko agiye gutangiza irye.

Mwiseneza wahawe ikamba ry’umukobwa wakunzwe na benshi kurusha abandi bari bahanganye mu irushanwa rya Miss Rwanda ryatumye amenyekana cyane mu Banyarwanda adasize n’abanyahanga, kubera umuhate we ndetse no guca agahigo k’abanyamujyi muri iri rushanwa, noneho gutangiza irye rushanwa.

Nyuma yo kuva mu irushanwa akerekeza ku ivuko i Rubengera muri Karongi aho yanakorewe ibirori byo kumuha ikaze no kumushimira, muri wa muhate we agiye no gutegura irushanwa ry ’abakobwa bazaba basiganwa ku magare rizabera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Uretse kuba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Gashyantare yashyikirijwe amafranga y’imodoka yemerewe n’umunyamidelikazi Mimi Mirage, uyu mukobwa w’imyaka 23 yanatangaje ko ubu ari gutegura irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizitabirwa n’abakobwa gusa .

Yagize ati:

“Ubu imyiteguro y’iryo rushanwa nyigeze kure , nateganyije ko rizabera mu ntara y’Iburasirazuba kuko ari ho heza ku magare kandi hakunze no kuva abahanga mu kunyonga igare”.

Mwiseneza ashimangira ubu ngo ari gushaka abazamufasha muri iki gikorwa kugira ngo kizagende neza, yewe ngo igihe kizabera na cyo ngo kizagenwa n’ubushobozi kuko ari gushaka abaterankunga b’uyu mugambi we.

Muri rusange uyu mukobwa avuga ko ntego ye ngo ni ugukomeza gutinyura abakobwa cyane cyane abo mu bice by’icyaro bakumva ko nabo bashoboye aho kumva ko abanyamujyi ari bo bashoboye gusa.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *