Musenyeri Kizito yasabye ko amaturo ya Kiliziya yajya akatwa ku mishahara.

Musenyeri wa Kampala ho muri Uganda Dr Cyprian Kizito Lwanga yatanze ubusabe bw’uko guverinoma ariyo yajya ikusanya icya cumi kigenewe kiliziya, ayo maturo akajya akatwa ku mushahara w’umukirisitu buri kwezi.

Nk’uko The Citizen yabitangaje, ubwo yasomaga Misa muri Cathedrale ya Saint Mary i Lubaga, Musenyeri Lwanga yavuze ko abakirisitu batagitura, bikagira ingaruka ku mishinga ya kiliziya.

Musenyeri Cyprian Kizito Lwanga.

Yagize ati

“Iyo dusabye ituro, buri muntu atanga icyo afite muri ako kanya. Ariko Bibiliya ivuga ko kimwe cya cumi cy’ibyo winjiza kigenerwa kiliziya.”

Yakomeje agira ati:

“Munshyigikire mu kubisaba kuko bidufitiye inyungu. Ntabwo mwe murambiwe guhora mushyira amafaranga mu gaseke?”

Yavuze ko yifuza ko Uganda yakora nk’u Budage, aho usanga buri muntu wiyandikishije nk’Umugatolika, Umuprotestanti cyangwa Umuyahudi, atanga umusoro wa Kirchensteuer uri
hagati ya 8-9 ku ijana, avanwa ku mushahara we ku mwaka.

Uwo musoro ngo ukusanywa na Guverinoma, ikawugeza mu madini anyuranye bitewe n’aho umuntu yiyandikishije. Iyo gahunda ya Kirchensteuer ikorwa guhera mu kionyejana cya 19.

Umuntu udakeneye gutanga uwo musoro ngo ava mu itorero
yanditsemo kandi akabikora mu nyandiko, ndetse ngo miliyoni
nyinshi zimaze kuva muri Kiliziya Gatolika kubera iyo mpamvu. Icyo gihe na we ahita ahezwa mu bikorwa byose by’itorero.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *