Nyamasheke: Umwalimu yafatiwe mu cyuho asambanya ku ngufu umwana wari ugiye kwihagarika.

Umwalimu wigisha ku ishuri ribanza ryo mu kagari ka Bisumo mu murenge wa Cyato muri Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba ku mugoroba wo kuri uyu wa wa 20 Ugushyingo 2018 yafatiwe mu cyuho hafi n’isoko inyuma y’imashini asambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16 ku ngufu. Gusa nyuma uyu mugabo yaje kubaca mu myanya y’intoki aratoroka.

Kuri ubu rero inzego z’Umutekano mu Karere ka Nyamasheke zirimo gushakisha uwo mwarimu watorotse nyuma yo gufatwa asambanya uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko.

Amakuru aturuka mu Karere ka Nyamasheke avuga ko uyu mwarimu yabonye uwo mwana w’umukobwa agiye kwihagarika inyuma y’ikimashini cyapfuye, hafi n’inzu ihari agahita amwubikira akamusambanya, umwana agatangira gutabaza.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, yabwiye Igihe ko uyu mwarimu n’ubwo bari bamufashe yaje gutoroka mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu.

Yagize ati:

“Ni byo yafashwe ejo ariko kugeza ubu yaraye atorotse DASSO zari zimurinze aho yari afungiye mu Kagari ka Bisumbo, ku buryo turimo kumushakisha.”

Na we yashimangiye ko uyu mwalimu yubikiriye uwo mwana ari kwihagarika ahita amusambanya.

Yagize ati:

“Yahengereye uwo mukobwa ubwo yari avuye mu Gasoko, maze ubwo yari agiye kwiherera inyuma y’ikimashini amusangayo aramusambanya.”

Yakomeje avuga ko inzego zitandukanye zatangiye
kumushakisha.

Gusa uyu Muyobozi yanongeyeho ko iyi ngeso atari ubwa mbere ivuzwe, kuko hari n’abandi barimu bagiye bafatwa basambanyije abana bigisha, n’ubwo bamwe bamenyekana ndetse abandi ntibatamenyekane, hakiyongeraho n’abahishira iki cyaha ntibakivuge.

Itegeko rigena ibyaha n’ibihano mu Rwanda, mu ngingo ya 133 risobanura ko uhamijwe n’Urukiko gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje imyaka 25.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *