Nyanza: Uwari mwalimu yanyweye inzoga z’umurengera ziramuhitana.

Uwari umwalimu mu rwunge
rw’amashuri rwa Kavumu Muslim ruherereye mu murenge wa Busasamana ho muri Nyanza, witwa Byiringiro Michael yitabye Imana azira kugubwa nabi n’inzoga z’umurengera yanyoye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09 Gashyantare 2018.

Aya makuru yemejwe n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyanza Bwana Egide Bizimana ariko wirinze kugira byinshi atangaza.

Yagize ati:

“Ni byo koko uwo mwalimu yarapfuye. Amakuru dufite ni uko ku wa Gatandatu yari yiriwe mu kabari kitwa Kingdom Village kari ahitwa ku Bigega ariko sinakwemeza niba yarazize inzoga kuko byemezwa nyuma y’isuzuma rya muganga.”

Gusa Afissa Mukamana wari umukoresha wa Nyakwigendera yavuze ko Byiringiro wari ukiri ingaragu nta businzi yari asanzwe azwiho.

Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko bamenye amakuru y’urupfu rwa Nyakwigendera ku mugoroba w’ejo, bahita bayamenyesha abashinzwe uburezi mu Karere mu rwego
rwo gushaka ugomba kumusimbura ku nshingano yakoraga.

Yagize ati:

“Muri iki gitondo turabibwira abana yigishaga kuko babimenye tutabibabwiye byaba atari byiza kandi twamenyesheje Ubuyobozi bw’Akarere rushinzwe Uburezi ngo banadufashe kubona mu buryo bwihuse uzamusimbura .”

Nyakwigendera Byiringiro Michel watabarutse afite imyaka 29 y’amavuko, yigishaga isomo rya Elementary Science mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu. Tumwifurije iruhuko ridashira

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *