Nyamasheke: Nta n’ukwezi gushize umugabo yishwe, umugore we na we yapfuye urw’amayobera, ihurizo ku bibondo basize. (Amafoto)

Nyuma y’aho ku wa Mbere tariki ya 14 Mutarama 2019, mu gasanteri k’ubucuruzi ka Shangazi kari mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, umugabo w’imyaka 32 y’amavuko witwaga  Munyaneza  Onesphore  wari utuye mu mudugudu wa Rusambu, akagari ka Kanazi muri uyu murenge, yishwe atewe icyuma  na bagenzi be bivugwa ko bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Gashyantare 2019 umugore we Nyiransabimana Betty yasize na we yapfuye urw’amarabira.

Nyuma y’iminsi mike Ndahimana yitabye Imana n’umugore we Nyiransabimana Betty yapfuye urw’amarabira.

Munyaneza yishwe mu masaa munani n’igice ubwo yari avuye mu kabari kamwe kari kuri iyi santere y’ubucuruzi ya Shangazi  gasanzwe kanotsa akabenzi ngo bikekwa ko ari na ko yari avuye kurya, ngo yabaye agisohoka ahita akubitana na bagenzi be babiri basanzwe biriranwa kuri iyi santere, batangira gucyocyorana kugeza ubwo umwe muri bo amwadukiriye amutera icyuma mu rubavu yitura hasi, bagize ngo bajyane kwa muganga ahita aca.

Ubwo Munyaneza Onesphore yicwaga yasize umugore n’abana batatu, ashyingurwa ku wa kabiri tariki ya 15 Mutarama 2019, none nta n’ukwezi gushize umugore we na we yari yasize yapfuye urw’amayobera.

Amayobera y’uru rupfu rw’uyu mubyeyi Nyiransabimana Betty, nk’uko binemezwa n’ubuyobozi bw’akagari ka Kanazi Nyakwigendera yari atuyemo, ngo kuri uyu wa kabiri Nyiransabimana yari ari mu rugo mu ma saa tanu n’igice z’amanywa amaze akanya avuye kugemurira umuturanyi we wari urwariye ku kigo nderabuzima cya Kimonyi begeranye, ubwo yarimo aganira n’abaturanyi be mu rugo iwe harimo n’abarimo bamwubakira urugo, nuko ababwira ko yumva atangiye kumererwa nabi, ko yumva bamujyana kwa muganga.

Ngo bahise bamujyana ku kigo nderabuzima cya Kamonyi aho yahise agwa, uru rupfu ngo rukaba rwabereye abaturanyi n’ubuyobozi amayobera, cyane ko banavuga ko nta ndwara yindi bazi yaba yari afite, gusa ngo nyuma yo kubura umugabo we wishwe ku maherere na bariya bagizi ba nabi yatangiye guhindura imico gahoro gahoro, bakabona asa n’uwigunze, bakibaza niba ari ho yaba yakuye uru rupfu rutunguranye, niba hari indwara itazwi yari afite cyangwa niba hari ikindi cyaba kibyihishe inyuma.

Nyiransabimana yatabarutse afite imyaka 31 y’amavuko.

Amayibera y’urupfu rw’uyu mubyeyi anemezwa n’umunyamananga Nshingwabikorwa w’aka Kagari yari atuyemo wagize ati:

“Uru rupfu twese rwatubereye amayobera kuko nta ndwara yindi tuzi yari afite, uretse kuba wabonaga asa n’aho kwakira urupfu rw’umugabo we byamugoye, ariko natwe dutegereje ibiva mu bisubizo by’abaganga bo mu bitaro bya Bushenge umurambo we wahise ujyanwa,ndumva nta kindi twabivugaho.’’

Nyuma y’uru rupfu rw’amayobera, ikibazo gisigaye gikomereye abaturage n’ubuyobozi ni icy’abana batatu b’uyu muryango, dore ko umukuru afite imyaka 10 gusa, akaba yiga mu wa 5 w’amashuri abanza, umukurikiye w’imyaka 8 yiga mu wa 2 n’aho umuto afite imyaka imyaka ibiri n’igice.

Abana babiri bakuru mu muhango wo guherekeza mama wabo.

Babiri bakuru ni abahungu uwa 3 ni umukobwa. Amakuru avuga abo mu muryango wa nyakwigendera(Betty) hafi ya bose bakaba bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, naho umuryango w’umugabo we na we ukaba utishoboye ku buryo kurera aba bana basigaye na byo ngo ari ikibazo, hakiyongeraho ko na ba nyakwigendera bombi babaga ho mu mibereho iciriritse cyane. Bityo hari abifuje ko abana bajyanwa kurererwa kwa Sekuru ariko kuko nawe nta mikoro Ubuyobozi bukaba bwamufasha ibi bibondo ntibitereranwe.

Gusa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruharambuga, Dukuzumuremyi Anne-Marie, avuga ko ubuyobozi bugiye gukurikiranira hafi imibereho y’aba bana, umuryango wakwemeza ko basanga sekuru kandi bigaragara ko atishoboye akaba yafashwa kubarera mu buryo n’abandi batishoboye bose bafashwa mo, akaba yahabwa inka muri gahunda ya Girinka n’ubundi buryo bwose bwashoboka ariko abana ntibabe ho nk’abatagira kivurira.

Betty yashyinguwe kuri uyu wa Gatatu.

Umurambo wa nyakwigendera washyinguwe mu marira menshi mu ma saa tanu n’igice zo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Gashyantare 2019, benshi mu baherekeje uyu mubyeyi bakaba bagaragaje guhangayikishwa bikomeye n’imibereho y’izi mfubyi aba babyeyi bombi bapfuye urutunguranye basize. Imana yakire intore zayo kandi tubifurije iruhuko ridashira Kandi Nyagasani akomeze ibibondo.

Ndahimana Xavier (iburyo) na Tuyishime Fabien, bishe Ndahimana Onesphore bahise batabwa muri yombi.
Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *