Nyaruguru: Ubujura budasanzwe buravuza ubuhuha mu Murenge wa Kibeho, abaganaga ku Ngoro ya Bikira Mariya bo bashobora kuhacika.

Mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Kibeho haravugwa ubujura bukabije by’umwihariko ku Ngoro ya Bikira Mariya ahakunda guhurira imbaga y’abasenga, ndetse umunsi ku munsi ukahasanga abantu baje mu bikorwa bitandukanye byiganjemo iby’amasengesho. Gusa ngo no mu nkengero z’iyi Ngoro ubujura buravuza ubuhuha.

Ubusanzwe Kibeho ndetse n’Umurenge wa Kibeho muri rusange hafatwa nk’agace k’umujyi wa Nyaruguru, ariko by’umwihariko hakaba hazwi nko ku butaka butagatifu, abatuye Isi baherekeza bajya gusenga, gushima Imana ndetse no gutanga ibyifuzo byabo ari na ko benshi bahavoma umugisha wa Kibeho ndetse bakanavoma amazi y’Isoko ya Bikira Mariya afasha benshi.

Gusa nk’uko byemezwa n’abaturage ndetse n’abagenda i Kibeho, ku Ngoro ndetse no mu nkengero zayo nko mu Cyapa(Sinayi), mu Gateko n’ahandi hakikije iyi Ngoro, bahangayikishijwe n’ubusambo bukabije bukorwa muri aka gace ibihe byose, amajoro n’amanywa.

Ibi bishimangirwa na bamwe mu baturage bamaze kwibirwa i Kibeho ndetse ku Ngoro ya Bikira Mariya inshuro zirenze imwe bakaba nta n’icyizere bafite ko iki kibazo cyazakemuka, cyane ko abo kireba babona nta Ngamba zifatika bafatira iki kibazo kibangamiye abatuye n’abagenda Kibeho.

Umwe mu bamaze kwibirwa ku Ngoro ya Bikira Mariya inshuro irenze imwe nyamara aba ari mu bikorwa ahamya ko binafitiye Inyungu Ingoro, witwa NIRINGIYIMANA Jean Claude, ubwo yaganiraga na Kibehoholyland yasobanuye ibyamubayeho.

Yagize ati:

” Njye rwose mbona bikabije kuri njye,  ariko no ku bandi ni uko, ndetse sinibaza igihe bizakemukira. Birakabije ibikorerwa ku Ngoro n’i Kibeho, umenya bamwe tuza kuhacika. Nkanjye ubusanzwe mba muri Chorale ya Bikira Mariya w’i Kibeho, dukorera imyitozo(repetition) ku ngoro ariko bamaze kuhanyibira amagare abiri abarirwa mu bihumbi magana abiri na makumyabiri(220 000Frw) kandi mu mezi make.”

Mu gusobanura uko yibwa yagize ati:

“Twe tuza muri repetition, tugaparika amagare imbere y’aho turirimbira tukajya muri salle cyane ko ngo haba abazamu. Gusa natunguwe n’uko muri Kanama 2018 narangije repetition nsohotse nsanga igare ryanjye baryibye mbura uwo mbaza, ndaheba burundu. Ejobundi naguze irindi none na ryo baritwaye ku wa mbere tariki ya 14 Mutarama 2019 na bwo ndi muri repetition. Birakabije rwose, ku Ngoro nta burinzi buhaba kandi ari ahantu hagendwa cyane.

Mu cyifuzo cya NIRINGIYIMANA asaba ko ku bufatanye n’Ingoro, Umurenge ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru hakwiye gufatwa ingamba ku Ngoro ya Bikira Mariya hagashyirwa uburinzi bufatika nk’Aba-Security nk’uko n’ibindi bigo bikorera muri Kibeho bibigenza, ku buryo byibuze wibwa ukabona abo ubaza bafatika. Aha yanavuze ko abibirwa inkweto, imyenda amatelefone n’ibindi nyamara bari gusenga batabarika, byibuze Claude asaba ko hahora abarinzi ahakunda guteranira abantu ku Ngoro nko hafi y’ahazwi nko ku “Mbuga y’amabonekerwa” na “Salle” dore ko hari n’uwo bigeze kuhibira moto.

Rimwe mu magare bibiye NIRINGIYIMANA Jean Claude ku Ngoro.

Si ku Ngoro gusa mu Murenge wa Kibeho havugwa ubusambo kuko no mu nkengero zayo nka Sinayi, Mpunge, Agateko n’ahandi bakomeje kwinubira ubujura bw’abatera nijoro bakabiba amatungo magufi, ibikoresho ndetse ngo n’inzu bagapfumura. Aha rero bagashimangira ko hatagize igikorwa bitazatungurana abantu bacitse i Kibeho ndetse hakaba hari n’abahatakariza ubuzima.

Mu gushaka kumenya icyo Ubuyobozi burebwa n’iki Kibazo bubivugaho kuri Telephone, Kibehoholyland yavuganye n’Ubuyobozi bw’Ingoro, Umurenge ndetse n’Ubuyobozi bw’akarere nubwo bo batabashije kutwitaba.

Ku ruhande rw’Ingoro Padiri Norbert yagize ati:

“Yego ubusambo buvugwa ku Ngoro ni byo burahari, hari abantu baza biyoberanyije nk’abasenga na hano mu rugo bahora badutera ariko turakomeza gukorana n’inzego z’umutekano na Police ndetse na twe dushyiramo akacu hakaba igihe dufata abana b’Abahejejwe inyuma n’amateka bakunze gushinjwa ubusambo ku Ngoro, tukabajyana mu ishuri ariko baranga bakavamo bakagaruka”

Tumubajije icyo kuba ku Ngoro nta bazamu bafatika cyangwa abarinda ku manywa ari na bo barinda nijoro, Padiri Norbert yadusubije muri aya magambo :

“Oya. Oya rwose abazamu turabafite, hari aba ku manywa n’aba nijoro, yewe n’Umurenge utwoherereza Inkeragutabara eshatu buri munsi. Abavuga ko nta barinzi dufite kereka niba bashaka ko ahantu hose tuhashyira umurinzi kandi ntitwabona ubushobozi bwo kubahemba. Gusa hari n’abibwa ku burangare wenda basize ibintu byabo ku Ngoro bakimanukira ku isoko kandi i Kibeho nta Rugo turagira ngo tuzire. Dukwiye gufatanya twese rero.”

Ku ruhare rw’Ubuyobozi bw’Umurenge twavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho Bwana BIZIMANA Jean Bosco maze adusubiza agira ati:

“Yego ikibazo cy’ubujura muri Kibeho ndakizi ndetse n’abaturage bibwe amatungo mu ngo zabo mu ijoro rishyira ku wa Kabiri hari ibyo twagaruje ndetse hari abo twafashe hamwe na Police na RIB turakomeza gukurikirana kandi ndaza kuvugana na Police dukaze ingamba kandi n’abaturage badufashe baduhe amakuru. Gusa amakuru y’ikibazo cy’uwo musore wibwe amagare sinakimenye  twari gufatanya na Police tugakurikirana.”

Tumubajije ingamba bafitiye umutekano wo ku Ngoro mu kwirinda kuba ubusambo n’urugomo bihakorerwa byaca intege ubukerarugendo bwa Kibeho ndetse n’uburinzi bwo ku Ngoro busa nk’aho ari baringa, yadusubije muri aya magambo:

“Koko ikibazo cy’ubusambo bwo ku Ngoro gikunze kugarukwaho kandi twifuza ko Kibeho iba ahantu hatagatifu koko, uhatuye ndetse n’uhagenda bagatekana, ubu ngiye kwakira Abadepite bari budusure ariko ndafatanya na Police ndetse na bariya bapadiri umutekano waho unozwe ndetse n’uburinzi bufatika bushyirweho”

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, yaba Mayor ndetse n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, bose telephone ntibabashije kuzitaba.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *