Nk’ibyabaye kuri Yezu, umwe mu bahanuzi bakomeye yahishuye uko yahawe isezerano ryo kuzapfira i Yeruzalemu akazuka ku munsi wa 3. (Amafoto)

Umwe mu bahanuzi bakomeye ku mugabane w’Afurika ukomoka mu gihugu cya Kenya witwa David Owuor, yatangaje ko Imana yamaze kumuhishurira uko azava ku isi ndetse imuhishurira ko azapfira Yeruzalemu ndetse akazazuka mu minsi itatu.

Prophet Dr David Owuor.

Umuhanuzi David Owuor yatangaje ko yahishuriwe ko azicirwa i Yeruzalemu hanyuma Imana ihite imuzura nyuma y’iminsi 3 imwijyanire mu ijuru.

Uyu mugabo yavuze ko namara kubwiriza I Yerusalemu, abantu bazamwanga bahite bamwica hanyuma Imana ihite imuzura ku munsi wa 3 nkuko byagendekeye Yezu/Yesu.

Yagize ati:

“Imana yo mu ijuru yamvugishije.Yari yishimye cyane irangije imbwira ko Nzicirwa i Yeruzalemu, hanyuma mare iminsi itatu gusa mu mva. Yambwiye ko izahita injyana mu ijuru nkuko byanditswe mu Byahishuwe 11:1. Bizaba ari igihe cyiza mu mateka y’uru rusengero.”

David Owuor usanzwe afatwa nk’umuhanuzi ukomeye w’itorero rya Holiness Ministries, ni umwe mu bakunze guca igikuba muri Kenya kubera ubutunzi afite burimo imodoka zihenze n’indi mitungo akaba n’umugabo ufite ubwanwa burebure cyane.

Umuhanuzi Owuor anazwiho kugira ubwanwa burebure.

Nk’uko byakunze kugaragara ndetse bikemezwa n’abamukurikiranira hafi Owuor azwiho gukoresha(gukora) ibitangaza byinshi yewe ni umwe mu bakunda kubwiriza abakire biganjemo abanya Politike cyane.

Gusa hari benshi mu Banyakenya bakunze gukemanga Prophet David Owuor bavuga ko imbaraga ze ashobora kuba azikomora kuri sekibi nubwo nta bimenyetso bifatika bagaragaza. Kuri ubu rero noneho akaba yashimangiye ko afite isezerano ry’Imana ko izamuzura ku munsi wa Gatatu nk’uko yabigenjereje umwana wayo Yezu Kristu.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *