Niba mu buzima bwawe umeze utya, uteye nabi cyane ku buryo ukwiye kugira icyo ukora mu maguru mashya.

Mu Kinyarwanda uzumva bavuga ngo ‘kami ka muntu ni umutima we’, abandi ngo ‘kamere ntikurwa na reka’ n’ibindi, ariko se mu by’ukuri ibi byaba ari ihame?

Birashoboka ko wagira ingeso n’imico idashobotse ku buryo abifuza kukugira inshuti ari ukwizirika, ubwo se amaherezo yawe yazaba ayahe? Oya gerageza rwose kandi gushaka ni ugushobora.

Niba rero mu buzima bwawe umeze utya, rwose uteye nabi ahubwo nabi cyane ndetse ukwiyekugira icyo ukora ku buzima bwawe ukabera abandi igisubizo aho kubabera umutwaro.

Dore ingeso 10 zidakwiye ukwiye kwirinda niba uzifite:

1. Guhora wihanganirwa bitewe n’amakosa uhora ukora aho kuyakosora ukarushaho kwanga abaguhannye uteye nabi.

2. Kwitwaza icyo uricyo bityo bigatuma bikumaramo imbaraga z’umutimanama wo kumva no kumvira ibyo ubwiwe n’abandi ngo nuko mutari mu rwego rumwe icyo gihe waba uteye nabi.

3. Kuba mudakurwa kw’ijambo cyangwa kw’izima ngo iyo wavuze uba wavuze uba uteye nabi.

4. Gukunda ko bagutega amatwi ariko nta gihe utanga cyo kumva abandi uteye nabi.

5. Kureba umuntu rimwe ukumva uramwanzze wibaze abantu bose babaye nkawe isi yaba ibayeho ite nta kabuza uteye nabi.

6. Kuba utagira umuntu ugushimisha mu buzima bwawe uhora ubona abantu bose ari babi waba uteye nabi.

7. Kumva ntacyo wahindukaho na kimwe mu mico yawe uteye nabi.

8. Gukunda kwishongora ku baguye mu ikosa ukagira ngo wowe uri malayika uteye nabi.

9. Kutigera wizera abandi nicyo ukorewe n’abandi ukumva ko hari icyo bagushakaho uteye nabi.

10. Kubona hari ibyo urushwa n’abandi bikagutera ishyari ryo kubavuga nabi ubitirira ibindi batakoze uba uteye nabi.

Twese hamwe Ushobora byose nadufashe guhinduka kugira ngo tube abantu bashimwa imbere yayo na rubanda tubana mu buzima bwa buri munsi.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *