Ng’uyu umubyeyi wamaze imyaka 8 ababazwa kandi atotezwa kugeza ubwo yifuje kwiyahura none ubu ni umuti n’isomo ku batuye isi.

Mu buzima bwa muntu anyura muri byinshi, hari ibyo anyuramo bikamunyura umutima yewe ibi ntibinibukwa cyane, ariko hari ibyo anyuramo bikamwangisha byose na bose yewe na we akumva ariyanze ku buryo yanakwivutsa ubuzima, ariko burya kwihangana bitera kunesha kandi gutunganira Umuremyi wawe ni urufunguzo rukomeye rukwambutsa inyanja bene muntu batakwambutsa ndetse ukarenga imitego amagana yari igutegereje.

Abasoma Bibiliya tunahamya ko muri benshi ubuzima bwa Yobu ni isomo n’akabando ka bene muntu nubwo intege za muntu zitabura, ariko iteka mu byiza no mu bibi tujye turangwa no gushima kandi aho rukomeye twiyumanganye. Ubu buhamya bw’uyu mubyeyi ni urugero rwiza rwo kwitoza, cyane cyane ku bahuye n’ikibazo nk’icye mukomere kandi mwibuke ko isezerano ry’Imana n’ubwo ryatinda ntiribura gusohora wowe haranira  kuyitunganira gusa.

Ubu ni ubuhamya bw’umugore witwa Marietta wo muri Mali yamaze imyaka 8 atarabona urubyaro, abo mu muryango we bose batangira kujya bamutuka bamwita ingumba kandi nawe ntiyari we kuko si we wabyihaga, bakabaho bamushinyagurira, yaba yagize ibirori bakamuha impano zirimo utwenda tw’abana, utu biberon n’ibindi bikoresho by’impinja.

Marietta yarababaye cyane akibaza icyo yakoreye Imana yamuteje ab’isi n’iyo ntimba akayibura, yewe yageze n’aho yifuza ko yava kuri iyi ariko arikomeza. Mu kwikomeza yumvise nta kindi gisigaye yakora uretse kwishyiramu biganza bya Nyagasani

Mu bw’iyumanganye no kwicisha ubugufi azirikana ko ari ubusabusa imbere y’Umuremyi we, maze afata umwanya  atakambira Imana ngo ibe ari yo imubera igisubizo mu bigeragezo yari arimo. Bidatinze Imana yumvise ugutakamba kwe maze igiye kumusubiza imuha abana batanu icyarimwe kandi bose bavuka ari banini bafite n’ubuzima bwiza bakura neza imbaraga z’Imana zirigaragaza.

Birashoka na mwe hari aho mwageze mukiyanga kubera ubuzima bugoye kandi buherekejwe n’ibibazo mwanyuzemo, ariko reka tubasabire na mwe buri wese ku giti cye, kugira ngo Imana buri muntu icyo akeneye kandi asaba Imana, mu gihe gikwiye
izakimuhe kandi imukorere ibitangaza ikimukubire kenshi abone ko Imana koko ari Imana kandi abamukwenaga bakorwe n’isoni kandi twizere ko nk’uko ubu butumwa hari abatari bake bwahumurije na mwe hari icyizere bubabiyemo.

Waba unyuzwe n’ubu butumwa bukubiye mu buhamya bw’uyu mubyeyi Marietta? Waba nawe ufite ikibazo cyakuzahaje ku buryo wumva wabakwipfira? Komera  kandi byose ubiture Umuremyi wawe wiyumanganye kandi umuture byose isaha y’Imana nigera uzasubizwa kandi isezerano nubwo ryatinda ariko ntirihera.

Tugushimiye umwete n’umurava bizaranga ubuzima bwawe urushaho kwiyumanganya mu bikomeye. Niba kandi na we hari ubuhamya bwafasha abandi ku byakubayeho, ntutinye kutwandikira muri Comments igitekerezo cyawe tuzacyakira kandi tuganire. Ntiwibagirwe kandi gusangiza abandi iyi nkuru wamamaze inkuru nziza ko Imana ikiza kandi ishobora byose.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *